× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Inyungu ya mbere ni ukwamamaza ubutumwa bwiza - Alex Dusabe yateguye igiterane mpuzamahanga yise ’Integrity Gospel Concert’

Category: Artists  »  April 2023 »  Sarah Umutoni

Inyungu ya mbere ni ukwamamaza ubutumwa bwiza - Alex Dusabe yateguye igiterane mpuzamahanga yise 'Integrity Gospel Concert'

Alex Dusabe umwe mu nkingi za mwamba mu muziki wa Gospel mu Rwanda, yateguye igitaramo gikomeye cyitwa ’Integrity Gospel Concert’ yatumiyemo abaramyi bagenzi be bakunzwe cyane mu Karere.

Iki gitaramo yagiteguye abinyujije muri East African Gospel Festival. Kizaba 21 Gicurasi 2023, kibere muri Camp Kigali. Muri iki gitaramo cy’amateka, Dusbe Alex azaba ari kumwe na Apotre Appolinaire, Aime Uwimana, Prosper Nkomezi na David Nduwimana.

Alex Dusabe yabwiye Itangazamakuru kwamamaza ubutumwa bwiza ariyo ntego ya mbere y’iki gitaramo. Yavuze ko hagamijwe ko abantu bose bahindukirira Umwami Yesu, anavuga ko mu bindi bitaramo bizakurikiraho, bazataramira ahantu hagutse kandi hafunguye kuri buri muntu

Ati "Inyungu ya mbere ni ukwamamaza ubutumwa bwiza, Nitubonamo abahindukirira Umwami Yesu, bizaba ari inyungu ikomeye mu bazaza bose. Ibi bitaramo bizajya biba ngarukamwaka kandi mu buryo bubiri, ntabwo tuzajya dutaramira muri Camp Kigali gusa, ahubwo hazaba no gutaramira ahantu hakinguye, aho buri wese azajya agira Access (Uburyo)."

Ku bindi bateganya kungukira muri iki gitaramo, Dusabe yavuze akamaro k’abaterankunga n’abafatanyabikorwa, ati "Ni abantu bo kubahwa, numva nzabagezaho gahunda yo kwamamaza Ubutumwa bwiza mu Karere hose;

Hanyuma nibadukundira bazaba abafatanyabikorwa muri uyu murimo. Umurimo wo kwamamaza Ubutumwa bwiza mu ndirimbo ukeneye abaterankunga babikora banezerewe kandi babyishimiye kugira ngo bitaba iby’i Kigali gusa cyangwa mu Rwanda gusa ahubwo bijye bisakara n’ahandi hose binjanye n’ubushobozi twaba twabonye."

Dusabe uri mu bahanzi bakunzwe na benshi kubera indirimbo z’ihumure no Kuramya Imana, yakomoje kuri Kompanyi ya East Africa Gospel Festival yashize, avuga ko igamije Gusakaza Ubutumwa bwiza no Gukura abantu mu bikorwa byangiriza imibereho ya Sosiyete.

Yagize ati "East African Gospel Festival ninjye wayitangije, ni nk’ikigo kizajya gitegura ibitaramo ariko bya Gospel. Ifite intego yo kwamamaza Ubutumwa bwiza no Gufasha abantu kuva mu bintu byangiza Sosiyeye yacu, turarwana intambara y’uko abana bacu batatwarwa ngo babe imbata z’ingeso mbi cyangwa kwiheba."

"Twumva tuzajya dukoresha indirimbo z’ubutumwa bwiza, Ijambo ry’ihumure ryo kubabwira ngo ’Ejo hazaza Imana izahagenza neza, mwe kugira ubwoba ngo mwirekurire mu byaha’. Tuzajya dutanga ubuhamya bw’abakijijwe bakareka inzira mbi, aho bazajya batubwira inzira bifashishije ngo babaturwe;

Hanyuma tugerekeho uburyo bwo gufasha abantu babohowe mu buryo bw’Ubujyanama, kubakurikirana no kubahumuriza. Ibitaramo byacu bifite intego y’Ivugabutumwa no Gufasha by’umwihariko guha urubyiruko Ihumure n’Ibyiringiro."

Ati "Nifuza ko ibitaramo bya East Africa Gospel Festival byajya biba buri mwaka, Uyu ni umwaka wa Gatatu. Nifuza ko hazajya haba igitaramo cy’iminsi irenze umwe, kikabera ahantu hagutse".

"Ngize umugisha nkabona ’Car Free Zone’ bihoraho tukajya tuhamara iminsi ibiri cyangwa itatu turi kumwe n’abantu baduha ubuhamya n’abo Imana yafashije kuva mu bibazo bikomeye, Ntekereza ko byakongera kuzamura icyizere cy’ubuzima no Guhabwa ubugingo. Buri mwaka Nzajya nkora ku buryo tubona kiriya gitaramo kandi ku buryo buteguye neza."

"Kwamamaza Ubutumwa bwiza niyo nyungu yacu y’ukuri, Uretse no gutaramira muri ’Car Free Zone’ nifuza ko tuzajya n’ahandi henshi nko mu mashuri no ku bantu bari mu magereza, tukabagezaho inkuru y’ubutumwa bwiza kugira ngo abakira bakizwe, kwiheba kugabanuke kuko Imana ibasha gukora ibitangaje ku muntu wese wakira Yesu Kristu nk’Umwami n’Umukiza."

Alex Dusabe yavuze ko yivuza ko Ubutumwa bwiza bwajya bugera ku bantu benshi icyarimwe, asaba abantu bose kumva no gutiza amaboko n’imbaraga East Africa Gospel Festival. Ati "Tuzagera ahantu hateranira abantu benshi, uko ubushobozi buzaba bungana, Nzajya nterura Imbaraga zose Imana yampaye;

Ndetse ni cyo twifuza..,niba uyu munsi twakoreye muri Car Free Zone, ukundi kwezi tukajya ahandi hirya no hino, tukamamaza inkuru y’Agakiza, tukamamaza ko nta mpamvu yo kwiheba. Twumva dukwiriye gushyira hamwe nk’abahanzi b’Indirimo zo Kuramya no Guhimbaza Imana, tukarwanya Ibintu biri kwangiriza Sosiyete yacu."

"Turifuza ko abantu batwumva bakatwakira, bakadutera Imbaraga. Muri iriya East Africa Gospel Festival izabera muri Camp Kigali tariki 21 Gicurasi 2023, izaba ari uburyo bwo kubwira abantu ngo ’Ibyo tugiye gukora ngibi, mutubereye Imbaraga, mutubereye amaboko, mutubereye inkunga izatuma dukirisha benshi, benshi, benshi ijambo ry’agakiza n’Ubutumwa bwa Yesu Kristu."

Iki giterane kizahuriza hamwe abaramyi bakunzwe cyane

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.