× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Iradukunda Anne- Mu buhamya bwe wumva urira ukabusoza useka havuyemo indirimbo yise ‘I Will Follow You!’

Category: Artists  »  2 March »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Iradukunda Anne- Mu buhamya bwe wumva urira ukabusoza useka havuyemo indirimbo yise ‘I Will Follow You!'

Indirimbo ‘I Will Follow You’ ni imwe mu ndirimbo nshya za Iradukunda Anne, umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana. Yaje ikomotse ku buhamya bwe bukomeye umuntu yumva arira akaburangiza yishimye, kubera ibitangaza byamubayeho.

Iyi ndirimbo, irimo indimi enye – Icyongereza, Igifaransa, Ikinyarwanda n’Igiswayile – ni igihamya cy’urukundo akunda Imana n’ubutumwa yifuza kugeza kure.

Ubuzima bwe bwanyuze mu nzira zitari zoroshye, by’umwihariko uburwayi bwamugizeho ingaruka igihe kirekire, ariko akira mu buryo atari yiteze.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, yagize ati:
“Natangiye umuziki ndi umwana mfite imyaka itanu, kumwe mu rugo baba bari Abakristo bajya gusenga bakakujyana, ariko nange ku giti cyange numvaga nkunda kuririmba, nkumva ari byo bintu nshyize imbere.

Nabigiyemo ndi umwana, uko ngenda nkura n’ibintu nahuraga na byo birangira mbikunze kurushaho.”

Iradukunda Anne yahuye n’ubuzima bugoye, butuma yinjira mu muziki wa gikristo byimbitse. Yagize uburwayi budasanzwe, aho yabayeho imyaka hafi 17 atabasha kugenda.

Yagize ati: “Nagize uburwayi butari busanzwe. Nkiri umwana nakoze impanuka mvunika igifwa ryo mu itako, icyo gihe mfite imyaka muri itanu n’itandatu, njya mu bitaro banshyiramo insimburangingo yamazemo imyaka itatu, tutazi ko rizongera gufatana, ni uko ku bw’amahirwe ryongera gufatana.

Ngize imyaka icumi nongeye guhura n’uburwayi bw’amayobera, amaguru ntiyongera gukora, tujya kwa muganga tutazi indwara iyo ari yo, bayibuze tujya kwivuriza ahantu hose, bapima bakabura indwara, kandi amaguru yarabyimbye, atagenda, adakora.”

Ibi byatumye yinjira mu gusenga cyane, ndetse avuga ko umunsi umwe, ku wa 1 Werurwe 2022, Imana yamukijije mu buryo bw’igitangaza.

Yagize ati: “Hari mu ijoro, Saa Kenda z’ijoro ndaranye na murumuna wange, ngiye kubona mbona Imana irantabaye, Imana irampagurutsa, mbona ndakize mbaye muzima. Iryo joro nasanze amaboko ari gukora, mpagaze biremera, umunwa urafunguka, ngira ngo ndi mu nzozi, ariko byarabaga.”

Ni uburwayi bwamubereye inzira yo kwegera Imana kurushaho, bituma yinjira mu muziki wa nk’inzira yo gushima. Ibi ni na byo byamuhaye imbaraga zo kwandika indirimbo ye ‘I Will Follow You,’ aho avuga ko amagambo yayo yamujemo ubwo yari yicaye mu gikoni atetse.

“Natangiye gutekereza ku kuntu imirimo y’Imana ikomeye. Natangiye gutekereza ku magambo y’Icyongereza nka ‘Jesus you love me, Shinning’, ndangije ndavuga nti ko numva inganzo y’indirimbo ije?

Nahise mbibwira uwo twari kumwe, abanza kubiseka, gusa nkomeza kuvuga nti ‘You Love Me Jesus, and I Will Always Follow You (Urankunda Yesu, kandi nzagukurikira ibihe byose).’ Nakomerejeho nshyiramo na biriya byose, birangira inyikirizo y’Icyongereza ibonetse.”- Anne

Iyi ndirimbo yayikoze mu ndimi enye kugira ngo ubutumwa bwayo bugere ku bantu benshi batandukanye. I Will Follow You ikubiyemo ubutumwa bw’uko Yesu yamukunze, agira neza, kandi ko azamukurikira iteka. Yongeyeho ko ubundi iyo agiye kwandika indirimbo, amagambo abanza kuza mu bwenge bwe atabiteguye, ndetse ko n’izindi ndirimbo ze yazanditse atyo.

Usibye iyi ndirimbo, Iradukunda Anne afite n’izindi ndirimbo zirimo Izina Ryawe yabanjirije I Will Follow You’ ndetse n’iyo ari gutegura irimo interuro igira iti ‘Amarira yawe Imana irayahanaguye,’ iri mu Kinyarwanda no mu Giswayile.

Nubwo atari mu makorali, akunze kwifatanya na Trinity Voice Group, kandi umuziki we uwusanga kuri YouTube, aho anashyira ibiganiro byigisha Ijambo ry’Imana cyangwa bigatanga inyigisho runaka.

Uyu muhanzikazi uvuka mu Karere ka Rubavu (Gisenyi), ubuzima bwe bwabaye urugendo rw’ibigeragezo n’ibitangaza, bikaba ari byo byatumye yinjira mu muziki wamamaza ibitangaza n’imirimo by’Imana, aho ubu yihaye intego yo gukomeza kubikwirakwiza binyuze mu bihangano bye.

Reba ibyo Imana ikora muri iyi ndirimbo, nawe bigukomeze

Uku ni ko yari ameze arwaye, yarabaye pararize, amaso abyimba, amaboko adakora neza rimwe na rimwe, amaguru yo byararangiye yicara mu kagare

Ijoro rimwe habaye ibitangaza arahaguruka aragenda!

Iradukunda Anne- Igihamya cy’uko Imana igikora ibitangaza, akaba umukobwa mwiza ushima Imana binyuze mu biganiro no mu bihangano

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.