Umuhanzi mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, Israel Mbonyi, yatangarije abatuye muri Tanzaniya ko ari hafi kubataramira.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga akoresha zirimo Instagram kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ukwakira 2024, Israel Mbonyi yatangaje ko nta n’ukwezi kurimo uramutse ubaze iminsi ibura ngo age gutaramira abatuye muri Tanzaniya bamukunda bidasubirwaho.
Yagize ati: “Mwarahamagaye none muritabwe kandi turaje…. Ku wa 2 kugera ku wa 3 Ugushyingo tuzataramana i Dar es Salaam.” Nk’uko yabivuze, abatuye muri Tanzaniya bahereye kera bamusaba ko yazagerageza akabataramira nibura inshuro imwe.
Ubwo yataramiraga mu Rwanda mu mwaka wa 2023 mu mpera zawo, mu gitaramo yise Icyambu Live Concert akuzuza BK Arena, amakuru yakwirakwiye ahantu hose, abatuye muri Tanzaniya batangira kumwandikira ku mbuga ze bamusaba kuzabataramira na bo.
Byarushijeho gukomera ubwo yataramiraga muri Kenya. Abo muri Tanzaniya ntibatinye kumwandikira bamubaza bati: “Iwacu ni ryari? Uzadutaramira ryari?”
Akimara kubibatangariza hari umwe wo muri Kenya wamubwiye ko no muri Tanzaniya azamusangayo akajya gutaramana na we agira ati: “Uraho Israel Mbonyi? Nitwa Grace ndi uwo muri Kenya, kandi ni ukuri umurimo wawe (Kuririmba Gospel) wampinduriye ubuzima mu buryo bukomeye. Mpora nsaba Imana ngo nange izanshoboze mbe umuhanzi nka we (dukore umurimo umwe wo kuririmba indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza), ni bwo isengesho ryange rizaba risubijwe.”
Uyu mufana wa Israel Mbonyi wanasize nimero ye ngo Israel Mbonyi azamuhamagare yakomeje agira ati: “Ni ukuri wahinduye ubuzima bwange, ni yo mpamvu nifuza no kuzitabira igitaramo uzakorera muri Tanzaniya. Mu bintu nifuza ni ukuzavugana nawe. Tuvuganye amasengesho yange yaba asubijwe.”
Bamwe babajije ibijyanye n’ibiciro, ariko uwabasubije si Israel Mbonyi. Mu kubasubiza yagize ati: Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cyiswe Wakati wa Mungu (Igihe cy’Imana) amafaranga yo kwinjira ni aya: (Mlimani City) VVVIP ni amashiringi ya Tanzaniya 500, 000, VVIP ni amashiringi 300, 000, VIP ni amashiringi ibihumbi 100. Ku myanya isanzwe (Leaders Clubs) ni ibihumbi 20 n’ibihumbi 50 muri VIP.
Israel Mbonyi yatangiye gukundwa n’abo mu bihugu bikoresha Igiswayile nyuma y’aho atangiriye kuririmba muri urwo rurimi. Yakoze indirimbo yitwa Nina Siri mu mwaka wa 2023 ari yo ahereyeho yo mu Giswayile, ku bw’amahirwe irakundwa cyane imwambutsa imipaka y’u Rwanda yisanga yakunzwe n’abo muri Tanzaniya na Kenya.
Nyuma yaho yasohoye Nita Amini na yo irakundwa, akomerezaho izirimo Sikiliza, Yanitosha n’izindi yavanye mu Kinyarwanda akazihindura mu Giswayile kugira ngo n’abatumva Ikinyarwanda bamukunze ku bw’Igiswayile bumve ubutumwa burimo. Izo zirimo iyitwa Malengo ya Mungu (Nzi ibyo Nibwira), Amenisamehe (Yankuyeho Urubanza) na Kaa Nami (Tugumane).
Andi makuru ajyanye n’iki gitaramo azatangazwa vuba.
Agiye gutaramira muri Tanzania nyuma yo kuzenguruka mu bihugu birimo u Burundi aho yataramiye i Bujumbura mu ntangiriro za 2023, muri Kenya muri Kanama 2024 ndetse no muri Uganda aho yataramiye i Kampala n’i Mbarara muri Kanama 2024.
Uretse ibi bitaramo bizenguruka ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Israel Mbonyi ateganya gukorera ibindi muri Mozambique ndetse no muri Afurika y’Epfo.
Israel Mbonyi muri Tanzaniya agiye kuhakorera ibitaramo bibiri