× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kureba filime ni icyaha kuko zirimo Satani! Pasiteri yihanangirije Abakristo bakizireba

Category: Cinema  »  June 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Kureba filime ni icyaha kuko zirimo Satani! Pasiteri yihanangirije Abakristo bakizireba

Umupasiteri wo mu itorero rya ADEPR yihanangirije Abakristo bakireba filime izo ari zo zose, zaba izirangira cyangwa iz’uruhererekane, zaba iz’intambara, iziteye ubwoba n’izindi zose, kuko ngo zikorwa n’abashyigikiye Satani.

Uyu mupasiteri yavuze ko no mu Rwanda hamaze gusohoka amafilime menshi y’uruhererekane (nubwo yirinze kuyavuga mu mazina) yigisha imico mibi ishobora gutuma uwari umugeni wa Kristo ayoba mu byo kwizera, agasubira inyuma mu buryo bw’umwuka.

Muri izi filime, by’umwihariko izo mu mahanga, cyane cyane izo muri Hollywood (uruganda rw’Abanyamerika rutunganya firime zitandukanye), uyu mupasiteri avuga ko haba harimo amatwara ya Satani, dore ko ngo bakorana n’umuryango wa Illuminati bivugwa ko ukorana na Satani.

Mu kibwiriza yatangiye mu itorero rimwe ryo mu Mujyi wa Kigali, yatangiye agira ati: “Filime ni kimwe mu bintu birimo kurangaza umugeni wa Kristo. Imana ijya kuduhishurira filime mu rugo turi kumwe na madamu, twari dufite filime zihagaze ibihumbi 200 by’u Rwanda.”

Yakomeje agira ati: “Illuminati ikorera muri filime. Uruganda rwitwa Hollywood muri Amerika, rwashyizweho na Illuminat kugira ngo barangaze umugeni wa Kristo, kuko Illuminati ifite intego ebyiri zikurikira: kuzabuza Umurokore kumva impanda, no gutegurira Anti-Kristo kuzakora isi yarabaye umudugudu.”

Yasobanuye uko isi izahinduka umudugudu agira ati: “Kuba isi yaba umudugudu bizanyura mu mashyirahamwe no mu ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru, ku buryo ikintu cyose kiba muri Amerika wakimenya mu isegonda rimwe uri mu Rwanda.”

Yatanze ingero z’amafilime yamamaza Satani, avuga hafi ubwoko bw’izibaho zose. “Hari amafilime ya Vampire, ni ukuvuga abantu barya inyama bakanywa n’amaraso y’abantu. Abo bantu bava ikuzimu, muri make ni amagini, izo filime ziba ziteye ubwoba, kandi abenshi muri mwe mwarazirebye. Hari amafilime yitwa Commando, Rambo n’izindi, zose zikaba zinyura no kuri televiziyo. Ni Illuminati izikoresha kugira ngo ibashe kugera ku isi mu gihe gito.”

Uretse izo zo mu mahanga, yagarutse no ku zo mu Rwanda, kuko ngo na zo zikomeje kugusha benshi bakibagirwa uko bahitamo ikiza n’ikibi. “Mwebwe muri kubona ko ama series yabaye menshi no mu Rwanda, si aya kizungu, ni aya Kinyarwanda. Muzasesengure, nubwo ntaravuga amazina yazo, muzarebe imyambarire yabo, muzabikore ariko munahita mubisezera.”

Nk’uko yabivuze, uku ni ko izo filime zitwara Abakristo: “Izo filime ziteye ubwoba, icyo Satani akora ni ugufata ubugingo bwawe akabushyira muri gereza. Ibi ndabivuga nk’umuntu warebye filime, ubizi neza. Iyo umaze kureba filime wumva ukamutse, ukamera nk’udafite ikintu mu mwuka. Iyo uzireba (nubwo ziba zirimo ibintu bibi) wumva ari byiza (uko ni ko Satani akora) ariko ubugingo bwawe buba bwagiye ahandi hantu.”

Yavuze ingaruka zabyo agira ati: “Ibi bituma Umukristo adakura mu buryo bw’umwuka, kandi agatangira gutinyuka bya byaha bita bito bito. Zaba iz’intambara, iziteye ubwoba, izo kwicana n’izindi zose, zigisha imico mibi. Uko byagenda kose, usubiramo ugakora nk’ibyo wabonye, ukaba wakwifuza kurwana n’ibindi. Satani akoresha aya mashusho ya tereviziyo, kuko agira imbaraga kurusha amagambo, ikaba ari yo mpamvu Satani azikoresha kugira ngo ayobye benshi.”
Byinshi kuri iki kibwiriza wabisanga kuri Ayaloni TV

Uretse kuba filime ziraza bamwe amajoro (na byo bitari byiza), ibyo bareba bibatera ubwoba kuko bituruka ku mubi nk’uko pasiteri abyemeza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.