× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Israel Mbonyi yacyocyoranye n’umwe mu bamukurikira wiyita Kavukire kuri X yahoze ari Twitter

Category: Artists  »  April 2024 »  Alice Uwiduhaye

Israel Mbonyi yacyocyoranye n'umwe mu bamukurikira wiyita Kavukire kuri X yahoze ari Twitter

Umuhanzi umaze guca agahigo mu Rwanda ndetse no muri Africa y’Iburasirazuba akoresha ururimi rw’igiswayire mu ndirimbo ze, Israel Mbonyi, yateranye amagambo n’umwe mu bamukurikira ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter.

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyi, nyuma y’ubutumwa yari amaze gushyira kuri X, buburira abantu ku bigendanye n’imirire ituma bagira ibiro byinshi, yaje gucyocyorana n’umwe mu bakoresha X.

Mu butumwa Israel Mbonyi yashyize ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko umuntu wagize uruhare mu kongera inyuguti S mu ijambo ry’icyongereza Fat rikaba Fast ari umunyabwenge, asaba abamukurikira kurwanya ibinure byinshi bituma abantu bagira umubyibuho ukabije.

Amaze kwandika ubu butumwa mu rurimi rw’icyongereza, umwe mu bamukurikira kuri uru rubuga wiyita Kavukire, yahise abwira uyu muhanzi ko ibyo ashyize kuri uru rubuga ntacyo bibamariye. Ati “Nonese mukozi w’Imana, nk’ibyo byatumarira iki?"

Nyuma y’iminota 45 gusa uyu musore asubije Israel Mbonyi, nawe ntiyabyihanganiye, yahise amusubiza ko akwiriye kujya kubibwira inka nyabugogo. Mu magambo ye, yagize ati “Jya kubibwira inka Nyabugogo mwene da!”.

Icyakora ubutumwa bw’uyu muhanzi ntibwatinze ku rubuga rwa X, kuko yahise abusiba bitewe nuko bwari butangiye gutangwaho ibitekerezo n’abakunda ibihangano bye.

Israel Mbonyi, ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no hanze yarwo. Ni n’umwe mu bakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga atebya n’abamukurikiye cyane cyane yifashishije urubuga rwa X.

Uyu muhanzi aherutse gushyira hanze Oasis Medley yakubiyemo indirimbo zakunzwe zirimo Goodness Of God ya Elevation Worship bafatanyijemo na Maverick City Music, Izina riryoshye ya Rehoboth Ministries ndetse n’izindi.

Tukwibutse ko Israel Mbonyi ari kwitegura kujya gutaramira i Burayi, akazavayo ajya muri Uganda ndetse no mu bindi bihugu bya Afrika atari yatangaza, ariko yigeze guca amarenga ko Kenya itazaburamo.

Israel Mbonyi yatatswe n’bakoresha X birangira asibye ubutumwa yari yanditse

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.