Abisirayeli bafite uburyo butatu bakoresha bakumira ibitero biterwa ku gihugu cyabo (Israel Defense System) ari bwo Iron Dome, David’s Sling na Arrow 1-3.
Ubu buryo uko ari butatu bukora ibintu bitandukanye, aho Iron Dome ikumira ibitero bya missiles biri ku rugero ruto, David’s Sling (Umuhumetso wa Dawidi) ari na bwo buryo turatindaho bukumira ibitero bya missiles biri mu rugero rwo hagati na hagati, n’uburyo bwa gatatu bwa Arrow bukumira ibitero bya missiles byo ku rwego rwo hejuru, iyi ikaba irimo ibice bitatu.
Kubera ko Isirayeli ihora itera kandi igahora iterwa n’ibihugu bitandukanye, yabigereranyije no mu bihe bya kera na bwo aho yahoraga itera cyangwa iterwa n’amahanga yari ayikikije. Muri ibyo bihe bakuyemo amateka amwe y’intambara idasanzwe batsinze mu buryo butari bwitezwe, ikaba ari intambara Abisirayeli batsinzemo Abafirisitiya babifashijwemo na Dawidi wari ukiri umwana muto wishe Goliyati wari intwari atsinda ingabo nyinshi. - 1 Samweli 17.
Iyi nkuru Isirayeli yayihereyeho ifata bumwe mu bwirinzi bwabo ibwitirira Dawidi n’Umuhumetso we, dore ko nk’uko yari muto akanesha umugabo munini nka Goliyati ari ko na Isirayeli iri mu bihugu bito cyane ibasha gutsinda ibihugu biyikikije birimo Irani, Iraki, Turukiya n’ibindi byinshi. Ibitero byose bayigabaho ibikumira yifashishije n’ubu buryo bwa David’s Sling (Umuhumetso wa Dawidi).
Ku wa 14 Mata 2024, Irani yarashe bwa mbere kuri Isirayeli, iyoherezamo ibisasu byinshi biri mu bwoko bwa Missile harimo n’ibyoherejwe n’indege zitagira abapilote (Drones). Ku itariki ya 1 Ukwakira 2024, na bwo Irani yongeye kohereza ibisasu muri Isirayeli kandi yongera ingano ku byo yohereje mbere.
Nubwo ibi bitero byavuzweho kenshi, ariko ikintu cyahawe agaciro cyane ni uburyo Isirayeli yakoresheje ibikumira ntibigire uwo byangiza mu rugero ruhagije. Missiles zaburijwemo kenshi hafi ijana ku ijana zitaragera hasi.
Ubu buryo bwiswe David’s Sling bwakozwe na Isirayeli ifatanyije na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Isirayeli ibukoresha henshi iyo iri gusenya ibintu binini kandi bikomeye bishobora kuyohererezwa harimo indege zitagira abapilote, indege z’intambara n’ibisasu birasiwe mu ntera y’ibirometero kuva kuri 40 – 300.
Umuhumetso wa Dawidi (David’s Sling) ni uburyo bwo kwirinda kwaturutse (izina ryabwo) ku rugamba Dawidi yatsinzemo Goliyati w’Umufilisitiya. Iyo ubu buryo bukoreshwejwe, David’s Sling imwe iba ingana na miriyoni y’Amadolari, akaba arenga kuri miriyari y’Amanyarwanda.
Yakozwe mu mwaka wa 2017 (ishyirwa ku mugaragaro), kuva ikozwe ikaba yarakoreshejwe henshi harimo no kuzimya ibisasu byatewe n’umutwe wa Islamic Djihad ubwo waharasaga missiles zirenga 1100, Isirayeli igasenya cyangwa ikazimya 98% byazo.
Rockets, missiles, drones n’indege z’intambara ni ibitero bigabwa kuri Isirayeli ikabihagarika ikoresheje ubu buryo butatu, ariko iri gutegura ubundi bwirinzi bwa kane buzajya bukoresha imirasire y’Izuba, kuko bwizewe mu kuzagabanya ingano y’amafaranga akoreshwa nubwo n’ayo ikoresha ari ayo iba yahawe n’abaterankunga barimo Amerika.
Igihugu cya Isirayeli gifite amateka menshi akubiye muri Bibiliya, ubuyobozi bwayo na bwo bukaba buyemera kandi bukayakoresha mu mazina y’ibintu bishya no mu bwiyemezi bwabo, kuko nk’uko bimwe mu binyamakuru bikomeye urugero nka Rafael, bivuga ko ubu buryo bwitiriwe Dawidi Isirayeli ibwiyemereana kuko bwayifashije kenshi bakanaboneraho kuvuga ko Imana ikibafasha mu ntambara nk’uko yabikoreraga abo mu bihe bya kera cyane.
Uku ni ko David’s Sling (Umuhumetso wa Dawidi) ikora
Nyuma y’ubu buryo irateganya gukora ubwa kane bukoresha imirasire y’Izuba