Mu nyigisho ya Pastor Christian Gisanura yo ku wa 27 Werurwe 2026, hibanzwe ku gushimira Imana ku rukundo rwayo no kwemera ko ari yo soko y’ubuzima bwacu bwose. Ni isengesho yasenze aho kubwiriza uko byari bisanzwe.
Mu isengesho, yibukije ko umukristo akwiye kwiringira Imana mu rugendo rwe, akemera kuyoborwa n’Umwuka Wera no kubaho ubuzima buhesha Imana icyubahiro mu byo akora byose.
Yagarutse ku mbaraga zo gusenga, kurindwa n’Imana mu ntambara z’ubuzima, no kwizera ko aho twabibye neza tuzasarura, haba mu by’umwuka no mu mibereho isanzwe. Ni ubutumwa bushishikariza abantu gukomeza kwizera, gukora ibyiza no kubaho ubuzima buhamya ubwami bw’Imana.
Isengesho:
Uyu munsi Imana nshaka gusengana nawe. Si ukubwiriza, iri ni isengesho.
Data wo mu ijuru, ni ukuri nciye bugufi ndi imbere yawe. Ndagushima ku bw’urukundo rwawe, ku bw’ineza yawe, ku bwo kundinda, kuba waranyitayeho kuva mvutse ukabana nanjye, ukambera Imana, umubyeyi, byose. Umutima wanjye uremera ko byose ari wowe wabikoze. Aho ndi n’aho nzagera hose ni wowe. Si ku bw’imbaraga zanjye, ni ku bwawe. Bamwe barapfuye, ariko ndacyariho.
Ndagushima ko watanze Umwana wawe Yesu. Abo yameneye amaraso nanjye ndimo. Ni ukuri Mwami, ndabigushimira. Mwizera nk’umuntu watumye mba umwana wawe, nkaba umwe mu bana bawe Mana. Wambereye isoko, umbera byose. Ndabigushimira, nkanashimira Umwana wawe.
Nk’uko nita ku bana banjye, uko nitaweho n’ababyeyi banjye, nanjye nzakwegera nk’umwana winjira mu cyumba cya se. Data, ndagushimira ko uri Umwami w’ibihe byose, Umwami utaratowe kandi utazasimburwa mu bihe byose.
Mwami, wangize umwana wawe, ubwo ndi igikomangoma mu bwami bwawe bw’ijuru. Umenya abantu bawe, ukamenya ibikomangoma wabyaye. Ni yo mpamvu ndindwa n’ingabo zo mu ijuru. Umbera umufasha, umutekano. Mwami Mana, ubwanjye nta cyo nzishoboza, ariko hamwe n’ubwami bwawe Mwami, nta kidashoboka. Si ndi ngenyine aho njya hose, mba ndi kumwe nawe.
Uge umfasha kukwizera no kukwiringira, kuko wowe ureba mu mitekerereze no mu mutima, ukanyobora mu ntambwe zawe. Ubwami bwawe bungose impande zose, amaraso ya Yesu arankikije. Habwa ikuzo n’icyubahiro.
Ubugingo bwanjye buguheshe icyubahiro muri byose nkora, mvuga n’ibyo ntekereza. Ubuzima bwanjye n’urugo rwanjye rukubere indirimbo ikuramya, buguheshe icyubahiro. Ku bwanjye sinabishobora, ni wowe unshoboza.
Ibyo wakoze bituma turushaho kugukunda, kukuvuga no kukwamamaza, tukabwira abandi ko hari ubwami butugose, butuzi. Mwami, turagushimira ko Igihugu cyacu ugisura ukagiteza imbere, kandi na byo ni ukutwitaho.
Fasha Abanyarwanda n’abatuye isi yose baguhe icyubahiro. Kuguha icyubahiro si ukugusenga gusa, ni ubuzima bwa buri munsi. Imirimo yacu ibe indirimbo, bitari ukuririmba gusa, ahubwo no kukumvira.
Umuriro w’Imana utugote. Imyambi ya Satani, iy’ubukene, kunyagwa, ibibazo n’andi moko yose ashoboka yakoresha, isange tugoswe n’umuriro wawe ugurumana. Mu mirimo yacu, mu ngo, mu kazi, mu bitekerezo no mu migambi, tugotwe n’umuriro wawe. Uwo muriro ntudutwike, ahubwo utwike iby’umwanzi.
Data, udukoreshe uko ushaka: mu kazi, aho dutuye, mu miryango, mu nshuti, mu buzima busanzwe, mu nsengero n’ahandi hose; tubere abandi umugisha, bakumenye kubera wowe. Icyatumye tukiriho ni uko hari ibyo tutarakora. Uduhuze na byo tubikore. Mana, wite ku mihati yacu, uturinde guhomba, uduhe gusarura.
Intambara turwana mu kazi uziturwanirire. Imigambi ya Satani iburizwemo. Ndasengera buri wese aho ari, amenye ko Imana irimo gutabara, irimo guseruka. Turinde kubiba aho tutazasarura; aho twabibye neza, uduhe gusarura. Umwuka wawe uduhe igikundiro mu kazi, uduhe imbaraga. Mana, aho twabibye mu mirimo, mu miryango, abo twigishije tukababera umugisha, uhibuke uduhe gusarura.
Uduhe gusarura aho ababyeyi bacu babibye. Salomo yasaruye aho Dawidi yabibye; natwe uduhe gusarura mu buryo bw’umwuka, mu buryo bw’amafaranga, mu buzima no muri byose. Uduhe gukora imirimo myiza abana bacu bazasarura. Waravuze ngo uhereye isi iremwa kugera ku iherezo ryayo, hazabaho kubiba no gusarura, igihe cy’impeshyi n’igihe cy’imvura. Uduhe gusarura aho abatubanjirije babibye.
Ijambo riravuga ngo abayoborwa n’Umwuka w’Imana ni abana bayo. Uduhe kuyoborwa n’Umwuka wawe mu myanzuro dufata, mu byo twanga no mu byo twemera. Mu masengesho, mu ndirimbo no mu kazi kose, tuyoborwe n’Umwuka wawe.
Uwo Mwuka Yesu yarawuduhaye; ni umufasha yatwoherereje. Rero mutwoherereze afashe abana bacu mu mashuri bige neza kandi batsinde. Mana, warwanye kera; ubu si bwo wareka kuturwanirira.
Duhe ubwenge bukiranuka buduteza imbere, bufungura amaso y’umwuka, turebe aho tugana n’aho tuzagera. Dufashe kubona imbaraga zizatuma twubaka ejo hazaza. Mu izina rya Yesu, utwambike imbaraga. Udutoze kurwana intambara y’umwuka, udutoze kurwana nk’uko watoje Yesu.
Udutoze kurandura ibyo Satani yabibye, ibyo yahagurukije; uduhe kwizera no kunesha imbaraga z’umwijima. Uduhe kurwana intambara zacu zose. Rwanira Abanyarwanda intambara zose, zaba iza politiki n’izindi. Aho abera baherereye hose, ndabasengera; imbaraga zawe zibagote, zuzure, zibatwikirize ubwiza bwawe.
Pawulo yavuze ko atari we uriho, ko ari Kristo uri muri we. Natwe si twe turiho, ni wowe uri muri twe. Mana, ushimwe ku bwa buri wese usenganye nanjye. Maze wumve gusenga kwacu kandi udusubize; tuzagutambire igitambo cy’ishimwe, maze uzadusubize.
Iri sengesho rya Pastor Christian Gisanura ni iryo kwishingikiriza ku Mana muri byose, kuyoborwa n’Umwuka wayo no kubaho twiringiye ko ari yo iturwanirira. Ridukangurira gukomeza kwizera, gukora ibyiza no gutegereza gusarura aho twabibye, twiringiye ko Imana itadutererana.