× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Indirimbo ya Israel Mbonyi na The Ben itangiye kugereranywa na Niyo Ndirimbo ya Meddy na Adrien Misigaro

Category: Artists  »  6 February »  Jean d’Amour Habiyakare

Indirimbo ya Israel Mbonyi na The Ben itangiye kugereranywa na Niyo Ndirimbo ya Meddy na Adrien Misigaro

Ubu amakuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, ni ay’uko umuhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Mbonyicyambu Israel uzwi nka Israel Mbonyi, agiye gukorana indirimbo na Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, na we usanzwe ari icyamamare gikomeye mu muziki nyarwanda.

Hashize igihe gito iby’iyi ndirimbo bari kuvuga ko izaba mu ndirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda, bitangiye gukwirakwira. Kuri uyu wa mbere tariki 05 Mutarama 2024, ni bwo aba mbere bamenye aya makuru, bayavanye mu bantu ba hafi ba Israel Mbonyi na The Beni, none yatangiye kugereranywa na Niyo Ndirimbo Meddy yakoranye na Adrien Misigaro.

Amakuu ahari avuga ko iyi ndirimbo izasohoka mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe, muri uyu mwaka wa 2024. Amajwi yayo yamaze gutunganywa kandi ngo n’amashusho ni uko, ikibura ni itariki yagenwe na nyirubwite The Ben ngo isohoke, abantu batangire kuyiririmba no kuyibyina, cyane ko izashyirwa ku mbuga nkoranyambaga acururizaho umuziki.

Birumvikana ko ari indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana. Ubwo The Ben yiteguraga ubukwe bwe na Uwicyeza Pamela, yatangaje ko afite indirimbo ebyiri agiye gushyira hanze, isanzwe (iy’isi) n’iyo kuramya no guhimbaza Imana. Isanzwe yo yamaze kugera hanze kandi iranakundwa, none uburyo yakunzwemo bwabaye impamvu yo kugereranya iyi igiye gukurikiraho n’iyo Meddy yakoranye na Adrien Misigaro bise Niyo Ndirimbo.

Icya mbere, Meddy yakoranye na Adrien Misigaro, indirimbo yabo irakundwa. Meddy ubwe yari asanzwe ari icyamamare mu muziki nyarwanda, ibyatumye n’urwego yakunzweho rwiyongera, kandi na Adrien Misigaro afite izina rigari mu ndirimbo zihimbaza Imana. Yaje mu Kinyarwanda byari byitezwe na bamwe mu bafana ko izasohoka mu Cyongereza.

Icya kabiri, yagiye hanze ku itariki 15 Mutarama mu masaha y’ijoro, ku itariki 20 yuzuza miliyoni y’abayirebye kuri YouTube, ijya mu ndirimbo nyarwanda eshanu za mbere zaciye agahigo ko kurebwa inshuro nyinshi mu gihe gito kuri YouTube. Mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ni yo ya mbere yari ibikoze.

Ku ruhande rw’indirimbo ya The Ben na Israel Mbonyi, byo byabaye ibindi bindi. Abenshi bari kuvuga iby’iyi ndirimbo, bagasoza babaza bati: “Izaba imeze ite?” Mu bari gusubiza, hari abari kuvuga ko izamera nka Niyo Ndirimbo, abandi bakavuga ko izayirengaho.

Icya mbere, iyi ndirimbo izava hagati y’abahanzi bivugwa ko bari muri bane bayoboye umuziki nyarwanda muri iki gihe. Abo ni Meddy, Israel Mbonyi, The Ben na Bruce Melody. Kubakurikiranya gutya si uko ari ko basumbana, ahubwo ni uko duhereye ku baramyi, tugakurikizaho abasanzwe.

Ni abahanzi byagorana ko bwira nta nkuru ibanditseho cyangwa ngo ibavuzeho mu Kinyarwanda, mu Giswayile, mu Gifaransa cyangwa mu Cyongereza. Ibi biri mu biri kongerera abantu kuvuga ko iyi ndirimbo izaba ikomeye, igakundwa ku rwego rumwe cyangwa rurenze urwo Niyo Ndirimbo yakunzweho.

Icya kabiri, mu mwaka wa 2023, yaba The Ben cyangwa Israel Mbonyi, banditse amateka mu muziki nyarwanda, atazigera asibangana mu buryo bworoshye. Israel Mbonyi ni wo mwaka yakozemo indirimbo zigaruriye umugabane. Nina Siri yo yabaye indirimbo ya mbere yarebwe cyane mu gihe gito, aho yujuje miliyoni 30 mu mezi atandatu gusa.

Nubwo yo itujuje miliyoni ya mbere mu minsi mike, ariko yujuje miliyoni 30 mu gihe gito ugereranyije n’izindi. Iyitwa Nita Amini na yo ya kabiri mu ndirimbo ze zarebwe cyane kuva yatangira umuziki, yasohotse muri 2023. Ubu abarenga miliyoni 10 barayirebye.

The ben na we yasoje umwaka akoze ubukwe bwabaye ubutazibagirana, asohora n’indirimbo yaje muri eshanu za mbere mu Rwanda zarebwe inshuro zigera kuri miliyoni mu gihe kitageze ku cyumweru. Ibi byatumye umwaka urangira ari we uvugwa cyane mu itangazamakuru.

Kuba kugeza n’uyu munsi ari abahanzi bagarukwaho kenshi n’itangazamakuru, kandi bakaba bafite ibikorwa by’indashyikirwa bakoze vuba aha, biri mu biri gutuma indirimbo yabo itaramenyekana ku izina itegerezwa cyane. Hatagize igihinduka, Werurwe yasiga andi mateka mu muziki nyarwanda.

ndirimbo bagiye gukorana yitezweho ibitangaza

Israel Mbonyi ni icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

The Ben akomeje kubaka izina mu muziki nyarwanda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.