Umuhanzi w’indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza, Israel Mbonyi, ubwo aheruka muri Kenya we n’itsinda rye yaraye mu cyumba cyarayemo Barack Obama aho umuntu umwe yishyura amadorali ibihumbi 10 mu ijoro rimwe.
Iyi nkuru y’uko yaraye mu cyumba na Barack Obama yarayemo yabaye kimomo haba mu Rwanda no muri Kenya, ariko abakoze ubusesenguzi bwimbitse kuri uyu muhanzi bavuga ko Abanyarwanda bataramenya ko akomeye cyane ugereranyije n’uko muri Kenya babizi.
Uyu musore yakiriwe nk’umwami ubwo yari ageze i Nairobi muri Kenya, yakirwa n’umwe mu bantu bazwi mu gutegura ibitaramo bikomeye witwa Big Ted ndetse n’abanyamakuru bakorera ibinyamakuru bitandukanye by’aho muri Kenya.
Akigera ku Kibuga cy’Indege cya Jomo Kenyatta International Airport (JKIA), inkuru y’uko yakiriwe n’Umuvugizi wa Guverinoma muri Kenya yahise ikwirakwira kuko byari ibintu bidasazwe. Yari ategerejwe n’abafana be babarirwa mu bihumbi, barimo n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bagaragaraza ko bishimiye kuba yaje muri Kenya.
Yari agiye kuririmba mu gitaramo cy’indirimbo zihimbaza Imana cyiswe ‘Africa Worship Experience Concert’, kikaba cyarabaye ku wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2024, ahitwa Ulinzi Sports Complex ku muhanda uzwi nka Lang’ata Road, iki kibuga (sitade) kikaba ari icy’Ikipe ya Ulinzi yo muri Kenya.
Nyuma yo guhabwa indabo zo kumwakira ndetse akambwikwa umwambaro w’amabara Abamasayi bifubika, abandi mu baje kumwakira barimo babyina, abandi baririmba zimwe mu ndirimbo ze nk’uko byatangajwe na kimwe mu binyamakuru by’aho muri Kenya cya Tuko cyandika mu Cyongereza n’Igiswayile.
Mu gihe cyo kuva aho ku Kibuga cy’indege yerekeza kuri Hoteli yagombaga gucumbikamo, imodoka Israel Mbonyi yari arimo yari iherekejwe n’izindi nyinshi, zirangajwe imbere n’ibimoto bya Polisi byagendaga bifasha mu gutuma ibinyabiziga bindi bitanga umwanya ngo bitambuke.
Icyumba cya Hoteli yitwa Sankara yarayemo aho i Nairobi mu Murwa Mukuru mu gihe yari atagereje gutaramira Abanyakenya, abaperezida, icyo abenshi bita Presidential Suite), aho hakaba ari ho Barack Obama wamaze igihe ayobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaraye ubwo yasuraga Kenya, igihugu afitemo inkomoko.
Uteranyije amafaranga yishyuye ubwe ku giti cye n’itsinda ryari rimuherekeje, ibinyamakuru bya hano mu Rwanda nka The Choice bigenekereje byagize biti: “Ijoro rimwe yishyuye asaga miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo aryame gusa.”
Amakuru yavuye ku bantu bitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi urugero nka Muyoboke Alex, bemeje ko aho yakoreye igitaramo muri Ulinzi Stadium yakira abantu ibihumbi 30 nk’uko Rugaju Reagan abyemeza, yari yuzuye neza kandi amatike yo kwinjira muri icyo gitaramo bamwe bari batakambye ngo ayagabanye, aho ‘First-class VVIP’ itike yari ibihumbi 20 by’Amashilingi ya Kenya (KSh 20.000), KSh 12.000 (VVIP), KSh 8.000 ndetse na KSh 3.000 ku basanzwe, ariko ntibyababujije kuhuzura.
Banze kumushyira muri salle bisanzwe nk’umuhanzi noneho wo mu kindi gihugu, ariko urwego bamushyiraho rwatmye bashya ubwoba bamushyira muri stade iruta ubunini BK Arena yuzuzwa n’abantu ibihumbi icumi kandi yayuzuza induru zikavuga ngo akoze igitangaza.
Ibya Israel Mbonyi n’aho yataramiye ntiwabibara ngo ubirangize, gusa yasigiye abantu benshi isomo rikomeye, bamwe baboneraho ko indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza mu Rwanda zarenze umupaka kandi zikarenga izisanzwe zaba iz’isi (secular) cyangwa gakondo.
Wavuga ko Israel Mbonyi yazanye impinduramatwara mu muziki nyarwanda, kuko indirimbo Nina Siri kuva yasohoka amateka yarahindutse. Ubu irenda kuzuza miriyoni 60 z’abayirebye, kandi bikomeza gushimangirwa ko nta views agura nk’uko bihwihwiswa ku bandi bahanzi.
Ingero z’abatewe ubwoba no gukomera kwa Israel Mbonyi waraye ahagenewe abaperezida