Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Diyoseze ya Karongi, ryahaye inshingano nshya abarimo Madamu Yvonne Mutakwasuku wigeze kuba Meya w’Akarere ka Muhanga.
Kuri iki Cyumweru tariki 13 Kanama 2023, EAR/Dioces ya Karongi yarobanuye abapasitori (Abadiyakoni 6, Umupasiteri 1 na Canon 1). Amakuru Paradise.rw yamenye ni uko mu bahawe ubu Pasitoro harimo Madamu Yvonne Mutakwasuku wigeze kuba Mayor w’Akarere ka Muhanga.
Yvonne Mutakwasuku yagizwe Umudikoni naho Dr. Violette Ayingeneye uyobora Ibitaro bya Kibuye, agirwa Umukanoni (Canon). Nyuma yo kurobanurwa, Yvonne Mutakwasuku yagize ati “Twitabye umuhamagaro mukomeze mudushyigikire mu buryo bwose.”
Yvonne Mutakwasuku yayoboye Akarere ka Muhanga mu gihe cy’imyaka umunani, kuva ku wa 2 Mata 2008 kugeza ku wa 29 Mutarama 2016. Azwiho gukunda cyane umurimo ndetse mu mwaka wa 2017 yigeze gutungurana agaragara mu banyeshuri bari barangije amasomo ajyanye no guteka mu ishuri rya Bureau Social.
Abandi barobanuriwe hamwe na Rev Mutakwasuku Umurimo w’Ubudikoni barimo Rev. Masengesho Obed, Rev. Himbaza Augustin, Rev. Tuyishime Sylvere, Rev. Ikomeze Martin na Rev. Nyiramana Emmanuelie. Uwarobanuriwe ubupasiteri ni Rev. Nshimyimana Jean Marie Vianney.
Madamu Yvonne Mutakwasuku ari mu bahawe inshingano muri Diyoseze ya Karongi muri EAR
Musenyeri Nathan Rusengo Amooti wa Diyoseze ya Kigali
Musenyeri Dr. Sam Mugisha uyobora Diyoseze ya Shyira
Madamu Yvonne Mutakwasuku ari mu bahawe inshingano muri Diyoseze ya Karongi muri EAR