× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Icyo impuruza ya Jean Maurice Uwera kuri Monetization mu Rwanda isobanuye ku bo muri Gospel

Category: Ministry  »  2 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Icyo impuruza ya Jean Maurice Uwera kuri Monetization mu Rwanda isobanuye ku bo muri Gospel

Itangazo rya Uwera Jean Maurice, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, rivuga ku bushake bwo gushyira imbaraga mu gutuma imbuga nkoranyambaga zigirwa Monetize.

Yabitangaje aganira na radiyo SK FM, aho asanzwe ari Umuyobozi Mukuru (Managing Director), nyuma y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama 2026 yamugize Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma.

Yavuze ko kimwe mu byo azashyiramo imbaraga mu nshingano ze ari ubuvugizi bwo gutuma imbuga nkoranyambaga zigirwa Monetize mu Rwanda, agaragaza ko ari amahirwe akomeye ku rubyiruko n’abandi Banyarwanda bose bakoresha izo mbuga, barimo n’abaririmba n’abakora iyobokamana, kugira ngo batangire kubonamo amafaranga, ashimangira ko nubwo bitazaba ako kanya, azabiganira n’inzego bireba kugira ngo bigerweho.

Ni itangazo ryakiriwe neza n’abantu benshi, cyane cyane urubyiruko. Ariko ku baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, abavugabutumwa, abigisha n’abandi bakora iyobokamana bifashishije imbuga nkoranyambaga, iri tangazo rifite igisobanuro gikomeye cyane kurushaho.

Mu myaka ishize, abakora umuziki wo kuramya no kwigisha Ijambo ry’Imana bakoresheje cyane YouTube, Facebook, Instagram na TikTok nk’imbuga zo kugeza ubutumwa ku bantu benshi. Ariko, n’ubwo ubutumwa bwabo bwageraga kure, benshi muri bo ntibabashaga kububyazamo inyungu zifatika, bitewe n’uko Monetization nyinshi zitari zemerewe mu Rwanda cyangwa zikagira inzitizi nyinshi mu mikorere yazo.

Iyo imbuga nkoranyambaga zigizwe Monetize mu buryo busesuye, biba bisobanuye ko abaririmba n’abakora iyobokamana babona amahirwe yo kwinjiza amafaranga binyuze ku bikorwa byabo byo kwamamaza ubutumwa bwiza.

Indirimbo zo kuramya, ibiganiro by’inyigisho, amasengesho atambutswa kuri YouTube cyangwa Facebook bishobora gutangira kubyara inyungu, biturutse ku kurebwa, kwamamaza (ads), inkunga z’abakunzi (subscriptions, super chats) n’ubundi buryo bwemewe n’izi mbuga.

Ibi bizagira ingaruka nziza ku rwego rw’ubutumwa bw’Imana butangwa. Abakozi b’Imana bazabona ubushobozi bwo gushora mu bikoresho byiza by’amajwi n’amashusho, gutegura ibiganiro byimbitse, gukora indirimbo zifite ireme, ndetse no kugera ku bantu benshi kurushaho, haba mu Rwanda no hanze yarwo. Ibyo bizatuma ubutumwa bw’iyobokamana butaguma gusa ku rwego rwo “kwitanga”, ahubwo bugire n’ishingiro rihamye rifasha ababukora kubaho neza.

Ku baririmba by’umwihariko, Monetization izafasha umuziki wo kuramya gufatwa nk’umwuga wuzuye, aho umuhanzi atazaba ashaka gusa kuririmba ku bw’ineza, ahubwo akanashobora gutunga umuryango we atabangamiye inshingano ze zo gukorera Imana.

Ibi bizakuraho imyumvire ivuga ko indirimbo zo kuramya zitagomba gutunga uziririmba, nyamara na we aba afite ibyo akeneye mu buzima bwa buri munsi, akagira n’ibyo ashora ngo zikorwe.

Ku bakora iyobokamana, harimo n’abavuga ubutumwa bigenga ku mbuga nkoranyambaga, Monetization izatuma bagira umutekano w’imibereho, bityo babashe kwitanga byuzuye mu murimo wabo, badahora bahangayikishijwe n’ibibazo by’ubukene. Ibi kandi bizafasha kugabanya ko hari abava mu murimo wo kwigisha no kwamamaza ubutumwa bwiza kubera kubura amikoro.

Gusa, iyi Monetization izazanamo n’inshingano nshya. Abakora iyobokamana bazasabwa gukoresha neza izi mbuga, batange ubutumwa bufite ireme, buboneye, butagamije inyungu z’amafaranga gusa, ahubwo bwibanda ku ntego nyamukuru yo gufasha abantu mu mwuka no mu mitekerereze. Bizasaba kandi kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga itumanaho n’imyitwarire ku mbuga nkoranyambaga.

Muri rusange, kuba imbuga nkoranyambaga zagirwa Monetize mu Rwanda ni intambwe ikomeye ku baririmba n’abakora iyobokamana. Ni amahirwe yo guhuza umuhamagaro wabo wo kwamamaza ubutumwa bwiza n’ubushobozi bwo kwibeshaho mu cyubahiro.

Ni intangiriro y’igihe gishya aho Ijambo ry’Imana n’indirimbo zo kuramya bishobora gukwirakwira kurushaho, byubakiye ku ikoranabuhanga rigezweho, kandi bikaba isoko y’iterambere ry’ababikora n’Igihugu muri rusange.

Uwera Jean Maurice, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yiyemeje gutanga umusanzu we w’ubuvugizi, Monetization ikaba yakwemerwa mu Rwanda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.