Umuhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yateguje abakunzi be batuye mu Bwongereza igitaramo gikomeye kizabera mu mujyi wa Leeds ku wa 27 Kamena 2026.
Ibi yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yavuze ko azazana “ibyishimo, kuramya no guhimbaza Imana mu buryo budasanzwe,” ndetse ko abazitabira bazagira ibihe bidasanzwe.
Amatike yamaze kujya hanze, aho itike isanzwe igura $50, mu gihe early bird iri ku $35. Iki gitaramo kiri mu byo uyu muhanzi ari gutegura nyuma yo gushyira hanze Album ye nshya yise “Hobe”, ikomeje gukundwa n’abatari bake.
Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bafite ibihangano bikunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga, aho indirimbo ze nka Nina Siri imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 85, Nitaamini irenga miliyoni 59, ndetse n’izindi nyinshi zikomeje gukundwa ku mbuga zitandukanye.
Abakunzi b’umuziki wa Gospel mu Bwongereza, cyane cyane abatuye i Leeds no mu mijyi iyegereye, bamaze kugaragaza amatsiko menshi kuri iki gitaramo, giteganyijwe kuba kimwe mu bikomeye muri uyu mwaka wa 2026.
Ni igitaramo gitegerejweho guhuriza hamwe abakunzi b’Imana mu ijoro ryo kuramya no guhimbaza, aho Israel Mbonyi azaba atanga ubutumwa binyuze mu ndirimbo ze zikora ku mitima ya benshi.