Umuhanzi mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, Israel Mbonyi, yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere mu Rwanda ukurikirwa cyane kuri YouTube.
Ngabo Medard Jobert wamamaye nka Meddy ni we wari umaranye igihe aka gahigo, aho yujuje miliyoni y’abakoze subscribe ari we muhanzi wa mbere mu Rwanda, mu gihe Israel Mbonyi yari akiri mu bihumbi bibarirwa mu magana.
Kuri ubu Israel Mbonyi ari gukurikirwa n’abantu barenga miliyoni n’ibihumbi magana ane na mirongo ine (1.44M subscribers), mu gihe Meddy we ari gukurikirwa n’abarenga miliyoni n’ibihumbi magana ane na mirongo itatu (1.43M subscribers) kuri YouTube.
Igitangaje kuri aba bahanzi bombi ni uko bose bakora indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, yaba Israel Mbonyi watangiye umuziki byeruye mu wa 2014- 2015 ari wo akora gusa kugeza magingo aya, na Meddy wahindukiriye Imana akaba umuvugabutumwa n’umuhanzi w’indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza.
Icyafashije Israel Mbonyi kwesa aka gahigo ni zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo Nina Siri, Nita Amini, Sikiliza, Malengo ya Mungu, Amenisamehe n’izindi zitandukanye yakoze mu Giswayile akarushaho kwigarurira imitima y’abatari bake mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho ababarirwa mu mamiliyoni bahatuye bakoresha Igiswayile.
Indirimbo ze by’umwihariko Nina Siri yahereyeho ubwo yayobokaga gukora indirimbo zo mu Giswayile muri Kamena 2023, kuri ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 63 mu gihe cy’umwaka umwe gusa, ikaba ari iya mbere mu zazamuye umubare w’abamukurikira.
Urutonde rw’abahanzi barebwe cyane muri Kenya muri uyu mwaka, mu baririmba indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza Israel Mbonyi yaje ku mwanya wa mbere, bikaba byumvikana ko hano mu Rwanda yabaye uwa mbere mu byiciro byose by’umuziki waba uwa gakondo, usanzwe (secular) n’uwo kwamamaza Ubutumwa Bwiza (Gospel).
Aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa Kaa Nami, ikaba ari iyo yahinduye mu Giswayile ayivanye ku y’Ikinyarwanda yitwa Tugumane yasohotse mu mwaka wa 2023. Ni indirimbo ikomeje kumuzamurira abamukurikira kuri YouTube, dore ko ari imwe mu ziri kurebwa cyane, aho mu minsi umunani gusa yari yujuje miliyoni y’abayirebye.
Uretse no kuri YouTube, Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bakurikirwa cyane ku zindi mbuga nkoranyambaga aho nko kuri Spotify ari we muhanzi wa mbere mu baririmba Gospel, akaba uwa kabiri kuri Instagram aho akurikirwa n’abarenga ibihumbi 775 nyuma ya Meddy ukurikirwa n’abarenga miliyoni.
Israel Mbonyi yakuyeho agahigo ka Meddy ko kuba umuhanzi wa mbere mu Rwanda ukurikirwa cyane kurusha abandi kuri YouTube.