Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wo kuramya mu Rwanda, Israel Mbonyi, yageze ku ntsinzi ikomeye kuri YouTube ubwo urubuga rwe rwageraga ku barukurikira barenga miliyoni ebyiri.
Israel Mbonyi niwe muhanzi rukumbi mu bahanzi bo mu Rwanda ubashije kugera kuri uyu mubare w’abamukurikira, ibintu byashimishije cyane abafana be, n’abihebeye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu butumwa bwe bwuzuye ibyishimo, Israel Mbonyi yavuze ati: "Hari igihe cyageze ntazi icyo YouTube ari cyo. Nasohoye album yanjye mu wa 2014. Indirimbo ubundi nazishyiraga kuri CD, nkazigurisha abantu.
Mu wa 2015 ni bwo umuntu yangiriye inama yo kuyifungura, ngashyiraho indirimbo zanjye nkazisangiza abantu. Bibiliya iravuga ngo mubwirize ubutumwa bwiza kugera ku mpera z’isi. Iyi channel yatumye umurimo wo kuramya ugera ku bantu miliyoni ebyiri."
Yakomeje ashimira abafana be ku bwo gushyigikira umurimo we: "Ndashaka gushimira buri umwe wese wakoze subscribe kuri iyi channel. Buri wese ndamushimira, buri wese afite igisobanuro gikomeye kuri ibi.
Buri wese yabigizemo uruhare. Imana ibahe umugisha, yumve amasengesho yanyu. Ndabakunda, mwarakoze kunshyigikira. Ntibyari byoroshye, ariko byarabaye, nize byinshi, narakuze, ndabashimira ku byo mfite. Urugendo ruracyakomeje."
Indirimbo zimufashije kugera kuri iyi ntsinzi zirimo Nina Siri yarebwe n’abarenga miriyoni 84, Nitaamini yarebwe n’abarenga miriyoni 50M, Sikiliza yageze ku barenga miriyoni 24, na Malengo ya Mungu yarebwe n’abarenga miriyoni 23, utibagiwe na Kaa Nami yarebwe n’abarenga miriyoni 17M, n’izindi nyinshi.
By’umwihariko, ibikorwa bye byose ku rubuga rwa YouTube bimaze kurebwa inshuro zirenga miriyoni 406, ibintu bitangaje ku muhanzi wo mu Rwanda.
Iyi ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwa Israel Mbonyi, agaragaza ko umurimo wo kuramya ushobora kugera kure hifashishijwe ikoranabuhanga. Uyu muhanzi yize byinshi, akura mu byo akora, kandi akomeje kugira uruhare mu gutanga ubutumwa bwiza ku bantu benshi.
Abafana be bakomeje kumushyigikira, kandi urugendo rwe rwo kuramya no gusangiza indirimbo ze ku isi yose rukomeje gutera imbere.
Uku ni ko yabashimiye: