× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Israel Mbonyi yasubije abamusabye kugira icyo afasha Theo Bosebabireba urwaje umugore we

Category: Artists  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Israel Mbonyi yasubije abamusabye kugira icyo afasha Theo Bosebabireba urwaje umugore we

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Theo Bosebabireba ufite umugore urwaye impyiko, yashimiye mugenzi we Israel Mbonyi wohereje umuntu wo kumusura amushyiriye ubufasha.

Ibyo Israel Mbonyi yakoze byari nko gusubiza ku butumwa bwihutirwa bwatanzwe n’abanyamakuru nka KNC na Mutabaruka Angéli ba TV1, ndetse n’abandi batandukanye barimo nka Kazungu Kaboss uzwi ku mbuga nkoranyambaga, aho basabye abahanzi gufasha mugenzi wabo Theo Bosebabireba akabona uko avuza umugore we Mushimyimana Marie Chantal (Mama Eric) urwaye impyiko zikenera diyalize inshuro eshatu mu cyumweru.

Theo Bosebabireba yari amaze igihe avuga ko adafite ubushobozi bwo kwishyura ubuvuzi bw’umugore we, kandi ko nta kazi afite. Yifashishije YouTube ku itariki ya 11 Ukwakira 2025 asaba abantu kumusengera no kumufasha, avuga ko amafaranga make yagiye abona atari ahagije.

Nyuma y’iyo nkuru, Theo Bosebabireba yabwiye Isimbi TV ku wa 3 Ugushyingo 2025 ko Israel Mbonyi yohereje intumwa kumureba kuko we atari mu Rwanda, kandi ko azaza kumusura we bwite.

Yagize ati: “Umuhanzi witwa Israel Mbonyi yantumyeho intumwa, kuko we atari mu Rwanda. Uwo yantumyeho yavuze ko na we ubwe aziyizira kundeba.”

Iki gikorwa cya Mbonyi cyakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa gospel, kigaragaza ko urukundo n’ubumwe mu bahanzi ba gospel mu Rwanda bigihari.

Theo Bosebabireba avuga ko ubu afashwa n’abakunzi be, abayobozi mu matorero n’abandi bahanzi, kandi ibi bikaba ari ikimenyetso cy’uko atatereranye n’Imana yamuhanze!

Theo Bosebabireba yashimiye Israel Mbonyi byimazeyo, kuko yamubaye hafi muri ibi bihe arwaje umugore we

Israel Mbonyi yohereje intumwa ntiyagenda imbokoboko, ibwira Theo ko na we ubwe azajya kumwirebera

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.