× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Intambara z’Imana na Satani: Amateka yazo n’ibyo wamenya ku ntambara yabo itegerejwe

Category: Bible  »  9 February »  Jean D’Amour Habiyakare

Intambara z'Imana na Satani: Amateka yazo n'ibyo wamenya ku ntambara yabo itegerejwe

Ku isi, intambara ni igice cy’amateka y’ibihugu, ariko hari intambara idasanzwe ibumbatiye amateka y’ijuru n’isi. Iyi ni intambara y’Imana na Satani, urugamba rwamyeho kuva kera, rukaba rufite iherezo ryahanuwe muri Bibiliya.

Bibiliya ivuga cyane ku ntambara yo mu Ijuru, aho Mikayeli n’abamarayika barwanye na Satani n’abamarayika be, ndetse ikanagaragaza ko hari indi ntambara izakurikira mu bihe by’imperuka.

Satani yatangiye ate kugirana amakimbirane n’Imana?

Satani, mbere y’uko ahinduka umwanzi w’Imana, yari umumarayika ukomeye witwaga Lusiferi. Yari afite icyubahiro gikomeye, ariko yangiwe ko yagize umutima wo kwishyira hejuru, akifuza kwicara ku ntebe y’Imana.

Yesaya 14:12-15 haatubwira uko Lusiferi yagize umujinya wo gushaka kuganza Imana.
Ibi byatumye Imana imucira urubanza, imwirukana mu Ijuru, aba umwanzi wayo. Ibi tubisanga mu Byahishuwe 12:7-9, aho haduha ishusho y’intambara yabaye hagati ya Satani n’Imana.

Igitabo cy’Ibyahishuwe kiduha ishusho y’intambara yo mu Ijuru, aho Imana yohereje Mikayeli n’ingabo zayo kurwanya Satani bikarangira batsinze Satani ajugunywe mu isi.

Urugamba rwagendaga rute?
Bibiliya ntitanga ibisobanuro byinshi ku buryo bw’iyo ntambara, ariko dushobora kwiyumvisha uko urugamba brurwanye:

Mikayeli yari umuyobozi w’ingabo z’Imana: Nk’uko amazina ye abigaragaza, Mikayeli ("Uwusa n’Imana") ni we wari uyoboye abamarayika barwanira Imana.

Satani yari afite abamarayika be: Nyuma yo kugwa mu cyaha, Satani yagize ingabo zamuyoboka, baramukurikira bava mu Ijuru.

Intambara yari iyo mu buryo bw’umwuka : Ntibyari urugamba rwo gukoresha intwaro nk’izo ku isi, ahubwo ni intambara y’ubutware n’ubushobozi bw’ubumana.

Imbaraga za Satani ntizari zihagije: Nubwo yari umumarayika wari ukomeye, ntabwo yari ashoboye gutsinda ingabo z’Imana.

Bapfuye iki?

Satani n’abamarayika be bari barigometse ku Mana, bashaka kwishyira hejuru. Iyo ntambara rero yari intambara y’ubwenge n’ubushobozi:

• Satani yashakaga ubutegetsi bw’Imana.
• Imana yo yashakaga gukomeza gutanga amategeko no gukiranuka.

Ku iherezo, Imana yaratsinze, Satani arirukanwa, hamwe n’abamarayika be, bajugunywa ku isi.

Ese hari amahirwe ko umunsi umwe Satani azanesha Imana?
Ikibazo abantu benshi bibaza ni iki: Ese Satani arakomeye ku buryo yahangara Imana? Igisubizo ni OYA.

Nubwo Satani afite ubushobozi bwinshi bw’umwuka, nta bwo ashobora kugera ku Mana. Imana ni Yo ifite ububasha bwose, kandi Satani ni ikiremwa cyaremwe na yo.

Kubera iyo mpamvu, nta na rimwe azigera atsinda Imana.
Icyakora, Bibiliya ivuga ko Satani afite imbaraga zo kuyobya abantu no kugerageza guhindura imigambi y’Imana. 1 Petero 5:8.

Ni yo mpamvu mu mateka y’isi, Satani yakomeje gukora ibishoboka byose ngo arengere impamvu ze, arwanya ubwami bw’Imana.

Intambara ya nyuma: Hazaba indi ntambara?
Mu Byahishuwe, Bibiliya itubwira ko hari indi ntambara ikomeye izabaho ku munsi wa nyuma, aho Satani azongera kugerageza kurwanya Imana. Mu Byahishuwe 20:7-10.

Ese urwo rugamba ruzagenda rute?
• Satani azongera kwishuka ko ashobora gutsinda Imana.
• Azashaka ingabo (abantu bamwemeye n’abamarayika bamukurikiye) ngo barwanye.
• Imana izamutsinda burundu, imujugunye mu nyanja yaka umuriro.

Iyi ni yo ntsinzi ya nyuma y’Imana kuri Satani. Ibi bivuze ko intambara yatangiriye mu Ijuru izasorezwa ku isi, kandi Imana izatsinda burundu.

Ni nde ukwiriye gufana?
Bibiliya itwereka neza ko Imana ifite ububasha bwose, na ho Satani akaba umwanzi wayo, ariko nta na rimwe azigera amunesha. Ibi bitwereka ko umuntu wese agomba kugira uruhande ahitamo:

1. Kwemera Imana no kuyikorera
– Aba bazagororerwa ubwami bw’Imana buhoraho.
2. Gushukwa na Satani – Aba bazatsindirwa hamwe na we.

Intambara y’Imana na Satani ni yo itanga ishusho y’ukuri kw’ukwemera, kutwereka ko umwanzi ariho, ariko nta mahirwe yo gutsinda afite. Imana izakomeza kwerekana imbaraga zayo, kandi ku munsi w’imperuka, Satani azarimburwa burundu.
BYINSHI KURI IYI NGINGO BIRI MURI IYI VIDEWO, DORE KO ARI YO TWIFASHISHIJE: INKURU ZA BIBILIYA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.