Musenyeri Bilindabagabo Alexis, umwe mu bakuru b’Itorero Angilikani mu Rwanda, uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yandikiye abepiskopi bagenzi be abasaba kudaceceka ku kibazo cya Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel ufunzwe.
Nk’uko byemejwe n’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza, Musenyeri Dr. Samuel Mugisha afunzwe iminsi 30 y’agateganyo, akurikiranyweho ibyaha birimo itonesha, icyenewabo, kwigwizaho umutungo wa Diyosezi no kwiha inyungu zinyuranye n’amategeko.
Mu ibaruwa yandikiye bagenzi be ku wa 19 Gashyantare 2025, Musenyeri Bilindabagabo yagaragaje ko ifungwa ry’umwepiskopi ari ibintu bikomeye, bidasanzwe mu mateka y’Itorero Angilikani mu Rwanda. Yavuze ko ibibazo nk’ibi byajyaga bikemukira mu nzego z’itorero, ariko kuri iyi nshuro bikaba byarageze mu butabera bw’igihugu.
Yatanze urugero ku buzima bwe bw’ubushumba, avuga ko yagiye asabirwa gupfa no gufungwa kenshi, ariko Imana ikamurinda. Yagaragaje impungenge ko ibyaha bivugwa kuri Musenyeri Mugisha atari we wenyine bikwiye kureba, kuko hari benshi bashobora kuba baragize uruhare muri ibyo bibazo.
Yagize ati: “Mbese ibyo Musenyeri Dr. Samuel aregwa n’ibyo tubona cyane cyane kuri social media, cyangwa hari ibindi tutabwirwa? Bibaye ari biriya tubona mu ruhame, mwitegure kuko bikorwa na benshi… Keretse bibaye ibigize icyaha ku muntu umwe bitaba bigize icyaha ku wundi.”
Bilindabagabo yasabye ko habaho inama yihutirwa y’abepiskopi kugira ngo bagire icyo bakora ku kibazo cya mugenzi wabo, ndetse basuzume uburyo bazajya bita ku mutekano w’abandi basenyeri kugira ngo hatazagira undi ugwa mu bibazo nk’ibi.
Yasoje asaba ko Musenyeri Mugisha yasurwa, akabwirwa uko itorero rimufata muri ibi bihe bitoroshye, anasaba ko ikibazo cye cyasuzumwa neza mu mucyo.
Iyi nkuru tuyikesha Ikinyamakuru Iyobokamana.
Ibaruwa ya Bilindabagabo