× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Israel Mbonyi ashobora kuba yarakozwe ku gahanga na Marayika akivuka – Jangwani

Category: Entertainment  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Israel Mbonyi ashobora kuba yarakozwe ku gahanga na Marayika akivuka – Jangwani

Mu kiganiro cyihariye na One on One kuri Narababwiye TV, umuvugizi wa APR FC, Jangwani Frank, uzwi nka Sir Jangwanovic, yavuze ko Israel Mbonyi ashobora kuba yarakozwe ku gahanga na Marayika akivuka.

Jangwani yavuze amagambo akomeye ku muririmbyi w’indirimbo za Gospel, Israel Mbonyi, avuga ko ashobora kuba yarakozwe ku gahanga na Marayika akivuka. Ibi yabivuze ubwo bamwerekaga ifoto y’ibyamamare bitandukanye, maze buri wese agasobanura ibintu bitatu amuziho.

Jangwani yavuze ko Mbonyi afite impano idasanzwe kandi itangaje, avuga ko acyumva indirimbo ye "Ku Musaraba", yihaye itegeko ryo kujya ymva iyo ndirimbo buri joro mbere yo kuryama no mu gitondo buri uko akangutse.

Yagize ati :“Israel Mbonyi namumenye niga i Bugande, we aba mu Buhinde. Hari umuntu wari utunze amajwi y’indirimbo ze. Hari indirimbo navuga ko ari iy’ibihe byose mu ndirimbo za Gospel ndetse no mu zindi izo ari zo zose. Yitwa "Ku Musaraba". Narayikunze, bimbera nk’itegeko kuyumva buri joro uko ngiye kuryama na buri gitondo uko mbyutse.”

Jangwani avuga ko Mbonyi afite ubwenge, amafaranga, ubuhanga mu ndirimbo no mu zindi ngeri z’ubuzima, akaba akundwa n’abantu b’ingeri zose, akicisha bugufi kandi akaba afite umutima mwiza.

Jangwani ati: “Israel Mbonyi ni umugabo w’umuhanga cyane. Akundwa n’abantu b’ingeri zose, aca bugufi, ni umuhanga, afite amafaranga, afite ubwenge, azi Icyongereza, yarize, mbese ni urugero rw`umuntu ufite byose. Araremereye!”

Iyi migisha yose abona ko ifitwe na Israel Mbonyi, Jangwani ahamya ko yayihawe na Marayika w’Imana akivuka. Yagize ati: "Birashoboka ko akivuka, kumwe umwana aba akiri umwana avutse, akiri ku kiriri, hari nka Marayika Imana yohereje akamukoraho akamubwira ati: Ibintu byose uzakora mu buzima bizaguhire."

Jangwani kandi yatanze urugero rw’umutima mwiza wa Mbonyi, avuga ko yagiye kumusura ubwo yari muri gereza. Ati: “Agira umutima mwiza, yaje no kudusura muri gereza.”

Jangwani Frank, usanzwe ari digital creator, umuvugizi wa APR FC, yavuze ko Mbonyi ari urugero ku rubyiruko n’abakunzi b’umuziki wa gospel.

Israel Mbonyi wagarutsweho na Jangwani, ari mu myiteguro yo gukora igitaramo cya Noheli, ari cyo "Icyambu 4" kizaba tariki ya 25 Ukuboza 2025 muri BK Arena.

Nyuma yacyo, azataramira i Rubavu ku wa 01 Mutarama 2026. Ni ibitaramo yatewemo inkunga na sosiyete imwe y’itumanaho ya hano mu Rwanda.

Israel Mbonyi arakunzwe cyane yaba mu Rwanda no mu Karere. Indirimbo ye "Nina Siri" imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 86 kuri Youtube. Afite abafana "abamukurikira" kuri Youtube barenga Miliyoni 2, akaba ari we muhanzi rukumbi ufite aka gahigo mu Rwanda.

Umuvugizi wa APR FC, Jangwani Frank, yemeza ko Israel Mbonyi ashobora kuba yarakozwe ku gahanga na Marayika akivuka

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.