× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Israel Mbonyi yakunze cyane indirimbo ’Nzaguha Umugisha’ ya Bruce Melodie

Category: Entertainment  »  25 January »  Jean D’Amour Habiyakare

Israel Mbonyi yakunze cyane indirimbo 'Nzaguha Umugisha' ya Bruce Melodie

Mbonyicyambu Israel wamamaye nka Israel Mbonyi mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo, yakunze cyane indirimbo yitwa ‘Nzaguha Umugisha’, anayisangiza abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga akoresha.

Yifashishije urukuta rwe rwa X yahoze yitwa Twitter, mu magambo ashishikaje cyane, agaragaza umutima wo gushyigikira abandi bahanzi, yanditse ati: “Numvise indirimbo nziza pe!” arenzeho link y’indirimbo ya Bruce Melodie yo kuramya no guhimbaza Imana yise ‘Nzaguha Umugisha’, imwe mu zigize album aherutse gushyira hanze ku wa 17 Mutarama 2025, yise Colorful Generation, bisobanura ko buri wese n’ubwoko bw’indirimbo akunda yisangamo.

Ni indirimbo itangirana ikibazo kigira kiti: “Ni iki gituma urira, kikagutera kwiheba? Ni iki kikwibagije ko ndi urutare rutanyeganyezwa?” igisubiza igira iti: “Amarira nareke gutemba, ukomeze ibyizerwa cyane. Nahoze ngufitiye urukundo, n’umwana wange arabyemeza.” Umuhanzi aherako agaragaza inama Imana itanga ati: “Umwanzi naza, uge usoma Ijambo, uge uririmba indirimbo z’amashimwe, nta cyo azagutwara ngukunda.”

Nyuma yo gusangiza abakunzi be iyi ndirimbo iryoheye amatwi, Coach Gael ureberera inyungu ze yibukije Israel Mbonyi ko mu kwandika iyi ndirimbo, Bruce Melodie yabanje kumva ibihangano bye, kugira ngo abone uko akora indirimbo nziza izafasha benshi nk’uko ize zigaruriye imitima ya benshi, agira ati: “Wibuke ko uri inspiration my brother.”

Uyu Mukristo mu Itorero rya ADEPR, akaba umuhanzi ukora umuziki usanzwe, Bruce Melodie, yabitangarije mu gitaramo cyabereye muri Kigali Universe, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, tariki ya 21 Ukuboza 2024, aho yaririmbiraga abagera kuri 500 bari bacyitabiriye, zimwe mu ndirimbo ziyigize, buri imwe asobanura inkuru iyiri inyuma.

Ageze ku ndirimbo ya 18 mu zigize album, ari yo iyi yise “Nzaguha Umugisha,” yasobanuye ko ishingiye ku buzima bwe nk’Umukristo, ndetse akaba yarabanje kumva indirimbo za Israel Mbonyi nyinshi kugira ngo amurebereho uko yandika ize agira ati: “Israel Mbonyi ni umuhanzi mwiza, mu kwandika indirimbo nitaye cyane ku bihangano bye muri rusange, hanyuma ndayikora.”

Ubusanzwe, Bruce Melodie ahamya ko akunda Imana. Aherutse gutangaza ati: “Buriya uko mumbona aha ndakijijwe, ni uko wenda mutabizi. Ariko abantu banzi neza bazi ukuntu agakiza kangendamo.”- Bruce Melodie

Indirimbo Nzaguha Umugisha wayisanga ku mbuga zose zicuruza umuziki
RYOHERWA N’INDIRIMBO NZAGUHA UMUGISHA YANYUZE UMUTIMA WA ISRAEL MBONYI

Bruce Melodie yahurije hamwe indirimbo zo mu ngeri zose kuri album ye, harimo na Nzaguha Umugisha yo kuramya Imana

Israel Mbonyi yasangije abakunzi be indirimbo Nzaguha Umugisha ya Bruce Melodie ku rukuta rwe rwa X

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.