× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Isezerano ryayo risohoye - Ishimwe rya Didier Muke [Di4Di] wateye ikirenge mu cya Yesu akabatizwa mu mazi menshi

Category: Ministry  »  2 January »  Our Reporter

Isezerano ryayo risohoye - Ishimwe rya Didier Muke [Di4Di] wateye ikirenge mu cya Yesu akabatizwa mu mazi menshi

Didier Muke ukora ku Isibo Fm akaba n’umwe mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga mu gutanga ubujyanama mu by’urukundo binyuze muri Couple izwi nka Di4Di [Didier Muke & Diane Mwiseneza], yaragaraje amarangamutima menshi nyuma yo kubatizwa mu mazi menshi.

Didier Muke wabatijwe ku munsi mukuru wa Noheli y’umwaka ushize, yavuze ko ari isezerano risohoye kuko Imana yari yarabimubwiye. Paradise igiye kukugezaho imbamutima ze ubwo yari amaze gutera ikirenge mu cya Yesu akabatizwa mu mazi menshi. Ubutumwa buragira buti:

KUKO IMANA YABIVUZE

Nari mbizi neza ko iki gihe kizagera kandi nabigize kenshi mu nzozi kuko Imana ntiyigeze ihwema kunkoresha ibikomeye mu buzima ndetse no kunyereka ko iri ku ruhande rwanjye kuva nkiri muto yahisemo gukoresha ubuzima bwanjye kubwo gukorera abandi no kubaho mu mugambi wayo...

Nk’uko Umwami wanjye yabinyuzemo niko nahoranaga inyota yo kugera ikirenge mu cye ndetse no kuzuzwa imbaraga mu gukomeza urugendo rugana ku wantumye...,nkuko byanditswe muri Bibiliya igitabo gikwiye kugena urugendo rw’uwiyemeje kuba uwa Kristo no kumukurikira, nta nahamwe Imana yaretse ngo tubeho ubuzima bworoshye kugirango idukoremo Ubuhamya bwayo.

Yemeye ko tugenda tunyura mu makorosi y’ubuzima ariko idusezeranya ko izaduha imbaraga ariko kandi inaduha umukoro wo kubaho ubuzima bwo kuyihamya kugirango Icyubahiro cyayo kigere kuri benshi hato hatazagira uzabura Ubugingo buhoraho biturutse ku kwiyobora ndetse no kwibwa imigisha twaherewe muri Kristo.

Imana yampaye kubaho ubuzima bwo kuyikorera mu buryo bumwe cyangwa ubundi yari izi neza ko binyuze mu Mubatizo ari wo kuvuka kwa kabili hagombaga kubaho uyu munsi kugira ngo aho nagiye ngira icyasha mu buzima hahinduke hashya mbe Icyaremwe gishya muri Kristo ariko kandi kugirango ibya cyera mpfane nabyo mu kwinjira mu mubatizo maze nzukane intsinzi ku byananiranye ndetse n’ubuzima bwuzuye bityo iminsi iri imbere igire igisobanuro gikomeye kurusha iyatambutse.

Ni Ubuzima bushya ni imigisha ishyitse ni igice cy’ubuzima bwuzuye intsinzi n’ubuhamya ariko kandi ni umunezero uturuka k’Uwiteka koko ari isezerano ryayo risohoye ndetse muri yo wa mwanzi wamanukiye kutwiba ibyo yaturemeye kunezerwamo aneshejwe burundu.
Mbifurije kugira Noheli nziza no kuzagira Umwaka mwiza wuzuye imigisha no gufata ibyemezo byiza byo kugirana ubusabane burambye n’Imana.

Kristo cyangwa Kristu ni Muzima ariho kandi Azahoraho iteka ryose.Amen
Imana ihabwe Icyubahiro yo impaye kurangiza Umwaka nyabyo ariko kurangiza amateka ya cyera nkinjira mu mateka mashya ndetse n’imyaka mishya imbere.

Kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza nyuma y’igihe kinini cy’Ubuhamya bwinshi nkaba mbatijwe nkahamya ako gakiza ni impano ikomeye yabaye mu buzima bwanjye kandi ni Imigisha ifungutse bushya ku Buzima bwanjye.

UWITEKA ASHIMWE CYANE.
25.12.2024
Di4Di

Didier Muke yabatijwe mu mazi menshi

Didier Muke hamwe n’umugore we Diane Mwiseneza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.