Nyuma y’igihe asohora indirimbo ziri mu Giswayile, Israel Mbonyi yibutse abakunzi be bavuga Ikinyarwanda abagenera indirimbo yo mu rurimi rwabo, nubwo hari bamwe bumva Igiswayile gusa bamusabye ko yazayishyiraho amagambo asobanuye mu rurimi na bo bumva.
Iyi ndirimbo yise Abiringiye Uwiteka izajya hanze ku wa 7 Ugushyingo 2024, kandi izaba irimo Ikinyarwanda gusa. Ni yo ya mbere yo mu Kinyarwanda azaba ashyize hanze kuva uyu mwaka wa 2024 watangira, kuko iyaherukaga ari iyitwa Ni Yo yashyize hanze ku wa 28 Ukuboza 2023. Izindi zose zaje hagati ziri mu Giswayile, urugero nka Sikiliza, Yanitosha n’zindi.
Aya ni amagambo agize indirimbo nshya ‘Abiringiye Uwiteka’ ya Israel Mbonyi.
“Inyikirizo
Urukundo bakunda ntirumara kabiri, rushira nk’iminsi
Unyigishe kukwizera wenyine.
Dore ngushikamijeho umutima wanjye
Kuko ari wowe ubasha kumpisha ahatazabonwa n’undi
Igitero cya mbere
1.Bwenge arahamagara ati ntukiringire abantu
Utazamera nk’uwubatse inzu ye ku musenyi
Imvura izagwa nyinshi izayihitana
Imivu nitemba izayitembana .
Igitero cya kabiri
2. N’ejobundi yaratutswe yitwa ikizira
Baramutokoza aratonekara cane
Nyamara izina ryiwe mu gihe gito gishize
Ryahoraga ku mitima yabo.
Nk’umusirikare wese ugiye ku rugamba
Umwigishe kurwanisha uburyo bwose
Kuko amanywa n’ijoro ajya ahorana isengesho
Uzamuhe gusoza amahoro
Umusozo
Abiringiye Uwiteka Imana
Bameze nk’umusozi w’i Siyoni
Ntakizabasha kubanyeganyeza
Imvura izagwa nyinshi ntizabahitana
Imivu nitemba ntizabatembana
Abantu bishimiye indirimbo ye, ariko ni abenshi biganjemo abazi Ikinyarwanda by’umwihariko. Abo mu mahanga na bo bishimiye ko agiye gusohora indirimbo nshya, gusa bamwe bamwinginze bamusaba ko yashyiraho amagambo asobanura ibyo aririmba mu rurimi bumva (subtitles mu Cyongereza cyangwa mu Giswayile).
Umwe yagize ati: “Mbonyi ni ukuri Imana iguhishe ibyakunaniza maze ikwihishurire ikubere ubuhungiro kugeza ubwo uzaragiza imyaka yawe yose yo kubaho kwawe, kandi uzaruhuke ushaje. Habwa umugishwa kandi urawukwiriye ndetse ukwiriye ibirenze ibyo wifuza. Ndi inshuti yawe yo mu Burengerazuba bwa Uganda aho tuvuga Ikinyarwanda, rwose wakoze kuyishyira mu Kinyarwanda nubwo ururimi tutumva hano ari Igifaransa.”
Undi we yagize ati: “Israel, tugusabye tukwinginga ngo utazibagirwa amagambo asobanura ibyo uririmba mu rurimi twese twumva, kuko urwo rurimi rw’Ikinyarwanda uretse kumva injyana nta kindi twakuramo. Wenda tuzakimyenya, ariko kuri ubu nta kintu dukuramo.”
Si aba gusa, kuko hari n’abandi benshi bakomeje kumwoherereza ubutumwa bamusaba ko yazabasemurira ibiyikubiyemo muri subtitles, ari ko n’abandi bamushimira ko yibutse ‘abantu batumva Igiswayile na bo akabakorera neza ku bwo iyo ndirimbo nshya.