Abayobozi b’amatorero n’amadini bafite inshingano ikomeye yo kuyobora abandi mu kwizera, mu kuri, no mu gukiranuka. Ariko, n’abagaragara nk’abakomeye mu rugendo rwabo rw’umwuka bashobora kugwa mu cyaha, bigateza ingaruka zikomeye ku buzima bwabo, umurimo wabo, ndetse n’abo bayobora.
Bibiliya itanga inyigisho z’ingenzi zifasha mu kumenya ibimenyetso by’ugucika intege mu mwuka, gusobanukirwa inzira ziganisha ku kugwa, no kwiga uburyo bwo kwirinda izo ngaruka mbi. Iyi nkuru isesengura ibi byose, igamije kudufasha gukomeza kuba inyangamugayo n’indahemuka ku mana, kandi idutere ishyaka ryo guhora dusengera abayobozi bacu bafite inshingano mu matorero cyangwa amadini tubarizwamo.
1. Inzira Ziganisha Ku Kugwa mu Buryo bw’Umwuka
Urugendo rwo kuva mu mbaraga z’umwuka kugera mu kugwa mu cyaha nta bwo rubaho mu buryo butunguranye. Ahubwo, rugenda rubaho buhoro buhoro, binyuze mu gucika intege n’uburangare:
• Kwita ku Bandi Bakiyibagirwa: Abayobozi bashobora kwibanda ku mirimo yabo yo kuyobora abandi, babafasha kwegerana n’Imana, babasengera, bakibagirwa kugirana igihe kihariye bo ubwabo bwite, bonyine, hamwe n’Imana. Yesu yavuze ko: “Nta cyo abantu bashobora gukora batari kumwe na we” (Yohana 15:5).
• Kwishyira Hejuru no Kwirarira: Bashobora kumva ko nta muntu wabakosora cyangwa ko badashobora kugwa mu cyaha. Imigani 16:18 haviga ko: “Kwirarira cyangwa kwibona kubanziriza kurimbuka.”
• Guciririkanya n’Ibyaha (Kumva ko Hari Ibyaha Bidakaze): Ibyaha bito bishobora gutera ibindi byaha bikomeye, nk’uko Yakobo 1:14-15 yavuze ko “Irari ritera icyaha, icyaha na cyo kigakurura urupfu.” Twa twaha duto abona ko tudakaze, iyo badukomeje bagira umutima wumva ko nta cyo dutwaye, bikabageza ku gukora ibyaha binini. Bisaba kwirinda mu buryo bushoboka.
• Kwanga Inama Bagirwa n’Abo Bayoboye: Kuba uyoboye abandi, ubahagarariye, ntibivuze ko ubarusha gukora ibyiza, ko ubarusha gukunda Imana n’ibindi. icyo wowe ushinzwe ni izo nshingano baguhaye, kandi si uko ijana ku rindi uzisohoza neza kuruta uko na bo babaye abayobozi bazisohoza. Kuba wumva ko badakwiriye kukugira inama, cyangwa ntuyibagishe mu gihe biri ngombwa, bigaragaza ko wacitse intege (Imigani 27:17).
• Kwifuza Ubutunzi n’Icyubahiro: Kwifuza ibintu byinshi, ubukire, kugurirwa imodoka, moto (nubwo atari bibi mu gihe bikozwe ku ntego nziza) cyangwa gukunda kumenyekana kuruta umuhamagaro, byangiza ukwizera kw’abayobozi.
Aba bahangayikishwa n’uko bajya bavugwa ngo “mwalimu, umuvugabutumwa, pasiteri, padiri, sheikh kanaka arakaze, aho kugira ngo inyigisho y’Imana ibe ari yo ihabwa ubukare. Intumwa Pawulo yarababuriye, avuga ko “Gukunda amafaranga ari umuzi w’ibibi byose” (1 Timoteyo 6:10).
• Kubaho Ubuzima Bw’ibanga: Ni byiza kugira ibanga, ariko si byiza kurigira ku bintu bimwe na bimwe mu gihe uyobora abantu mu kwizera. Ukwiriye kuba usohokera ahantu hazwi, utaha ahantu hazwi, akazi ukora kazwi, mbese umuntu ashobora kugusobanura.
Ibyo bituma uhuza ubuzima ubayemo n’ibyo wigisha mu ruhame. Uburyarya, aho ubuzima bw’umuntu bw’ibanga budahura n’ibyo yigisha mu ruhame, butuma habaho ugusenyuka mu buryo bw’umwuka (Matayo 23:27-28).
2. Ibimenyetso Bigaragara ku Muyobozi Uri Kugwa
Kumenya ibimenyetso by’umuntu uri kugwa mu gihe ari umuyobozi, byagufasha mu kumugarura mu nzira nziza, kandi ukaba uri kurinda itorero:
• Kureka Guhanga Amaso Kristo: Iyo inyigisho cyangwa ibikorwa by’umuyobozi bitacyerekeza ku kwizera Yesu Kristo cyane, ahubwo bigamije kumumenyekanisha nk’umuyobozi ubwe (Abagalatiya 1:6-9).
• Kubura Imbuto z’Umwuka: Iyo mu buzima bwe hatakigaragara imbuto z’urukundo, ibyishimo, n’amahoro, bishobora kuba ikimenyetso cy’icyuho afite mu mwuka (Abagalatiya 5:22-23).
• Kwitwaza Icyo Ari Cyo: Gukoresha nabi ububasha bwabo cyangwa gukandamiza abandi bihabanye n’urugero rwa Yesu wagaragaje ko umuyobozi ari uwo gukorera abandi, bigaragaza ko baguye (Mariko 10:42-45). Bakwiriye kumva ibitekerezo by’abandi ntibabafatire imyanzuro buri gihe.
• Kwanga Gukosorwa: Umutima ukomeye wo kwanga kumva inama no kwemera amakosa bigaragaza ikibazo gikomeye (Imigani 12:1).
3. Amagambo ya Bibiliya Afite Icyo Abwira Abayobozi b’Amatorero n’Amadini
Bibiliya igaragaza uburemere bw’inshingano z’umuyobozi w’itorero cyangwa uw’idini, n’ingaruka zo kugwa mu cyaha:
• Uburemere bw’Inshingano: Yakobo 3:1 haravuga ngo: “Bene Data, ntihakabe benshi muri mwe bashaka kuba abigisha: muzi yuko tuzacirwa urubanza ruruta iz’abandi,”
• Ingero z’Abaguye: Ingero nziza ni iz’inkuru za Sawuli (umwami wa mbere wa Isirayeli) waguye mu cyaha cyo kutumvira (1 Samweli 15) na Yuda Isikariyota watannye kubera urukundo yakunze amafaranga (Yohana 12:4-6). Zerekana ko ubwibone ari icyaha kiganisha ku kurimbuka.
• Ihamagarira Abayobozi Kwihana: Nubwo umuntu yaba yarakoze icyaha, Imana yiteguye kumubabarira igihe yiyemereye ibyo yakoze (1 Yohana 1:9).
• Urubanza rwa Nyuma: Matayo 7:21-23 hatuburira ko atari buri wese uvuga ko ari uw’Imana uzinjira mu bwami bwayo, ahubwo abakora ibyo ishaka ni bo bazabwinjiramo.
4. Uburyo bwo Kwirinda Kugwa
Abayobozi n’Abakristo muri rusange bagomba kugira uruhare mu kurinda ubunyangamugayo bwabo imbere y’Imana:
• Kugirana Umubano Ukomereye n’Imana: Gusenga no kwiga Ijambo ry’Imana buri munsi bigufasha kuguma kunga ubumwe na Yo (Zaburi 119:11).
• Kugwa Neza no Kwiyoroshya: Kwemera ko ubushobozi buturuka ku Mana, bigufasha kurwanya ubwibone (2 Abakorinto 12:9-10).
• Kugira Inshuti z’Ukuri Zikugira Inama: Kugira inshuti z’abantu bagufasha kubaho mu kuri no gukiranuka ni byo ukeneye (Umubwiriza 4:9-10).
• Kwirinda Ibyaha: Kwita ku ntege nke zacu no guhora twiteguye, biturinda kugwa (1 Abakorinto 10:12-13).
• Guhugira mu Mirimo ya Gikristo Cyane: Ni byiza ko ukurikiza urugero rwa Kristo, watumye abamukurikiye, abigishwa be, guharanira gukorera abandi aho gukorerwa. (Yohana 13:14-15). Ibyo bikubiyemo gusura abarwayi, kuganiriza Abakristo bagenzi bawe ubahumuriza, ubakomeza mu mwuka, ubacyaha kandi ubagira inama, ndetse ukihatira kubwira abandi batazi Imana icyo ibavugaho n’icyo ibitezeho.
Kugwa k’umuyobozi, umuvugabutumwa, umwarimu, umupasiteri, umupadiri, sheikh, bishop, Apostle cyangwa undi wese ufite itorero ayoboye cyangwa Abakristo ahagarariye, ni ikintu kibabaje ariko kibaho kenshi.
Ni ikimenyetso gikomeye kidukangurira kwitondera ibyaha no gusengera abari ku isonga mu kuyobora abizera. Bibiliya iduha ubwenge bwo gutahura ibimenyetso byo gucika intege n’uburyo bwo kubikumira.
Nk’Abakristo, duhamagariwe gushyigikirana, kwiyigisha Ijambo ry’Imana no kugumana ubunyangamugayo bwacu imbere y’Imana. “Uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa” (1 Abakorinto 10:12).