Vedaste N. Christian ni umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba ari umukiristo mu itorero rya ADEPR Murambi. Yamenyekanye cyane ku ndirimbo yise "Uzi gukunda".
Vedaste N. Christian yavukiye mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Bushenge, ahahoze hitwa i Mwito-Cyangugu.
Usibye no kuba ari umuhanzi ku giti cye, ni umwe mu banditsi bandikira amakorali atandukanye indirimbo. Yashyize indirimbo ye ya mbere hanze muri 2010 yitwa "Sinzitendeka".
Uyu muramyi yamenyekanye cyane ku ndirimbo ye yise "Uzi gukunda" yakunzwe n’abatari bake kandi yagiye akora n’ibitaramo bitandukanye ndetse byanitabiriwe n’abandi bahanzi bazwi muri iki gihugu barimo Simon Kabera, Alex Dusabe, Papi Clever na Dorcas na Aime Frank.
Mu kiganiro uyu muramyi yagiranye na paradise yagize ati: "Kuva namenya ubwenge namye ndirimba, sinigeze mbaho ntaririmba. Nisanze mbikunda kuva ndi umwana muto kugeza n’ubu, kuko uko ngenda nkura ndushaho kubikunda.
Intego yanjye nkuru ni ukubera umugisha isi. Iyo ndonse umuntu umwe uhawe umugisha ku bw’ibyo Imana yanyujuje muri njye, numva umushinga wunguka rwose ngakomeza".
Uyu muramyi afite indirimbo nyinshi, muri zo izirenga 15 ziri hanze izindi ntizirasohoka. Hari n’izindi zitaratunganywa mu ma studio. Ushobora gukurikirana ibihangano bye kuri YouTube "Vedaste N. Christian" ukaryoherwa n’inganzo ye y’umwimerere.
Vedaste N. Christian aheruka gushyira hanze indirimbo yitwa "Ndamugushimiye" imaze ukwezi kumwe gusa! Yamamaye mu ndirimbo "Uzi Gukunda" aririmbamo ko Yesu ari we wenyine uzi gukunda, abandi ni ukugerageza gus.
Ni umwanditsi w’umuhanga mu muziki wa Gospel
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "UZI GUKUNDA" YA VEDSTE N. CHRISTIAN