× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Israel Mbonyi yujuje Miliyoni mu minsi 8 ku ndirimbo "Kaa Nami"! Kuki byo batabivugaho?

Category: Artists  »  October 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Israel Mbonyi yujuje Miliyoni mu minsi 8 ku ndirimbo "Kaa Nami"! Kuki byo batabivugaho?

Indirimbo Ka Nami ya Israel Mbonyi yujuje miriyoni mu minsi umunani gusa, ariko ibinyamakuru ntibiri gutinda kuri iyi nkuru cyane! Kuki batabigarukaho cyane?

Mbere na mbere Israel Mbonyi ni umuhanzi wa mbere ufite indirimbo yarebwe n’abantu benshi mu gihe gito n’ubwo itari yo ya mbere yarebwe cyane mu Rwanda. Iyi ndirimbo yitwa Nina Siri ni yo yagiye ica uduhigo twinshi cyane ugereranyije n’izindi zo mu Rwanda, kuko yabashije kuzuza miriyoni 60 zirenga mu gihe cy’umwaka umwe, mu gihe iyitwa Slowly ya Meddy yaciye aka gahigo hashize imyaka myinshi.

Iyi ndirimbo yamaze amezi atandatu imaze kurebwa inshuro zirenga miriyoni 30, bivuze ko mu kwezi yarebwaga inshuro zirenga miriyoni eshanu, bikaba bisobanuye ko hari icyumweru yarebwagamo inshuro zirenga miriyoni.

Kuba indirimbo yarebwa inshuro zirenga miriyoni mu gihe kitageze ku cyumweru biba ari igitangaza ku bahanzi bakoze ibyo bintu no ku binyamakuru ndetse n’ibitangazamakuru byose byo mu Rwanda bikora amakuru y’imyidagaduro. Kiba ari ikintu kidasanzwe.

Ariko usanga akenshi bibanda kuri miriyoni ya mbere, bakirengagiza izindi miriyoni. Kuri Nina Siri, wasanga hari icyumweru yarebwagamo n’abarenga miriyoni n’igice. Icyakora ntibyavuzweho habe na rimwe, ahubwo ibyavuzwe cyane ni ukuyibarira mu mezi, bati yujuje izi miriyoni muri aya mezi.

Indirimbo ya Israel Mbonyi yitwa Kaa Nami iri mu ndirimbo ze zujuje miriyoni mu gihe gito, kuko iyitwa Sikiliza imaze kurebwa inshuro zirenga miriyoni 13 mu mezi 8 yujuje miriyoni ya mbere mu minsi 9, bivuze ko Kaa Nami yo iri kuzamuka cyane ugereranyije na yo.
Kaa Nami yasohotse ku wa 2 Ukwakira, yuzuza miriyoni ya mbere ku wa 10 Ukwakira, mu minsi 8 gusa imaze isohotse. Kuki byo bidatangarirwa?

Hari abavuga ko biterwa ahanini n’uko abahanzi bakora indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwza mu Rwanda batavugwaho cyane mu bitangazamakuru bitewe no kubaha umurimo wabo, ariko ibyiza byabo biravugwa, cyangwa wenda bigaterwa n’uko n’ubundi ari ibisanzwe kuri Israel Mbonyi.

Icyakora byanga bikunda aya aba ari amateka yanditswe n’umuhanzi, noneho nka Israel Mbonyi uyanditse ku ndirimbo yakuye mu Kinyarwanda yitwa Tugumane, akayihindura mu Giswayile akayita Kaa Nami, ariko igakomeza gukundwa bigeze aho.

Biri mu bizamutera imbaraga zo gukomeza intego yihaye yo guhindura mu Giswayile indirimbo zose yakoze mu Kinyarwanda nk’uko aherutse kubitangariza Igihe.com, kugira ngo abakunzi be batumva Ikinyarwanda bamenye ubutumwa buzirimo.
Ririmba iyi ndirimbo mu Giswayile yujuje miriyoni mu gihe gito:
Kaa Nami


Chorus
Ikiwa nimepata neema kwako, unikumbuke
Jicho lako liwe juu yangu nyakati zote
Wema wako unisindikize Hadi tamati
Hili ni ombi langu, nakumwagia moyo Ninachoomba kaa nami
ikiwa nimepata neema kwako
1. Kutakuwa milima haitaondolewa
Kutakuwa na mito na sitaweza kuvuka
Sio kila ombi litajibiwa nipendavyo
Sio kila wimbo utakaotuliza moyo
Nimekupata, nina mtetezi
Unionyeshe njia zako
Nikujue.
2. Kumbuka hayo mema niwaombeayo wanaonifurahia
maadui zangu nao, uwape kukujua
Uwabaliriki kwa utele uwanyeshee mvua
yamkini watapata kuona
Wapumue upendo.
Tunaoshiriki hii huduma,
uwape uamsho
Uwabaliriki kwa utele ,
Baba wala-hi-sishie.
3.Kwa maswali na majibu,
umasikini utajiri, usumbufu utulivu
Ewee Mwokozi kaa nami
Kwa kupanda kwa kushuka,
habari za kuvunja moyo
Kwa uzushi na uongo
Ewee Mwokozi kaa nami.

Aya ni amagambo y’indirimbo Tugumane mu Kinyarwanda, ari na yo yakoreye ubuhinduzi:
Tugumane


Hazab’ imisozi, itazakurwaho
Hazaba n’inzuzi, ntazashobora kwambuka
Si buri sengesho, rizabusizwa uko nsaba
Si buri ndirimbo, izanduhur’umutima
Ndagufite mfit’umurengezi
Unyereke imigambi yawe, nkumenya
Niba nkugiriyeho umugisha, unyibuke
Ijisho ryawe nirimbeho, ibihe n’ibihe
Ineza yaw’ imperekeze kundunduro
Iri ni isengesho, nkumeney’umutima
Icyo nsaba, tugumane, niba nkugiriyeho umugisha
Wibuk’amagambo meza nsabira, abanyishimira
Kand’abanzi banjye nabo, ubahe kukumenya
Ubagasanire k’umwuzuro, ubavure imvura
Wenda bazahumuka, babone ku urukundo
Abo ndusanginye umurimo, ubahembure
Ubagasanire byuzuye, data uborohereze
Abo ndusanginye umurimo, ubahembure
Ubagasanire byuzuye, data uborohereze
Mu bibazo, ibisubizo
Mu bukene, mu bukire
Mu miruho, mu mahoro
Yewe mukiza tugumane
Ahazamuka, ahamanuka
Mu nkuru z’uruncantege
Mu magambo y’ibinyoma
Yewe mukiza tugumane

Iyi ndirimbo yasohotse nyuma y’iyitwa Heri Taifa na yo yari yiganjemo Igiswayile yasohotse mu mpera za Nyakanga 2024.
Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda kubera indirimbo zirimo nk’Icyambu, Mbwira, Ibyo Nibwira n’izindi ndetse no mu mahanga kubera indirimbo nka Nina Siri, Nita Amini, Sikiliza, Malengo ya Mungu n’izindi yakoze mu Giswayile.

Wareba Kaa Nami yujuje miriyoni

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.