× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gusengera ibyifuzo bitarasubizwa: Umunsi wa mbere w’amasengesho yo kwinginga

Category: Pastors  »  3 weeks ago »  Pastor Christian Gisanura

Gusengera ibyifuzo bitarasubizwa: Umunsi wa mbere w'amasengesho yo kwinginga

“Data habwa ikuzo n’icyubahiro kuri uyu munsi wa mbere dutangiye amasengesho yo ‘Kwinginga.’” Ayo ni amagambo Pastor Christian Gisanura yatangije amasengesho y’iminsi myinshi agenewe gusengera ibyifuzo bitarasubizwa.

Isengesho ry’umunsi wa mbere ryibanze ku kwicisha bugufi imbere y’Imana, tukayisaba kudutabara ndetse no kutwumva mbere y’uko dutabaza.

Igihe cyo kwinginga Imana itinda, ariko igasubiza

Binyuze mu butumwa bw’amasengesho bwo kuri uyu munsi wa mbere, Pastor Gisanura yahamagariye abantu bose bafite ibyo basaba Imana—byaba akazi, urugo, gukira indwara, kuzamuka mu buzima, n’ibindi byose—kongerera hamwe ukwizera, bagasaba batikoresheje kandi badasiba.

Yagize ati:“Hari abantu bamaze igihe binginga bashaka ukuboko kwawe, bakwinginga ariko batarabona ubutabazi. Buri wese afite icyo agushakaho, buri wese afite icyo akwingingaho mwami.”

Gusenga bijyanye n’ugushaka kw’Imana

Uyu mukozi w’Imana yasabye ko abantu bayoborwa n’Umwuka Wera kugira ngo basabe ibihuye n’ugushaka kw’Imana. Yasabye ko Imana ubwayo yajya ibahishurira uburyo bwo gusenga, igihe n’imvugo bikwiiye, kuko hari ubwo umuntu yajya asaba ariko atabivuze uko bikwiriye.

“Ahari wenda impamvu bakomeza kwinginga ni uko bayobye, bifuza ibidahuje n’ugushaka kwawe. Bayobore aho ushaka, umwuka wawe ubayobore bamenye uko basaba, uko bakomanga.”

Kwizera kutajegajega

Pastor Gisanura kandi yasabye ko Imana yongera kwizera mu mitima y’abantu bose bayishingikirijeho, bakanaguma mu byo yasabye. Yashimangiye ko Ijambo ry’Imana rivuga neza ko: “Icyo muzasaba cyose muzagihabwa” (Matayo 21:22), bityo ahamya ko bazabonera igisubizo muri ayo masezerano.

Yasoje iri sengesho agira ati: “Duhuje ukwizera, twumve. Mu izina rya Yesu wanesheje urupfu, intambara, ibibazo n’ibindi, twakiriye ibisubizo Data. Urakoze kutuneshereza, no kuduha ibisubizo.”

Uyu munsi wa mbere w’amasengesho yiswe “Gusengera ibyifuzo bitarasubizwa” wasize ishusho y’ibyiringiro, ugahamagarira abantu gusenga, kwinginga, no kwizera Imana ihora itabara n’ubwo rimwe na rimwe abantu batamenya ko ibisubizo byabo byamaze gutangwa.

UMVA ISENGESHO YASENGEYE ABARWAYI KURI YOUTUBE:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.