× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Israel Mbonyi nta guhagarara! Amagambo agize indirimbo nshya yise Yeriko mu Kinyarwanda

Category: Artists  »  5 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Israel Mbonyi nta guhagarara! Amagambo agize indirimbo nshya yise Yeriko mu Kinyarwanda

Israel Mbonyi akomeje gukora ibikorwa bigaragaza ko nta mwanya wo guhagarara mu gukora no gusohora indirimbo afite, kuko nyuma y’ibyumweru bibiri gusa agiye gushyira indi ndirimbo hanze.

Ku wa 31 Gicurasi 2024, Israel Mbonyi yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise Yanitosha (Arampagije) yari iri mu Giswayile. Nyuma y’iminsi icumi gusa, iyi ndirimbo yari imaze kurebwa inshuro zirenga miriyoni ku rubuga rwa YouTube.

Ejo ku wa Mbere tariki ya 17 Kamena 2024, nyuma y’ibyumweru bibiri birengaho iminsi itatu, arashyira hanze indi ndirimbo na yo yo mu Giswayile. Iyi ndirimbo yayise Yeriko, ikaba ari iya gatatu akoze ari wenyine, ikaba iya kane ubariyemo n’iyo yakoranye na Adrien Misigaro.

Muri iyi ndirimbo itarasohoka Israel Mbonyi azaba aririmba ati:
Intro:
Tumekuwa na muda tukiomba,
Tukiomba uyatimize,
Asante …
Asante bwana, kuyatoa yaliyo tulemea
Swahili:
“Njoo mtazame Yeriko,
Kuta zinaanguka,
Hizo zaanguka
Shangilieni,
Imbeni kwa shangwe,
Hizo zaanguka
Twaingia kwa sifa
Ndani ya agano,
Kuta zaanguka
Kinyarwanda:
“Muze murebe Yeriko
Inkike ziraguye
Ngizo ziraguye
Mutere hejuru
Muririmbe
Ngizo ziraguye
Twinjiranye amashimwe
Mu masezerano.

Iyi ndirimbo yatunganyirijwe muri 12StonesRecord
Muri uyu mwaka wa 2024, Israel Mbonyi yasohoye iyitwa Sikiliza ku wa 10 Gashyantare 2024, ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga miriyoni 7.7 kuri YouTube, ikaba iya gatatu mu ze zarebwe cyane nyuma ya Nina Siri yarebwe inshuro zirenga miriyoni 50 na Nitaamini yarebwe inshuro zirenga miriyoni 20.

Yongeye kugaragara mu yo yahuriyemo na Adrien Misigaro yiswe Nkurikira, ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 412.

Ku wa 31 Gicurasi 2024 yashyize hanze indi yise Yanitosha, ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga miriyoni 1.3 kuri YouTube, ikaba ihabwa amahirwe yo kuzagera kure cyane nk’izindi yakoze mu Giswayile.

Iyi yise Yeriko irasohoka ejo ku wa Mbere tariki 17 Kamena 2024, ikaba iri mu Giswayile. Ibi bikorwa byose ari kubifatanya n’ibitaramo aherutse gukora mu Bubiligi, ndetse n’ibyo azakorera muri Kenya muri Kanama 2024, mu gihugu cyumva neza ibyo aririmba, dore ko bakoresha Igiswayile cyonyine.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.