× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Isomo ry’Urukundo: Impyiko yahawe n’utarahigwaga muri Jenoside ayifata nk’ikimenyetso cy’ubwiyunge

Category: Love  »  April 2023 »  Sarah Umutoni

Isomo ry'Urukundo: Impyiko yahawe n'utarahigwaga muri Jenoside ayifata nk'ikimenyetso cy'ubwiyunge

Mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Macuba hari umubyeyi warokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 witwa Vestine Mukamuyoboke wari umaze igihe arwaye impyiko zose zarangiritse arembye cyane, aza guhabwa indi mpyiko na mugenzi we utarahigwaga muri Jenoside.

Ni ibintu byakiriwe neza n’abaturage babifata nk’urugero rwiza rw’ubumwe n’ubwiyunge aho uyu munsi banahaye inka y’ishimwe Ugabanumva Desire watanze iyo mpyiko.

Mukamuyoboke Vestine umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 aragaragaza uko nyuma yo gusigwa iheruheru na yo ubuzima na bwo bwari bugiye kumucika.

Uyu mubyeyi uyu munsi araho arakomeye nyuma yo guhabwa impyiko n’umuturanyi we Desire akabikora atayimusabye, amufitiye ishimwe rikomeye ndetse ngo ntacyo kumwitura yabona.

Ugabanumva Desire wahaye uyu mubyeyi impyiko ubu ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mutongo banatuyemo bombi. Avuga ko iyi mpyiko yayihaye uyu mubyeyi kuko yari ababajwe n’ubuzima bwe ariko kandi ngo yumvaga yifuza no gutanga isomo ry’urukundo ku Banyarwanda bose.

Iri somo rya gahunda ya Ndi Uunyarwanda n’ubumwe n’ubwiyunge ni na byo urubyiruko rwamenye iby’iki gikorwa rugaragaza ko rwize, kandi ngo byanabasigiye umukoro.

Abaturage bamenye ubwitange bw’uyu mugabo bavuga ko iki gikorwa ari urugero rwiza rw’igihugu cyifuzwa bagasaba Abanyarwanda bose kubyigiraho no kongera gukangura muri bo amarangamutima y’urukundo n’ubupfura nkuko igihugu kibibasaba.

Abarokotse Jenoside bakomoka muri aka gace k’icyahoze ari komine Gatare ubu irimo imirenge ya Macuba na Karambi bakaba bageneye uyu Desire inka y’ishimwe ry’ubutwari no gukomeza gushyigira ubumwe n’ubwiyunge.

Kugeza ubu mu Karere ka Nyamasheke hari amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge 588, aho kuri buri mudugudu rihari n’andi 180 ari mu bigo by’amashuri hakaba n’amatsinda y’isanamitima 9 rimwe kuri buri paruwasi gatorika.

Src: RBA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.