× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ishusho ya Yesu ari ku Musaraba yagaragaye mu nda y’umubyeyi utwite

Category: Testimonies  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ishusho ya Yesu ari ku Musaraba yagaragaye mu nda y'umubyeyi utwite

Ibinyamakuru birimo Cross Culcture na Faith on Christ, mu mpera za Kanama no mu ntangiriro za Nzeri 2025 byongeye gukwirakwiza inkuru nziza y’ibyabaye mu mwaka wa 2018, aho ishusho ya Yesu ari ku Musaraba yagaragaye mu nda y’umubyeyi wari utwite, akagira ikibazo cy’uburwayi cyasabye ko anyuzwa mu cyuma

Mu mwaka wa 2016, umugore utwite wo muri leta ya Indiana, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagiye kwa muganga bisanzwe, agiye gukorerwa isuzuma ryifashisha ultrasound kugira ngo barebe uko umwana uri mu nda ameze, babonamo n’ishusho ya Yesu ku Musaraba.

Byari isuzuma risanzwe, rikorwa n’abagore batwite bose, ariko icyo gihe hari ikintu kidasanzwe cyabaye. Ibikoresho bya siyansi byasohoye ishusho y’inda ye, ya mashusho y’umukara n’umweru (black and white), asanzwe agaragara kuri ecran.

Mu ishusho, habonekagamo umwana uri gukura. Ariko si we gusa wabonetse. Mu gicucu cy’iyo shusho, mu bice bitagaragara neza, hari igisa n’isura y’umuntu ufite amaboko arambuye nk’ari ku Musaraba.

Abari bamufashe amashusho baratunguwe. Abavandimwe n’inshuti babibonye basakuje bavuga bati: “Reba neza! Aha hari igishushanyo cy’Umusaraba! Ni umuntu umeze nka Yesu!” Benshi bahise babona ishusho isobanura ikintu gikomeye kurusha igikoresho cya siyansi: ishusho y’umukiza uri hafi y’umwana utaravuka.

Iyo shusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru. Bamwe baravuze ngo ni “coincidence”, ni ukuvuga ibintu bibaye mu buryo butateganyijwe. Abandi babyise pareidolia, aho ubwonko bw’umuntu bushushanya ishusho izwi mu buryo butari bwo.

Ariko kuri uyu mubyeyi wari uri kuwana n’uburwayi bwa Crohn’s disease, indwara ihora itera ububabare mu rwungano ngogozi, iyo shusho ntiyari impanuka. Yari ubutumwa. Yari ikimenyetso cy’ihumure. Ni nk’aho Imana yari imubwiye iti: “Simpari gusa, ahubwo ndi hafi yawe, no mu nda yawe.”

Icyo gihe yari afite ubwoba bwinshi. Yatekerezaga ku buzima bw’umwana we, n’ingaruka z’uburwayi bwe. Ariko iyo shusho yamuhaye icyo undi atashoboraga kumuha: amahoro adasanzwe.

Ese si ko na Bibiliya ibivuga? Ko Imana itadusanga gusa mu rusengero cyangwa mu byumba by’amasengesho, ahubwo ko iba hafi yacu no mu bwihisho?

Yesu ntategereje ko tubanza kuba beza cyangwa kumenyekana kugira ngo abe hafi yacu. N’uyu munsi, iyo uri mu buzima bushaririye, mu mpungenge, mu burwayi, mu bihe by’amarira, na ho Yesu aza agusanga. Aho amaso y’abantu adashobora kukubona, Imana yo irahagera.

Aya ni amashusho ya nyayo yagaragaye mu byuma byo kwa muganga, Yesu agaragara ku Musaraba mu nda y’umubyeyi utwite, ari inyuma y’umwana.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.