Imiryango itandukanye y’Abakristo ikora ibikorwa by’ubutabazi iri mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Ni nyuma y’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ritanze umuburo ko ari ikibazo cy’ubuzima rusange gikomeye.
WHO yatangaje ku wa 15 Gicurasi 2026 ko icyorezo cyagaragaye mu ntara ya Ituri gishingiye ku bwoko bwa Ebola buzwi nka Bundibugyo strain, kandi kikaba cyarageze ku rwego rusaba ingamba mpuzamahanga zihutirwa.
Amakuru atangwa n’inzego z’ubuzima agaragaza ko: abantu barenga 170 bamaze guhitanwa n’icyorezo, abagera kuri 750 bakekwaho kuba baranduye kandi nta rukingo cyangwa umuti wemewe n’inzego mpuzamahanga uraboneka kuri ubu bwoko bwa Ebola, bikaba bituma ubwirinzi n’ubukangurambaga ari byo byibandwaho cyane.
Imiryango nka Tearfund n’indi ifasha yibanze ku gukorana n’abayobozi b’amatorero n’abapasiteri mu kwigisha abaturage uburyo bwo kwirinda Ebola, harimo: gukaraba intoki kenshi, gutanga amakuru hakiri kare ku bimenyetso by’indwara no gukorera imihango abapfuye mu buryo bwizewe
Umuyobozi wa Tearfund muri DRC, Poppy Anguandia, yavuze ko kwihuta mu gukangura abaturage ari ingenzi cyane, cyane cyane mu gace karimo urujya n’uruza rwinshi rw’abantu.
Yagize ati: “Ntitwagira umwanya wo gutinda gukangurira abayobozi b’amadini kugira ngo bahagarike ikwirakwira rya Ebola.”
Tearfund ivuga ko abaturage benshi bahura n’ikibazo cyo kubona amazi meza n’isabune, ibintu bikomeye cyane mu kwirinda indwara zandura.
Mu bice bimwe, abantu bahitamo kunywa amazi aho kuyakoresha mu isuku, kubera ubukene n’ibura ry’ibikorwaremezo.
Undi muryango ukomeye w’Abakristo, Samaritan’s Purse, watangaje ko wohereje itsinda ryihutirwa ry’abaganga n’inzobere mu kurwanya ibyorezo muri DRC.
Uyu muryango uteganya: gushyiraho ibigo byita ku barwayi ba Ebola, kohereza ibikoresho by’ubwirinzi (PPE) no gufasha mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo mu bitaro.
Perezida w’uyu muryango, Franklin Graham, yavuze ko bazakomeza gufasha abaturage, anongeraho ko ubutumwa bwabo ari ukugaragaza urukundo rw’Imana mu bikorwa.
Nubwo Ebola ikomeje gukwirakwira mu burasirazuba bwa DRC, ibikorwa by’imiryango y’Abakristo n’abandi bafatanyabikorwa bigaragaza ko ubufatanye mu buvuzi, ubukangurambaga n’ubutabazi ari ingenzi mu gukiza ubuzima no guhagarika ikwirakwira ry’icyorezo.