× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Israel Mbonyi agiye gutaramira abakunzi be mu mijyi ine yo muri Canada

Category: Artists  »  December 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Israel Mbonyi agiye gutaramira abakunzi be mu mijyi ine yo muri Canada

Israel Mbonyi, umwe mu bahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana bakunzwe cyane mu Rwanda, yatangaje ko agiye gukora ibitaramo muri Canada.

Umuhanzi wamenyekanye cyane kubera indirimbo nziza mu kuramya no guhimbaza Imana, Mbonyi, azataramira mu mijyi ine: Toronto, Ottawa, Montreal, na Edmonton. Iyi gahunda yateguwe na PCK Entertainment LTD, izahuza abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana muri Canada, bagire ibihe byiza byuzuye umunezero wo kuramya.

Mbonyi, uzwiho kugira uruhare rukomeye mu Ivugabutumwa abinyujije mu ndirimbo akora, urugero nk’Icyambu, Nina Siri, na Nita Amini, ibi bitaramo bizabera muri Canada bizaba nyuma y’icyo azakorera mu Rwanda ku wa 25 Ukuboza 2024, cyane ko aherutse no gukorera ibitaramo bikomeye muri East Africa Tour, aho yataramiye muri Kenya, Uganda, na Tanzaniya.

Nubwo amatariki nyirizina n’amakuru y’ibijyanye n’amati yo kwinjira muri ibi bitaramo bitarashyirwa ahagaragara, Mbonyi yijeje abakunzi be ko amakuru azamenyekana vuba, agira ati: “More info soon...”

Iyi nkuru ije mu gihe Mbonyi ari kwitegura igitaramo cye ngarukamwaka cyitwa Icyambu Live Concert mu Rwanda, giteganyijwe kuba ku itariki ya 25 Ukuboza 2024, muri BK Arena. Iki gitaramo, kigiye kuba ku nshuro ya gatatu, kandi cyitezweho guhuriza hamwe imbaga y’abantu benshi, dore ko mu myaka yashize (2022, 2023) cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi 10.

Abakunzi ba Mbonyi muri Canada bategerezanyije amatsiko ibitaramo bye, kuko ahaheruka mu mwaka wa 2022. Icyo gihe yataramiye mu mijyi ya Vancouver, Montreal, Calgary na Ottawa.
Izaba ari inshuro ya kabiri ahataramiye.

Andi makuru, ni vuba cyane

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.