Kuri ubu ntibikiri inzagihe ku bari bategerezanyije amatsiko umunya Afurika y’Epfo NOMTHIE SIBISI kuko yamaze kugera ku butaka bw’u Rwanda aho aje kwitabira igitaramo yatumiwemo na Drups Band.
NOMTHIE SIBISI yaraye yitabiriye ikiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa 28/11/2023 cyabereye muri Hill View hotel. Ni ikiganiro cyibanze ku mitegurire y’iki gitaramo kizabera muri Intare Conference Arena ku Gisozi.
Si cyera kuko kuri iki cyumweru le 03/11/2023, mu gihe bamwe bazaba bahugiye mu kureba shampiyona y’umupira w’amaguru w’i Nyarugenge, saa munani zuzuye bizaba ari ibindi bindi muri iyi nyubako izwiho kugira sound yo mu rwego rwo hejuru tugendeye ku makuru dukesha bamwe mu baririmbyi na True Promises baherutse kuhakorera live recording.
Mu rwego rwo gutura iki gitaramo abanyarwanda aka wa Mwami washyize u Rwanda mu biganza bya Yezu Kristo iri tsinda ryari ryatumiye abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye kugira ngo bamurikirwe iki gitaramo nabo bahe amakuru abanyarwanda.
Ntibyasabye MC Gatabazi Fidele uyobora Drups Family kwizimba mu magambo ahubwo yasobanuriye itangazamakuru icyatumye baritumaho bitanyuze mu ntumwa.
Nyuma yo kwakira buri wese, yewe n’uwarengeje Saa kumi n’ebyiri, iyi ntore yatojwe gutoza izindi zikarobanurwamo intoranywa, yabwiye abitabiriye iki kiganiro ko intego y’iri tsinda ari ukuzana Abantu kuri Kristo by’umwihariko urubyiruko. Yakomeje atangaza ko iki gitaramo cyo kuri iki cyumweru bamaze umwaka wose bari mu myiteguro yacyo.
Yakuye benshi mu rujijo dore ko hari abibazaga aho iri tsinda ryo mu Rwanda ryamenyaniye n’uyu muhanzi ufite wo muri Afurika y’Epfo ufite izina riremereye kurusha imwe mu mijyi yo muri kiriya gihugu kizwiho kugira impano nyinshi.
Ibi bituma kuba wamenyekana bisaba kwiyuha akuya kuruta guhinga amabimba aruta aya Ngunda wo ku Ntenyo. Yasobanuye ko SIBISI yamenye iri tsinda biturutse ku ndirimbo zo muri Afurika y’Epfo basubiragamo bakazishyira kuri social media zirimo na Instagram bagakora Tag, aza kwandikirana na Mugisha Patrick uyobora Drups Band baravugana kugeza ubwo banaganiriye ku kuba uyu muririmbyi yaza mu Rwanda.
Uyu munya Afurika Y’Epfo nawe yalishimiye kubona itsinda ryo mu Rwanda ribasha kuririmba mu ndimi zirimo iki Zulu kandi bakaririmba neza.
Yanakomoje ku rindi tsinda rizaturuka i Burundi ariryo Best Sounds Band rikana ryarabisabiye kuzaza gufatanya nabo. Iki kifuzo kikaba cyarahawe umugisha, dore ko rizwiho ubuhanga buhanitse mu miririmbire. Hazaza abantu bari hagati ya 20-30.
Muri iki gitaramo, Drups band izaba iri kumwe na
True Promises, Dominic Ashimwe na New Melody ifatwa nk’iyabyaye Drups Band kuko abaririmbyi benshi baririmba muri New Melody.
Kizabera muri Intare Conference Arena ku Gisozi. Drups band niryo tsinda rya 1 rigiye kuhakorera igitaramo nyuma ya True Promises yahakoreye Live Recording.
NOMTHIE SIBISI yavuze ko ubuzima bwe bwose abumaze muri Gospel dore ko yaririmbaga muri korali uhereye mu z’abana, akaza gukomereza mu itsinda rya Joyce Celebration rimwe mu matsinda akomeye cyane muri Afurika y’Epfo.
Yashimiye itsinda rya Drups band ku bwo kumutumira ndetse yishimira. Yavuze ko yishimiye kuba ari kumwe n’abanya Rwanda. Yongeraho ko abanyarwanda ari abanyamugisha.
Yahishuye uko yamenyanye n’iri tsinda ati: “Icyo nibuka ni uko narebye video zabo baririmbaga indirimbo za korali yacu nkumva binkoze ku mutima".
"Nahise nifuza kuba ndi kumwe nabo, gusa mvugishije ukuri narabishimiye cyane kuko ni ikintu kidasanzwe kubona abantu bakora ibintu nk’ibi byongeyeho ari urubyiruko.”
Abajijwe niba na hano mu Rwanda azakora Vibes nk’izo asanzwe akorana na ba Benjamin dube. Yasubije ati"In God,We Trust( Yagize ati"Hamwe n’Imana azakora iby’ubutwali(Sibisi).
Nomthi Sibisi ni umwanditsi w’indirimbo, umuramyi, umuyobozi wo kuramya no guhimbaza Imana akaba n’umushabitsi. Uyu mutegarugori watangiye kuririmba akiri muto, akunze kuvuga ko gukora umuziki ari cyo kintu cya mbere ingingo ze zumva vuba.
Yakunzwe mu ndirimbo zirimo "UJesuLo yasohoye mu mwaka wa 2018, "Unkulunkulu", "Ngowele Uyingowele", "My God", "My Heart My Experience" yafashwe mu buryo bwa ’live recording’ ikaba imwe mu ndirimbo zikomeje kwandika amateka muri kiriya gihugu.
Umwe mu banyamakuru yabajije uko iri tsinda rizwiho udushya ryakiriwe muri sosiyete ya Gospel, Emelyne umwe mu baririmbyi baririmba muri Drups Band atanga umucyo.
Yasubije ati: "Urubyiruko rwakiriye neza iri tsinda, ariko abakuru ntibahise babyumva bitewe n’imibyinire idasanzwe. Gusa yongeraho ko kuri ubu abakuru batangiye kubyumva.
Muri iki gitaramo hakaba hateganyijwe amatike 1500 bikaba bisaba umuntu ushaka kwitabira iki gitaramo kugura itike kare.
Itsinda rya Drups Band ryatangiye hagamijwe kwigisha gucuranga ingoma (drums) binyuze mu ikoranabuhanga (online) ritangijwe na Mugisha Patrick na Mugisha Yves.
Nyuma ni bwo haje igitekerezo cyo gusubiramo indirimbo z’abandi rikomeza kwaguka ari na ko ryinjiragamo amaraso mashya y’abanyempano b’abacuranzi ndetse n’abaririmbyi.
Zimwe mu ndirimbo zasubiwemo n’iri tsinda harimo Old school ya Joyous Celebration, indirimbo za James & Daniella n’izindi.
Nyuma yo kwigarurira imitima ya benshi, hatekerejwe kuba bakora indirimbo zabo bwite bahera ku ndirimbo "Gakondo yanjye" bakoranye na David L.
Iri tsinda rizwiho udushya dore ko ryigeze kwifashisha imyambaro imenyerewe mu mikino njyarugamba, rigizwe na Nkokeza Alice, Tuyizere Esther, Rukundo Bertrand, Izere Sam Gentil, Musoni Mbarushimana Peruth, Shalom Phalone, Lilian Tuyishimire, Eddy Hakizimana ma Emely Penzi.
Ni ku nshuro ya 2 iri tsinda rikoze igitaramo kiremereye. Mu mwaka wa 2022, iri tsinda ryakoze igitaramo gikomeye cyabereye muri Bethesda Holy Church aho bari batumiye James na Daniella, Bosco Nshuti, Alexis Dusabe, Elie Bahati, True Promises, Boanegers n’abandi.
Ni igitaramo bise God First Edition One cyanafatiwemo amashusho y’indirimbo zirimo "Afite imbaraga Yesu" yakozwe mu buryo bwa Live. Ubu harabura iminsi micye bagakora igitaramo nk’iki ku nshuro ya kabiri.
Kuri ubu umuntu ushaka kugura itike yo kuzajya gutaramana n’iri tsinda, ashobora kugura itike yo kwinjira mu gitaramo akoresheje code 773365 ku muyoboro wa MTN. Ukeneye itike ushobora no guhamagara izi nimero: +250782650811; +250788543650.
Kugura amatike mbere y’igitaramo ni byo byiza kandi birahendutse. Mu myanya isanzwe ni 5,000 Frw, muri VIP ni 10,000 Frw, muri VVIP ni 20,000 Frw naho SPONSOR ni 50,000 Frw.
Ku munsi w’igitaramo amatike azaba yongerewe igiciro aho mu myanya isanzwe itike izaba igura 7,000 Frw, muri VIP ari 15,000 Frw, muri VVIP ari 25,000 Frw, SPONSOR yo izaguma kuri 50,000 Frw.
Frodouard wa Paradise hamwe na NOMTHIE SIBISI
Mu mpera z’iki cyumweru biraba bishyushye