× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Inkuru 10 zo muri Bibiliya zifite “views” nyinshi kurusha izindi — zizwi no ku batemera Imana

Category: Bible  »  6 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Inkuru 10 zo muri Bibiliya zifite “views” nyinshi kurusha izindi — zizwi no ku batemera Imana

Paradise twifashishije ibinyamakuru bitandukanye mu gukora ubushakashatsi bugaragaza inkuru zo muri Bibiliya zibukwa na benshi cyane ku isi, zizwi no ku batemera Imana, ku buryo zigereranyijwe na “views” ari zo zaba zararebwe cyane.

Mu mateka y’isi, hari ibitabo bike byagize uruhare rukomeye mu mitekerereze n’umuco w’abantu kurusha Bibiliya. Nubwo ari igitabo cy’idini, inkuru zimwe zayo zarenze imbibi z’iyobokamana zigera mu buzima bwa buri munsi, mu mashuri, mu mafilime no mu mvugo zisanzwe z’abantu.

Ibi byatumye hari inkuru zimwe ziba izo abantu benshi bashobora kumenya cyangwa gusubiramo, n’iyo baba batemera Imana cyangwa batarigeze basoma Bibiliya.

Nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwatangajwe na JNS.org, hari inkuru nke zigaragara cyane mu bitekerezo by’abantu kurusha izindi, bitewe n’uko zoroshye, zifite amashusho akomeye kandi zikaba zarakoreshejwe cyane mu muco rusange. Muri iyi nkuru, turareba zimwe muri izo nkuru duhera ku ya mbere, dusobanura impamvu yatumye iba iyibukwa cyane ku isi.

1. Adamu na Eva

Inkuru ya Adamu na Eva ni yo iza ku isonga mu zizwi cyane muri Bibiliya ku rwego rw’isi yose. Iyi nkuru ivuga ku itangiriro ry’abantu, aho Imana yaremye Adamu na Eva ikabashyira mu busitani bwa Edeni, ariko bakaza gukora icyaha cyo kutumvira itegeko bari bahawe.

Kuba iyi nkuru ivuga ku nkomoko y’ubuzima bw’abantu n’impamvu y’icyaha byatumye iba ingingo ikomeye mu biganiro by’abantu batandukanye, haba mu by’idini, filozofiya n’ubumenyi.

JNS.org igaragaza ko ari imwe mu nkuru abantu benshi bashobora kuvuga cyangwa kumenya n’iyo baba batarigeze basoma Bibiliya, bitewe n’uko yagiye igaragara cyane mu mashuri, mu bitabo no mu biganiro bya buri munsi, cyane cyane ibigereranya ubwihindurize no kuremwa.

Byongeye kandi, amashusho yayo, nk’igiti cy’ubumenyi, inzoka, n’ubusitani bwa Edeni, byabaye ibimenyetso bikomeye mu muco w’isi, bituma iyi nkuru ihora mu bitekerezo by’abantu benshi.

2. Nowa n’Inkuge (Noah’s Ark)

Inkuru ya Nowa n’Inkuge ni imwe mu zizwi cyane ku isi, cyane cyane kubera uko yinjijwe mu mashuri no mu nkuru z’abana. Ivuga ku mwuzure watejwe n’Imana ku isi, igasaba Nowa kubaka ubwato bunini bwo gukiza umuryango we n’inyamaswa z’amoko yose.

Iyi nkuru ifite amashusho akomeye, ubwato bunini, imvura nyinshi, n’inyamaswa zinjira ari ebyiri ebyiri, bituma yoroha kwibukwa no gusobanukirwa. Nk’uko JNS.org ibivuga, abantu benshi bashobora kuyivuga cyangwa kuyimenya n’iyo baba batemera Imana, kuko yagiye ikoreshwa cyane mu mafilime, mu bitabo by’abana ndetse no mu mashuri. Ubutumwa bwayo bwo kurindwa no gutangira ubuzima bundi bushya bwatumye igira agaciro ku bantu benshi.

3. Kayini na Abeli

Inkuru ya Kayini na Abeli ni imwe mu za mbere mu mateka y’abantu kandi ikomeye cyane mu kumenyekana. Ivuga uburyo Kayini yishe murumuna we Abeli kubera ishyari, ikaba ari yo nkuru ya mbere y’ubwicanyi.

Iyi nkuru igaragaza ikibazo gihoraho mu bantu, ishyari, amakimbirane n’urugomo, bigatuma ihora ikoreshwa mu biganiro bya filozofiya n’imibanire. Nk’uko JNS.org ibigaragaza, ni imwe mu nkuru zoroshye kumenywa kandi ifite ingaruka zikomeye mu mitekerereze y’abantu ku isi yose.

4. Dawidi na Goliyati

Inkuru ya Dawidi na Goliyati ni imwe mu zifite ingaruka zikomeye mu mvugo zikoreshwa buri munsi. Ivuga ku musore muto Dawidi watsinze igihangange Goliyati, akoresheje kwizera n’ubwenge aho gukoresha imbaraga.

Iyi nkuru yahindutse ikimenyetso cy’uko umuntu ufite imbaraga nke ashobora gutsinda ukomeye. Nk’uko JNS.org ibigaragaza, abantu benshi bayizi kandi bayikoresha nk’urugero mu buzima busanzwe, haba muri siporo, mu bucuruzi cyangwa mu buzima bwa buri munsi. Iyi ni imwe mu mpamvu yatumye iyi nkuru irenga imbibi z’idini ikaba iy’isi yose.

5. Mose n’Inyanja Itukura

Inkuru ya Mose agabanya inyanja itukura mo kabiri, ni imwe mu zifite amashusho akomeye cyane muri Bibiliya no mu mitwe ya benshi. Ivuga uburyo Imana yafashije Abisirayeli guhunga ubucakara bwo mu Egiputa, inyanja ikagabanywamo kabiri bakambuka.

Iyi nkuru yagiye igaragara cyane mu mafilime no mu bitabo, ibituma abantu benshi bayimenya. Nk’uko ubushakashatsi butandukanye bubigaragaza, iyi nkuru ihora mu zo abantu bibuka cyane kubera inkuru yayo n’ubutumwa bwo kwigobotora no gutsinda ibikomeye.

6. Kuvuka kwa Yesu

Inkuru yo kuvuka kwa Yesu ni imwe mu zizwi cyane ku isi, cyane cyane kubera umunsi wa Noheli wizihizwa ku rwego mpuzamahanga. Ivuga uburyo Yesu yavutse mu buryo bworoshye, mu kiraro, akakirwa n’abashumba n’abanyabwenge.

Nubwo abantu bose batemera inyigisho zayo, benshi bamenya iyi nkuru bitewe n’imihango ya Noheli, indirimbo n’umuco ujyanye na wo. Iyi nkuru ifite ubutumwa bw’amahoro, urukundo n’icyizere, bikaba impamvu ikomeye ituma ihora mu bitekerezo by’abantu benshi.

7. Kubambwa kwa Yesu

Inkuru yo kubambwa kwa Yesu ni imwe mu zikomeye cyane mu mateka y’isi. Ivuga ku rupfu rwe, bikaba ari igice cy’ingenzi mu nyigisho za gikristo. Nubwo abantu batandukanye bayifata mu buryo butandukanye, ni inkuru izwi cyane ku isi yose, kubera amateka yayo n’uko yagiye igaragara mu mafilime, mu bitabo no mu muco rusange. Ifite ubutumwa bukomeye ku kwitanga no ku rukundo.

8. Yona n’Ifi Nini

Inkuru ya Yona ni imwe mu zifite umwihariko, kuko ivuga ku muntu wamizwe n’ifi rinini akabamo iminsi itatu. Nubwo isa n’itangaje, ni imwe mu nkuru zoroshye kwibukwa cyane cyane ku bana.

JNS.org ivuga ko ari imwe mu nkuru zizwi cyane, bitewe n’uko ifite ibintu byihariye kandi byoroshye kumva. Ubutumwa bwayo bwo kumvira no guhinduka bwatumye igira agaciro ku bantu benshi.

9. Daniyeli mu rwobo rw’intare

Iyi nkuru igaragaza ubutwari n’ukwizera kwa Daniyeli, wanze kureka gusenga nubwo byari kumushyira mu kaga, agashyirwa mu rwobo rw’intare ariko ntizigire icyo zimutwara.

Iyi nkuru ikoreshwa cyane mu nyigisho z’abana no mu biganiro by’ukwizera. Nk’uko JNS.org ibivuga, abantu benshi bayizi kandi bayifata nk’inkuru itanga isomo rikomeye ku gukomera ku byo umuntu yemera n’iyo yaba yahuye n’ibibazo bikomeye.

10. Kuzuka kwa Yesu

Inkuru yo kuzuka kwa Yesu isoreza izindi mu kumenyekana cyane, kuko ari yo shingiro ry’icyizere mu bukristo. Ivuga uburyo Yesu yazutse nyuma y’iminsi itatu yari amaze apfuye. Nubwo ari inkuru ishingiye ku kwizera, yamenyekanye cyane ku isi yose bitewe n’uko ihora ivugwa mu minsi mikuru nka Pasika.

Kuba ivuga ku gutsinda urupfu no ku gutanga icyizere cy’ubuzima bushya byatumye iba imwe mu nkuru zifite imbaraga ku bantu benshi, n’iyo baba batemera Imana.

Nubwo hari izindi nkuru zikomeye muri Bibiliya nka Samusoni na Delila, umunara wa Babeli, ubwenge bwa Salomo, abasore bashyizwe mu itanura ndetse n’umuzuko wa Lazaro, izo ntizageze ku rwego rumwe rw’izi icumi mu kumenyekana ku isi hose.

Impamvu ni uko zimwe zisaba gusobanukirwa cyane amateka ya Bibiliya cyangwa imyizerere y’idini, mu gihe izi icumi zoroshye, zifite amashusho akomeye kandi zikaba zarinjijwe cyane mu muco rusange w’abantu.

Nk’uko JNS.org ibigaragaza, inkuru zibukwa cyane si izifite uburemere gusa, ahubwo ni izashoboye kugera ku bantu bose, zigahinduka igice cy’ururimi, umuco n’amateka y’isi. Ibi ni byo bituma izi nkuru icumi zikomeza kuba izifite “views” nyinshi kurusha izindi mu mateka y’abantu.

Izi nkuru icumi zigaragaza neza uburyo Bibiliya itagize uruhare mu by’idini gusa, ahubwo ko yagize n’uruhare rukomeye mu muco rusange w’isi. Nk’uko JNS.org n’ubundi bushakashatsi bubigaragaza, izi nkuru zamenyekanye cyane kubera ubutumwa bwazo bwagutse, amashusho akomeye ndetse n’uko zagiye zigaragara mu buzima bwa buri munsi.

Ibi bituma n’abantu batemera Imana bashobora kuzimenya no kuziganiraho. Mu by’ukuri, izi nkuru zabaye igice cy’amateka n’umuco w’abantu, zikomeza kubaho no mu gihe isi igenda ihinduka.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.