Pastor Christian Gisanura yayoboye uruhererekane rw’amasengesho y’iminsi itatu (kuva tariki ya 30 Kanama kugeza tariki ya 1 Nzeri 2025), ahamagarira abizera kwatura no kwizera ko Yesu aduhagije muri byose.
Mu nyigisho zikora ku mutima, yibanze ku buryo ubutunzi n’imbaraga ziva ku Mana bihagije mu mibereho y’umwizera, haba mu by’umwuka cyangwa mu by’umubiri.
Umunsi wa 1 – Kwatura ko Yesu aduhagije muri byose
Ku wa 30 Kanama 2025, ku munsi wa mbere, Pastor Gisanura yasobanuye ko gusenga atari ugusaba gusa, ahubwo ko ari uburyo bwo kubaka ukwizera no kumenya ko Yesu ari byose ku Mukristo.
Yibanze ku mirongo ya 2 Abakorinto 9:8, Abafilipi 4:19, na Mariko 11:24, agaragaza ko Imana ishobora kuturundaho ubuntu mu buzima bwose: mu mirimo, mu muryango, mu by’ubumenyi no mu buzima bwa buri munsi. Yibukije ko ubuntu bw’Imana buturiho, atari uko tubikwiriye, ahubwo kubera ko ari ku bw’urukundo rwayo, asaba abizera kudatesha agaciro ubwo buntu ahubwo bakabugendana buri munsi.
Umunsi wa 2 – Yesu uduha imbaraga zo kunesha byose
Ku munsi wa kabiri, tariki ya 31 Kanama 2025, yibukije abizera ko Yesu ari we uduhaza kandi akaba ari we uduha imbaraga zo gukora no kunesha.
Yifashishije Abafilipi 4:13, yerekanye ko byose bishoboka muri Kristo uduha imbaraga. Yatanze urugero rwa Dawidi na Goliyati (1 Samweli 17), agaragaza ko uko Imana ari yo yahaye Dawidi gutsinda ibigeragezo byamurushaga imbaraga, ari na ko natwe iduhagije mu buzima bwacu.
Yakomeje yifashisha Abefeso 1:17-19, 2 Abakorinto 12:8-10, na Abaroma 8:37, yibutsa ko intege nke zacu zituma imbaraga za Kristo zirushaho kugaragara. Yashimangiye ko imbaraga z’Imana zidufasha atari mu gukora ibitangaza gusa, ahubwo no mu buzima busanzwe bwa buri munsi: mu miryango, mu masomo, no mu mirimo.
Umunsi wa 3 – Ukwezi gushya k’umugisha n’ubusabane n’Imana
Ku munsi wa gatatu ari na wo wa nyuma, ku wa 1 Nzeri 2025, Pastor Gisanura yasabye ko ukwezi gushya kwa Nzeri kuba ukwezi kw’imigisha n’ukwegurira Imana ubuzima bwacu bwose.
Yibukije ko abantu badakwiye kwinjira mu kwezi gushya bafite imizigo y’ibyaha, ahubwo bagasaba Imana kubakuraho ibyahise.
Yifashishije Abefeso 1:3, yavuze ko Yesu aduhagije kuko aduhuza n’Imana kandi akaduha imigisha yo mu ijuru n’ibifatika byose. Yongeyeho Yohana 15:7 n’Abaroma 8:32, agaragaza ko amagambo ya Yesu aduhindura, kandi ko Imana yatwemereye Umwana wayo, bityo ko nta kindi yatwima.
Yasabye ko Nzeri iba ukwezi kw’imirimo ifite umumaro, kwiyemeza gufata imyanzuro myiza no guhora duhamya ko Yesu aduhagije muri byose.
Amasengesho y’iminsi itatu yayobowe na Pastor Christian Gisanura yahurije ku kintu kimwe: Yesu ni we uduhaza muri byose. Yibukije abizera ko ubuntu bw’Imana buruta intege nke zabo, ko imbaraga z’Imana zibahagije mu mibereho yose, kandi ko imigisha yo mu ijuru no ku isi iboneka binyuze mu kwizera Kristo.
Uruhererekane rwasoje abizera basabwe kwinjira mu kwezi kwa Nzeri bafite umutima mushya, kwiringira Imana kandi bayimika nk’Umwami uganje w’ubuzima bwabo.