× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Injili Bora Choir yateguye igitaramo “We for the Gospel” kizaba cyihariye ku butumwa n’ubwiza bw’indirimbo

Category: Choirs  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

 Injili Bora Choir yateguye igitaramo “We for the Gospel” kizaba cyihariye ku butumwa n'ubwiza bw'indirimbo

Injili Bora Choir ibarizwa muri EPR Gikondo igiye kongera guhuriza hamwe abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu gitaramo cyayo ngarukamwaka yise “We for the Gospel”.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 16 Ugushyingo 2025, kizatangira Saa Cyenda z’amanywa (3:00PM), kikaba kizabera ku Gisozi kuri Bethesda Holy Church ahazwi nko kwa Rugamba.

Mu kiganiro Ndayisenga Désiré, umunyamabanga wa Injili Bora Choir yagiranye na Paradise, yasobanuye ko izina ry’iki gitaramo “We for the Gospel” rifite ishingiro rikomeye mu Ijambo ry’Imana riboneka mu Baroma 1:16, aho Pawulo yanditse ati: “Kuko nta soni mfite z’Ubwo butumwa bwiza bwa Kristo; kuko ari imbaraga z’Imana zikiza abizera bose.”

Yagize ati: “We for the Gospel ni uburyo buhamya intego ya Injili Bora, kuko twebwe ubwacu twiyumva nk’abahagarariye ubutumwa bwiza—‘Turi ab’ubutumwa.’”

Ndayisenga yakomeje avuga ko iki gitaramo kizajya kiba buri mwaka, gifite intego yo gukomeza gusangiza abantu ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo, kandi kikanaba umwanya wo gushyira hanze imishinga mishya ya korali.

Yongeyeho ati: “Ubu nta ndirimbo nshya duherutse gushyira hanze, ariko turi kuzitunganya neza kugira ngo tuzazifatire amashusho muri iki gitaramo, ni album ya gatanu yacu.”

Iki gitaramo kizitabirwa n’amatsinda atandukanye arimo True Promises Ministries, Boanerges Gospel Group, na Family of Singers, mu gihe umwigisha w’Ijambo ry’Imana azaba ari Rev. Claude Mutabazi. Ni igitaramo cyitezweho guhuza abaramyi, abakunda ivanjili-utumwa bwiza bwa Yesu, n’abashaka kongera guhemburwa umutima mu buryo bw’umwuka.

Abategura igitaramo bavuga ko bifuza ko iki gitaramo kizaba igisubizo cy’umwuka n’umunezero ku bantu bose bazakitabira, bityo kikazaba n’umwanya wo kwiyegurira Imana mu ndirimbo no mu butumwa buzikubiyemo.

Korali Injili Bora Choir ibinyujije mu majwi meza no mu butumwa bufasha imitima ya benshi, yiteguye kugaragaza ko koko abayigize “ari ab’ubutumwa.” Kuri uwo munsi, abazaba bitabiriye bazaba bahuriye mu rugo rw’Imana.

Injili Bora Choir imaze kwigarurira imitima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko kuri YouTube aho ifite aba-subscribers barenga ibihumbi 240 n’amashusho basangijeho arenga 140.

Indirimbo zayo zimwe mu zakunzwe cyane zirimo “SHIMWA – Taramana na Injili Bora Choir (Session 13)” ifite abasaga miliyoni 5.3 z’abayirebye, ikurikirwa na “Muri Inshuti Zanjye” ifite miliyoni 3.4, ndetse na “Amasezerano” ifite miliyoni 2.1. N’izindi nka “Ibashe Gukora” na “Icyo Wandemeye” na zo zageze kuri miliyoni z’abazirebye.

Iyi mibare igaragaza uburyo iri tsinda ryamamaye cyane mu ndirimbo zubaka imitima ya benshi, rikaba ryarahinduye ubuzima bwa benshi binyuze mu butumwa bwiza burimo ijambo ry’Imana n’ubuhanga mu miririmbire biba mu ndirimbo zabo.

Abagize Injili Bora Choir bishimiye kugutumira!

Akaliza Shimwe Gaella, umwana ubarizwa muri Injili Bora

Reba indirimbo yabo yakunzwe kurusha izindi kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.