× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Josh Ishimwe yashimagije Imana mu ndirimbo nshya aha ubutumwa umurizabageni Nadia witabiriye Rwanda Gospel Stars Live

Category: Artists  »  3 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Josh Ishimwe yashimagije Imana mu ndirimbo nshya aha ubutumwa umurizabageni Nadia witabiriye Rwanda Gospel Stars Live

Umuramyi Josh Ishimwe wamamaye mu ndirimbo zisingiza Imana mu njyana gakondo yakoze mu nganzo mu ndirimbo "Uri Imana yo gushimagizwa".

Ni indirimbo yibutsa abantu gushima Imana ku bwo kuba yararemye ibintu byose aho agira ati: "Yewe Mana waremye byose", akikiriza agira ati: "Uri Imana yo gushimagizwa, uri Imana igira ikigongwe, uri Imana yo gushimagizwa."

Ni indirimbo irimo umudiho mwinshi ndetse n’imyambarire gakondo, ingoma za Kinyarwanda ndetse ikaba icuranze mu njyana ishimangira umuco wa Kinyarwanda. Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, Josh Ishimwe yaganiriye na Paradise.

Abajijwe ku butumwa yashakaga gutanga muri iyi ndirimbo, yagize ati: "Iyi ni indirimbo nanjye ku giti cyanjye nkunda, itwibutsa ko Imana ari Imana yo gushimagizwa".

Yakomeje avuga ati: "Nakoze iyi ndirimbo nibutsa abantu ko dukwiye gushimagiza Imana mu buzima bwacu bwa buri munsi, tuyishimira ko ari nziza, ko idukunda, tuyishimira ko yaturemye, ko yaduhaye umwana wayo akatwitangira".

Yanashimangiye ko ari indirimbo yo gushima Imana, bityo abantu bakwiye gushima Imana kuko ariyo gusingizwa no kuratwa iteka nk’uko nayo ibyivugira ko ikunda amashimwe y’abera bayo.

Uyu muramyi akaba n’umwe mu bataramyi beza yanakomoje ku ishusho y’Umuziki we nyuma y’igitaramo cya 1 mu mateka ye cyiswe "Ibisingizo bya nyir’ibiremwa".

Iki ni igitaramo cyabaye kuwa 20 Kanama 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Cyashyize ishusho nziza mu bakunzi b’inzira y’amahoro ndetse n’agakiza dore ko ari cyo gitaramo cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye hadashingiwe ku myemerere bakumva ubutumwa bw’urukundo n’imbabazi by’umwami Yesu Kristo.

Muri abo harimo abahanzi bakomeye bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ari nawe Josh Ishimwe akora, abakinnyi ba filime abanyarwenya, Abapasiteri, Abapadiri, Aba Sheikh, n’abandi baririmbyi batabarizwa mu gisata cya Gospel.

Yavuze ko iki gitaramo cyamubereye cyiza ndetse cyamuhaye ishusho yo kumenya uwo ari we mu ruhando rwa Muzika Nyarwanda mu gisata cya Gospel. Yakomeje agira ati: "Nyuma y’iki gitaramo tubahishiye ibindi byiza byinshi."

Abajijwe icyo ateganyiriza abakunzi be bari hanze y’u Rwanda bakomeje kumugaragariza urukundo ndetse hakaba n’abifuza ko yazabataramira, yagize ati: "Turi kubitegura na Team kandi twizeye ko bizagenda neza, icya 1 ni ukubiha umwanya."

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA "URI IMANA YO GUSHIMAGIZWA" YA JOSH ISHIMWE

Ubwo irushanwa rya Rwanda Gospel Stars Live rigamije kuzamura impano ryakomerezaga i Musanze, hagaragayemo umukobwa witwa "Uwimbabazi Umurerwa Nadia" wari wambaye nomero 20 uzwi ku izina ry"Umurizabageni".

Bamwise iryo zina ahanini bitewe na Video iherutse gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yataramiye abageni bo mu karere ka Nyagatare akabaririmbira mu njyana gakondo akanababwira ibihozo kugeza ubwo Uwitwa Umuhoza Adeline aturitse akarira ndetse na Tuyisenge Johnson akagaragara yihanagura mu maso. Hari mu mihango wo gusaba no gukwa wabaye tariki 09/03/2024.

Nyuma yo kuriza abageni, uyu mukobwa wiga mu mwaka wa 6 w’amashuli yisumbuye mu karere ka Musanze yakomereje urugendo rwe mu irushanwa rya Rwanda Gospel Stars Live mu karere ka Musanze aho yabashije kuza mu baririmbyi beza 12 gusa ku bw’amahirwe makeya ntiyaboneka muri 6 batoranyijwe kuzahagararira intara y’amajyaruguru.

Ubwo yabazwaga umushinga afite, uyu mukobwa ufata Josh Ishimwe nk’indorerwamo yireberamo yagaragaje ko abona icyuho gikomeye mu njyana gakondo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bityo avuga ko yifuza gufatanya na Josh Ishimwe bakazamura iyi njyana.

Ubwo Paradise yabazaga Josh Ishimwe ubutumwa yagenera Umurerwa Nadia, uyu musore uzwiho kwicisha bugufi no kwifuriza ibyiza abandi, yafashwe n’amarangamutima ahumuriza Nadia mu buryo butangaje.

Yagize ati: "Mbere na Mbere, ndashimira Nadia ko yatekereje kuririmba indirimbo zisingiza Imana mu njyana ya gakondo, ni ibintu byiza cyane".

Yongeyeho ati: "N’ubwo Nadia yavuze ko injyana ya gakondo mu gisata cya Gospel mu bari n’abategarugori yasigaye inyuma ariko no mu ruhande rw’abagabo harimo icyuho kinini."

Josh yagize ati: "Si byiza ko muri iyi njyana hagaragaramo njyewe gusa, n’abandi baje twafatikanya tugakorera Imana muri iyi njyana kandi ni ibintu byiza."

Yunzemo ati: "Icyo nabwira umurizabageni Nadia ni uko namuha courage ku nzozi nziza yarose, akabikora, akabikorana umwete hanyuma akirinda gusubizwa inyuma kuko afite intumbero nziza kubw’intumbero nziza, kandi Imana izamufasha nta kabuza."

Josh Ishimwe ni umuramyi wakuriye mu Itorero rya ADEPR aza kwirundumurira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana gakondo. Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo "Reka ndate Imana", "Rumuri rutazima", "Ishema ry’umushumba", "Nzohaguruka ndirimbe", "Ibisingizo bya Nyir’ibiremwa" n’izindi.

Akunze gusubiramo indirimbo zo muri Kiriziya gatorika, mu badivantisiti b’umunsi wa karindwi, muri ADEPR n’ahandi abo kuri ubu afatwa nk’umwami w’injyana gakondo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Umurizahageni Umurerwa Nadia afata Josh Ishimwe nk’icyitegererezo

Umutaramyi Josh Ishimwe yavuze ku gutaramira hanze y’u Rwanda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.