Umuhanzi mu ndirimbo zo kwamamaza Ubutumwa bwiza, Ndasingwa Jean Chrysostome uzwi ku mazina ya Chryso Ndasingwa, akomeje kuzamura igikundiro binyuze ku ndirimbo nshya yise Intego.
Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ukwakira 2024, ikaba ikubiyemo ubutumwa bw’uko nyuma y’ibihe bitoroshye Imana ishobora guca inzira ikageza uyizera ahantu heza, ikamuha ubuzima bufite Intego.
Mu ndirimbo Chryso Ndasingwa agira ati: “Nyuma y’ibihe hariho igihe,
Nyuma y’igihe ndabona umucyo
Izuba ryange rirarashe
Wampaye ubuzima bufite Intego
Unsukaho amavuta anezeza
Nishimiye umugisha wampaye….”
Iyi ndirimbo yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ikaba yongeye itafari ku bikorwa byatumye Chryso Ndasingwa arushaho kwigarurira imitima y’abantu benshi muri uyu mwaka wa 2024, harimo no kuba yarabaye umuntu wa kabiri wujuje BK Arena mu gitaramo, ndetse biturutse no ku zindi ndirimbo yasohoye muri uyu mwaka zatumye akundwa cyane, urugero nk’iyitwa ‘Wahinduye Ibihe’ n’izindi.
Bamwe mu batanze ibitekerezo bishimishije kuri iyi ndirimbo bagiye bagaruka ku kuba ari nziza ndetse bakaba bari kuyiririmba bayisubiramo inshuro nyinshi. Umwe muri bo witwa Yuhi Kirenga Albert yagize ati: “Ndagushimira Nyagasani ku bwo kuba warampaye ubuzima bufite Intego. Nishimiye umugisha wampaye. Sinahagarika kuririmba iyi ndirimbo nyisubiramo. Imana iguhe umugisha hamwe n’injyana nyinshi zo mu ijuru wowe muramyi nkunda.”
Chryso Ndasingwa yatangiye kwiyumvamo umuziki afite imyaka 17 y’amavuko, ubwo umwe mu nshuti ze yamwigishaga gucuranga Gitari ndetse na Piano- Ubwo yari mu gitaramo cye, yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze yicurangira na gitari, akanyuzamo akaganiriza abantu ku Ijambo ry’Imana ameze nk’uri kubwiriza. Byari biryoshye cyane!
Avuga ko yifashishije Youtube, yafashe igihe cyo kwiga gucuranga Gitari ndetse na Piano, kuva ubwo atangira gusangiza ubumenyi abandi. Nubwo ari umuramyi ndetse uri kwandika amateka muri uyu muziki, yatangiye umuziki akora injyana ya Hiphop mu muziki usanzwe ndetse avuga ko yigiraga byinshi kuri P Fla. Yaje gukizwa, avamo umuramyi ukomeye.
Uyu musore w’i Nyamirambo mu Mugi wa Kigali yamamaye mu ndirimbo zirangjwe imbere na ’Wahozeho’ yitiriye igitaramo cye cy’amateka, "Ni Nziza", "Wahinduye ibihe", "Wakinguye Ijuur" n’izindi. Ni umwana wa Kane mu muryango w’abana icumi. Yisobanura nk’umusore wakuranye inyota yo gukorera Imana, ariko ko atajyaga amenya igihe azabikorera ku mugaragaro.
Afite ababyeyi bombi! Muri iki gihe ari gusoza amasomo ya ‘Theology’ mu ishami rya Bibiliya n’Ubuyobozi muri Kaminuza ya Africa College of Theology (ACT) iherereye Kicukiro-Kigali. Asanzwe afite Impamyabumenyi mu kwigisha ’Social Studies with Education’. Yatangiriye urugendo rwe muri korali y’abana aho bigaga i Kibeho.
Avuga ko akora icyo Umwuka amuyoboraho, kandi ntajya atekereza akora umuziki w’izindi ndirimbo zitubakiye ku kuramya Imana kuko yahindutse ahindutse ubutareba inyuma. Amakuru yamenye ni uko mu muryango we ari abaramyi, kuko na Sekuru ’yari umuhimbyi’.
Asobanura impano nk’ikintu ’uhererwa ubuntu ukanezerwa no kuyikoresha’. Avuga ko gukorera Imana ari byiza cyane cyane ukiri ’umusore kuri iyi myaka’. Avuga ko ashingiye ku bitekerezo by’abantu, aho aririmba n’ahandi, abona umuziki we ukura umunsi ku wundi kubera ‘imbaraga nterwa n’umuryango n’itorero muri rusange’.
Akomeza ati “Buriya nta bwo ibi twabikora twenyine kubera ko kuva ku banyamakuru abakunzi b’umuziki mu ngeri zitandukanye bose bajyiramo uruhare rukomeye. Ntabwo ari njye gusa ahubwo inyuma yacu hari imbaga y’abantu idusengera kandi idushyigikira mu buryo butandukanye kugira dukomeze gukora.”
Uyu muririmbyi wahereye ku ndirimbo zirimo ‘Mubwihisho’, avuga ko intego ye ari ugukomeza kwereka abantu Yesu ukiza imitima kandi utanga ubugingo budashira. Yifuza kwagura urugendo rw’umuziki we, akaba yanakorana n’abahanzi bakomeye muri Afurika nka Nathaniel Bassey, Sinach wataramiye mu Rwanda mu 2017, n’abandi.
Chryso Ndasingwa afite umwihariko! Wumve muri iyi ndirimbo