Umuramyi ukunzwe cyane mu Rwanda no mu mahanga, Israel Mbonyi, yatanze ubutumwa bw’ingenzi ku bakunzi be asobanura konti ze zemewe ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi yabikoze mu rwego rwo kwirinda ubujura bw’amazina no gukumira ubujura bw’amakuru buturuka ku mbuga z’impimbano.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, Mbonyi yavuze ko ari izi gusa konti ze zemewe:
– Instagram: @israelmbonyi; X (Twitter): @israembonyi; Facebook: @imbonyi; TikTok: @israelmbonyi na YouTube: @mbonyi
Yasabye abafana be bose kwirinda konti zindi zitari izo, kugira ngo batagwa mu mutego w’abatekamutwe bashobora kuzikoresha mu buryo butemewe. Mbonyi yasoje avuga ati: “Please ignore anything else you come across. Much love!” (Ntimwite ku makuru aturuka ku mbuga zinyiyitirira. Ndabakunda cyane).
Icyakora, itangazo ry’izi konti ntiryari ryonyine – ryari rinajyanye no gutangaza inkuru y’ingenzi: Album nshya ya Mbonyi izasohoka ku itariki ya 5 Ukwakira 2025. Ibi byashimishije abatari bake, bamwe bagira bati: “Bring it on, Man of God.” (Yiduhe, muntu w’Imama)
Israel Mbonyi yakomeje kwerekana ubunyamwuga n’ubwitange mu muziki we no mu mubano n’abafana be. Ubutumwa bwe bwagaragaje ko yita ku mutekano w’amakuru y’abamukurikira ndetse n’ugushaka gukomeza gutanga umuziki ufite ireme.
Amaso yose ahanzwe ku itariki ya 05/10/2025, ubwo album ye nshya izaba ishyirwa ku mugaragaro.