× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Inshuro 4 Chuck Norris yagaragaje ukwizera ko umutima we yaweguriye Imana

Category: Cinema  »  8 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Inshuro 4 Chuck Norris yagaragaje ukwizera ko umutima we yaweguriye Imana

Chuck Norris wapfuye afite imyaka 86, akaba yari umukinnyi wa filime uzwi cyane ku isi kubera filime yitwa “Walker, Texas Ranger” n’ubuhanga bwe mu mikinire, yagiye agaragaza kenshi ukwizera kwe muri Kristo.

“Walker, Texas Ranger” ni filime yanyuzwaga kuri televiziyo (TV series) yo muri Amerika ivuga ku mupolisi witwa Cordell Walker, urwanya ibyaha akoresheje ubuhanga bwa karate n’indangagaciro z’ubutabera. Yamamaye cyane kubera ibikorwa by’imirwano, ubutwari, n’inyigisho z’imyitwarire myiza. Ni yo filime yatumye Chuck Norris amenyekana cyane ku isi.

Nubwo yari icyamamare muri Hollywood, ubuzima bwe bwerekana ko yari umuntu washyize imbere Imana mu byo akora byose. Inkuru ye igaragaza inshuro enye (4) z’ingenzi yagaragaje mu ruhame ukwizera kwe.

1. Ijambo yavuze muri Liberty University (2008)

Mu birori byo gusoza amasomo muri Liberty University, Norris yavuze uko Imana yamugaruye mu buzima, nyuma yo gutandukana na yo igihe yari amaze kwamamara. Yavuze ko yari yaragize ubwamamare n’ubutunzi ariko ko atishimye mu mutima, kugeza ubwo agarutse ku Mana abifashijwe n’abagize umuryango we. Yasabye urubyiruko gukurikira Imana mu buzima bwabo.

2. Gushyigikira kwigisha Bibiliya mu mashuri (2013

Mu nyandiko ye, Norris yasabye ko Bibiliya n’inyigisho zayo byakwigishwa mu mashuri ya Leta. Yavuze ko indangagaciro zishingiye ku Mana zifasha mu kubaka imico myiza y’abana kandi ko zitanyuranyije n’amateka y’igihugu.

3. Kwamagana “abatoteza idini” (2014)

Norris yanenze icyitwaga “religious neutering,” avuga ko hari ibimenyetso byo kugabanya ubwisanzure bw’idini muri sosiyete. Yagaragaje impungenge ku gukuraho iminsi mikuru n’ibimenyetso bya Gikristo mu mibereho rusange byari bitangiye gukorwa, abona ko ari ikibazo ku bwisanzure bw’amadini.

4. Gushimira nyina n’umugore we (2021)

Mu nyandiko yanditse yibuka nyina we, Norris yashimye cyane amasengesho ya nyina wamufashije mu buzima bwe bwose, ndetse n’umugore we Gena wamubereye nk’inkunga ikomeye mu gusubira ku Mana. Yavuze ko amasengesho yabo yamugize uwo ari we kandi ko ahora ashimira Imana.

Chuck Norris, uzwi cyane muri filime “Walker, Texas Ranger,” yapfuye afite imyaka 86 ku itariki ya 20 Werurwe 2026 nk’uko byatangajwe n’umuryango we, bavuga ko yapfuye mu mahoro ari kumwe n’abagize umuryango we.

Mu butumwa bwo kumusezera, umukobwa we Danilee yavuze ko nubwo yari azwi nk’umurwanyi ukomeye kuri ecran, umutima we wari wuzuye urukundo.

Norris yavukiye muri Oklahoma mu 1940, yabanje gukora mu ngabo zirwanira mu kirere za Amerika, nyuma aza kwamamara nk’umukinnyi wa filime z’imirwano, cyane cyane nyuma yo gukorana na Bruce Lee muri filime “Way of the Dragon” mu 1972, bikamufungurira inzira y’ubwamamare yamaze imyaka myinshi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.