× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Israel Mbonyi yageze muri Kenya aho agiye gukorera igitaramo gikomeye

Category: Artists  »  August 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Israel Mbonyi yageze muri Kenya aho agiye gukorera igitaramo gikomeye

Umuhanzi w’indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza Mbonyicyambu Eric Israel wamamaye nka Israel Mbonyi mu buhanzi, yamaze kugera muri Kenya aho agiye gukorera igitaramo amaze iminsi ateguje Abanyakenya.

Amashusho yanyujijwe ku gitangazamakuru cyo muri Kenya cya Sauti TV yagaragaje Israel Mbonyi yakiranwa urugiro mu gihugu cya Kenya, aho afite abakunzi benshi bamuhaye akazina gashya ka ’Nina Siri Hitmaker’ kuko yamamaye mu ndirimbo yakoze mu Giswayile akayita Nina Siri, indirimbo imaze kurebwa inshuro zirenga miriyoni 56, kandi birumvikana ko ziganjemo Abanyakenya.

Nyuma y’amashusho yo kuri Sauti TV, yongeye kugaragara mu mashusho yishyiriye ku rukuta rwe rwa Instagram ageze ku kibuga cya Ulinzi Sport Stadium ahazabera igitaramo, arangije atangaza amagambo yageneye Abanyakenya agira ati: “Muraho neza Abanyakenya? Twahageze (iwanyu), tuzabonane ku wa Gatandatu.”

Ku wa Gatandatu hazaba ari ku itariki icumi, Israel Mbonyi azataramira muri Kenya kuri iyo tariki muri uku kwezi kwa Kanama2024, ahitwa Ulinzi Sport Stadium muri Nairobi.
Abanyakenya bamwakiriye neza, kuko bari bamaze igihe kinini cyane bamutegereje. Abenshi bamuhaye ubutumwa bumuha ikaze, bamubwira bati: “Uhawe ikaze iwacu muri Kenya.”

Mbere yo kujya muri iki gihugu, Israel Mbonyi yakoresheje imbaraga nyinshi, asohora indirimbo nyinshi z’Igiswayile zirimo iyitwa Heri Taifa aheruka gushyira hanze, Yeriko na Yanitisha.

Si izo gusa akoze nyuma yo gutangaza ko afite igitaramo muri Kenya, na mbere yaho yari afite indirimbo z’Igiswayile ziri mu zatumye bamumenya, zaba inshya yakoze nka Nina Siri, Nitaamini, Sikiliza, n’izo yashyize mu Giswayile azivanye mu Kinyarwanda nka Malengo ya Mungu, Amenisamehe,…. Izi ndirimbo zizatuma abasha kuririmbana ijambo ku ijambo n’Abanyakenya.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.