Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mata 2024, Isirayeli yihimuye kuri Irani iyigabaho ibitero kandi ibihugu bitandukanye birimo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byari byayisabye kwirinda kubikora, kugira ngo bitazakurura intambara ku bihugu bigize uyu mugabane.
Isirayeli yagabye ibitero bya misile kuri Irani, yihimura ku bitero by’indege zitagira abapilote na misile 350 Irani yayigabyeho mu Cyumweru gishize, nubwo muri ibyo bitero byose Isirayeli yabashije kubizimya ku kigero cya 99%.
Nyuma yo guterwa, Igisirikare cya Isirayeli cyavuze ko Irani igomba kwishyura igikorwa cyo kuyiteraho ibisasu bya Misile 350, n’ibitero by’indege zitagira abapilote.
Nk’uko yari yabyiyemeje, Isirayeli yagabye ibitero kuri Irani, mu ntara ya Isfahan iherereye rwagati muri Iran, ndetse itangazamakuru ryo muri iki gihugu riravuga ko ingendo z’indege zahise zihagarikwa mu migi itandukanye y’igihugu.
Intara ya Isfahan isanzwe ibamo ibirindiro bikomeye by’Ingabo za Irani, uruganda rukomeye rukora za misile, ndetse na Sites nyinshi zitunganyirizwamo ingufu za nucléaire.
Amakuru y’uko Isirayeli yateye Irani yemejwe n’umwe mu bayobozi ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika waganiriye na ABC News.
Igitangazamakuru cya Leta ya Iran IRNA News na cyo cyayemeje kivuga ko ibitero bya Isirayeli byibasiye ahari ibikorwa remezo bya gisirikare muri Irani.
Muri byo harimo nko ku bibuga by’indege bya gisirikare bya Adra na al-Thala, ndetse n’ahari bataillon ikoresha za radar iherereye hagati y’umijyi wa Adra n’igiturage cya Qarfa giherereye mu majyepfo ya Syria.
Amakuru kandi anavuga ko iturika ryanumvikanye muri Iraki, by’umwihariko mu gace ka al-Imam ho muri Babel. Israel yahisemo gutera Irani, Siriya na Iraki icyarimwe, nyuma y’uko mu cyumweru gishize ibi bihugu byafatanyije kuyigabaho ibitero.
Televiziyo ya Leta ya Irani yamaze gutangaza ko hari drones eshatu zari zamaze guhanurwa n’intwaro zirinda ikirere cyabo nyuma yo kugaragara mu kirere cya Isfahan.
Abakurikiranira amakuru y’iyi ntambara ikomeje gututumba mu bihugu by’Uburasiirazuba bwo hagati bavuga ko Isirayeli ari yo ishotora Irani, kuko yarayibanje ku birindiro bya Gisirikare biherereye i Damasiko, Irani na yo iza yihorera. Isirayeli yongeye gutangiza ibikorwa bishobora gukurura intambara ikomeye muri ibi bihugu, bikaba byasohoza ibyo Greg yayivuzeho.
Pastor Greg Laurie yatangaje ko igitero cya Irani kuri Isirayeli gisohoza ubuhanuzi bwa Bibiliya buri muri Ezekiyeli, avuga ko iyi ntambara ikomeje byaba bibusohoza bidasubirwaho, aho yagize ati: “Bibiliya ivuga kandi ko kurwanya Abayahudi biziyongera mu bihe by’imperuka. Ibyo na byo biraba. Kandi Bibiliya ivuga ko ingabo nyinshi ziturutse mu majyaruguru ya Isirayeli zari kuyitera. Kandi izo mbaraga zizwi nka Magogi. Intiti nyinshi zemeza ko Magogi ari Uburusiya.”
Icyakora, yiseguye yihanangiriza agira ati: “Ntawe ushobora kubivuga nta gushidikanya, ariko bisa n’aho bishoboka.” Yabishimangiye agira ati: “Ariko tuzi ko umwe mu bafatanyabikorwa bajyana na Magogi kurwanya Isirayeli ari Ubuperesi. Ubuperesi ni Irani.”
Ariko, ibi "ntibisobanura ko ibi biri kubaho biganisha neza ku byo dusoma muri Ezekiyeli 38. Ntabwo ari ngombwa. Ariko rwose ni ukureba, tukitondera ibintu bizaza. Ni umukino wahindutse, kandi ni ikintu gikomeye (gishushanya ibizaba).”