Umuramyi, akaba n’umuyobozi w’umuryango Family Corner, Ev Eliane Niyonagira yavuze ko yanyuzwe n’umusaruro wasaruwe muri "Women of Impact" yitabiriwe ku rugero atatekerezaga anahishura uko yakiriye imurikwa ry’igitabo yise "Women of Impact".
Tariki ya 07 Werurwe 2026 ni umunsi utazibagirana ku banyamuryango ba Family Corner no ku bagore batuye mu gihugu cy’u Bubirigi. Impamvu ingana ururo kandi n’ubwo iminsi inganya amasaha ariko buri wose ugira urwibutso.
Uwabonye umunsi Esther wo muri Bibiliya yambikwa ikamba ry’umwamikazi, uwabonye Umwami Ahasuwerusi azabiranywa n’uburakari ku bw’agasuzuguro ka Vashiti n’uwabonye Hamani umwanzi w’abayuda amanikwa ku rumambo yashingiye Ahasuwerusi abo ni abantu 3 bafite ubuhamya butandukanye.
Uko ni ko abagore batuye mu gihugu cy’u Bubirigi no mu bihugu bituranye bakomeje kwishimira umuryango Family Corner ukomeje kugaragaza agaciro k’umwari n’umutegarugori n’imbaraga ze binyuze mu bikorwa bitandukanye uyu muryango utegura.
Ibi bikaba biherutse gushimangirwa na Women of impact igiterane cyagaragaje isura nyayo y’umugore ndetse n’umusaruro we dore ko cyari gifite insanganyamatsiko yibutsa umugore guhagarara akamurukira isi "Stand and Shine".
Nyuma yo gushira amavunane, aganira na Paradise Ev Eliane yavuze ku byinshi byaranze iki giterane anavuga ku mashimwe akomeje kubyiganira mu mutima we wa zahabu.
Ev Eliane ati: "Yansigiye urwibutso rwiza cyane, runyereka ko bishoboka ko umugore ufite intego n’intumbero ntacyo atageraho". Yakomeje agira ati: "Nashimishijwe n’uburyo Imana yabanye nanjye mu gutegura Women of Impact."
Imana nikwicaza i Yerusalemu ntuzibagirwe kwibuka ko mbere yo kuhicara wabanje kwicara ku marembo. Uko ni ko mu mashimwe ya Ev Eliane atibagiwe ko Imana yabateguriye ahantu heza hayihesheje icyubahiro.
Ati: "Nanejejwe n’ahantu twakoreye yari hoteli y’inyenyeri 5 nziza cyane iri ku rwego rwo hejuru yitwa Dolce Hotel, iri ahantu hatuje, hafite view nziza cyane.
Nanejejwe n’abantu bitabiriye, hari kure kandi transport yaho igoye ariko uburyo baje kandi basa neza mbese haje abantu bari smart cyane."
Uretse ibyamushimishije hari n’ibyamutunguye birushaho guhesha izina ry’Uwiteka icyubahiro. Ati: "Uburyo igitabo WOMEN OF IMPACT nanditse cyakunzwe, n’uburyo nakoze imbwirwaruhame mu rurimi rw’igifaransa."
Gukora kw’Imana no kwigaragariza uyu muryango ayoboye avuga ko kwabahaye irindi hishurirwa. Ati: "N’ubwo dusanganywe inzozi nyinshi ariko twahakuye irindi hishurirwa ry’uko ibi bintu dukwiye kubishyira ku rundi rwego, kubitegura kenshi kuko hari benshi barimo kubohoka."
Ev. Eliane Niyonagira wateguye Women of Impact, ni umugore udasanzwe w’umunyembaraga ugira intego ngari mu buzima bwe kandi akaba intwari mu kwizera "Femme de foi". Abamuzi bavuga ko bamwigiraho kudacika intege no kugira impano yo gumenya uburyo abana na buri wese nk’uko Aline Gahongayire yigeze kubitangaza mu kiganiro na Paradise.
Hejuru y’ibyo ni umwe mu bantu Imana ikomeje gukoresha mu guhindura ubuzima bwa benshi binyuze mu bikorwa by’umuryango Familiy Corner yashinzwe afatanyije n’umutware we.
Uyu munyamasengesho asanzwe ari umuhanzikazi mu muziki wa Gospel. Afite indirimbo ze bwite ndetse yabaye mu makorali atandukanye kuva akiri umwana, n’ubu aririmba mu rusengero asengeramo. Mu 2014 ni bwo yakoze indirimbo ya mbere, abura ubushobozi acika intege.
Mu 2021 ubwo yari arwaje umwana "ageze ku munwa w’urupfu ni bwo Mwuka Wera yanyibukije ko mfite intwaro nakoresha yo kuramya Imana ni uko nawinjiyemo [umuziki]".
Yakomeje agira ati "Mfite indirimbo 8 zanditse, maze gusohora 5 z’amajwi muri zo, 2 ziri kuri Youtube yanjye INEZAB TV mu buryo bwa Lyrics, izindi ndacyazibitse."
Indirimbo ze "Witinya Yakobo" na "Ibihamya" ni zo ziri kuri Youtube. "Amashimwe" na "Ntiwandetse" ntabwo arazishyira kuri Youtube, ariko zirakoze mu majwi.
Ati "Mu muziki mfite gahunda yo gukomeza nkanategura ibitaramo byo kuramya Imana kuko ubu ndimo kuririmbishwa n’amashimwe atanyemerera guceceka bitewe n’uburyo nabonye Imana."
Ev. Eliane Niyonagira yamuritse igitabo yise "Women of Impact"
Byari umunezero gusa ku bitabiriye igikorwa cya "Women of Impact" cyateguwe na Ev. Eliane