Pastor Christian Gisanura yakomeje inyigisho ze za buri munsi, aho kuri uyu wa 23 Gicurasi 2026 yagarutse ku nsanganyamatsiko yo kunesha ibigeragezo by’ubuzima.
Mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi bibaza impamvu bahura n’ibigeragezo, ibihe bikomeye cyangwa impinduka zitunguranye.
Hari abibwira ko kuba umuntu w’Imana cyangwa umukristo bivuze kubaho ubuzima butagira ibibazo, nyamara Bibiliya igaragaza ko no mu rugendo rwo kwizera habamo ibihe byo kugeragezwa.
Pastor Christian Gisanura yavuze ko ibigeragezo ari kimwe mu bigize ubuzima bw’umuntu, kandi ko biza bifite intego yo kwigisha no kubaka umuntu.
Yifashishije amagambo ya Pawulo yo mu Bafilipi 4:12-13, aho yavuze ati: “Nzi gucishwa bugufi… nigishijwe kwihanganira byose… nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.”
Ayo magambo yose uko yanditse agira ati: “Nzi gucishwa bugufi nzi no kugira ibisaga, n’aho naba ndi hose n’uko naba ndi kose, nigishijwe uburyo bwo kwihanganira byose, ari uguhaga, ari ugusonza, ari ukugira ibisaga cyangwa gukena. Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.”
Pastor yavuze ko Pawulo yari yarasobanukiwe ko ubuzima budahora kimwe. Hari igihe umuntu aba mu byiza, hari n’igihe aca mu bikomeye. Ariko umuntu ufatanyije n’Imana amenya kwakira ibyo bihe byose nk’amasomo y’ubuzima.
Yasobanuye ko abantu benshi bagorwa no kwakira impinduka, cyane cyane iyo bava mu buzima bamenyereye bakajya mu butandukanye n’ubwo bari basanzwe babamo. Pawulo yavuze ko yari azi gucishwa bugufi, ibintu abantu benshi badakunda muri kamere yabo. Ariko iyo umuntu yanze kwiga isomo ry’ubuzima aba ameze nk’umunyeshuri utsinzwe agasibira.
Pastor Christian yavuze ko ubuzima ari ishuri, kandi buri muntu aba afite isomo agezeho. Hari igihe umuntu aba mu buzima bwiza, afite amafaranga, akazi keza cyangwa icyubahiro, ariko ejo ibintu bigahinduka.
Hari n’igihe umuntu aba mu bukene cyangwa mu mibabaro, ariko nyuma ubuzima bugahinduka bukaba bwiza. Ni yo mpamvu umuntu akwiriye kumenya ko ibihe byose bitaramba, kandi ko Imana iba ifite icyo iri kwigisha umuntu muri buri gihe arimo.
Yatanze urugero rw’abantu bize amashuri menshi ariko bakabura akazi, cyangwa abafite uburambe bagatsinda ibizamini ariko ntibahabwe akazi. Yavuze ko ibyo byose bishobora kuba ari amasomo y’ubuzima Imana yemera kugira ngo umuntu akure mu mitekerereze cyangwa mu mico imwe n’imwe.
Yakomeje avuga ko ibigeragezo bigira ubutumwa bubiri. Ubwa mbere, biza kugira ngo bikuremo ibintu bibi bishobora kuba biri muri wowe, nk’ubwibone, ubunebwe, agasuzuguro cyangwa indi mico idakwiriye. Icya kabiri, biza bizanye ikintu gishya kigomba kukubaka, nko kwihangana, gukunda, kwitonda cyangwa kumenya gushaka ubuzima.
Pastor yavuze ko umuntu akwiriye kwibaza ubutumwa buri mu kigeragezo arimo, aho guhora yitotomba cyangwa yiganyira. Iyo umuntu yanze kwakira no kwiga isomo riri mu kigeragezo, gishobora gutinda kuko kiba kitarasohoza icyakizanye.
Yagaragaje kandi ko abantu badakwiriye kwizera cyane abantu, amafaranga cyangwa imyanya bafite, kuko ibyo byose bishobora guhinduka. Ahubwo Imana ni yo ikomeza umuntu kandi ikamushoboza gutsinda ibihe byose arimo.
Yavuze ko abantu, amashuri, inshuti cyangwa akazi bidashobora guha umuntu imbaraga zihagije, ahubwo ko Imana ari yo ibikora, ikanakoresha ibyo bintu byose nk’inzira yo gufasha umuntu.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Pastor Christian Gisanura yasabye abantu kwemera ubuzima barimo no kugendana n’Imana muri byose.
Yavuze ko umuntu akwiriye gusenga kugira ngo amenye niba ikigeragezo arimo cyarazanywe n’Imana cyangwa niba ari intambara ya Satani, kandi amenye icyo Imana imusaba gukora kugira ngo icyo kigeragezo kirangire.
Yashimangiye ko Kristo ari we utanga imbaraga zo gutsinda ibigeragezo byose by’ubuzima.