× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Indirimbo "Umukiranutsi" Vumilia asohoye nyuma yo kwambikwa impeta ikomeje gukundwa

Category: Artists  »  3 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Indirimbo "Umukiranutsi" Vumilia asohoye nyuma yo kwambikwa impeta ikomeje gukundwa

Umuhanzikazi mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza, Vumilia Mfitimana, nyuma yo kwambikwa impeta n’umukunzi we amusaba kuzamubera umugore, yasohoye indirimbo yise Umukiranutsi.

Uyu muhanzikazi uvuga ko bisaba gushora amafaranga menshi kugira ngo ukorerwe production nziza, cyane ko ari yo mbogamizi agira nk’uko yabivuze agira ati: "Iyi ni yo challenge ikomeye njya mpura na yo hakaba n’ubwo numva nabivamo ariko Imana ikamfata amaboko", muri iyi ndirimbo Umukiranutsi yagarutse ku kuba umuntu nta cyo yakwigezaho mu gutsinda ibigeragezo atabifashijwemo n’Umwami, kuko umuntu ahora yifuza gukora ibyiza ariko ibibi bikamutanga imbere.

Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 6 Nzeri 2024, ikaba ari imwe mu zo kuramya no guhimbaza Imana zikomeje gukundwa na benshi bumva Ikinyarwanda. Ni we wayiyandikiye aranayiririmbira, amajwi atunganywa na River Studio, amashusho atunganywa na Jordan High Production.

Yasohotse ibanjirijwe n’ibirori by’isabukuru y’amavuko by’uyu mwali dore ko yavutse kuwa 03/09, ukaba wari umunsi w’akataraboneka! Uretse gukata umutsima, umusore witwa Dr. Irene Komera yasabye Vumilia kuzamubera umugore, na we ntiyatinda mu gusubiza ati: "Yego", umusore ahita amwambika impeta.

Amakuru Paradise.rw ifite avuga ko uyu Dr Irene Komera witegura kuzaba umugabo wa Vumilia Mfitimana ari umusore w’indakemwa mu mico no mu myifatire. Ni umwe mu bantu bashyigikira cyane ibikorwa bya Muzika by’uyu mwali.

Mu gitaramo cyiswe "Nyigisha Live Concert" Vumilia yakoze mu mezi make ashize, uyu musore ni umwe mu bamushyigikiye cyane.

Mfitimana Vumilia ni umwe mu baramyi bafite igikundiro kiganje akaba abarizwa mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi (SDA). Kuri ubu akomeje ibikorwa bya muzika na nyuma yo gusohora indirimbo nshya yise "Umukiranutsi".

Nyuma y’ibi birori, hifashishijwe WhatsApp, Paradise yaganiriye na Vumilia wirinze kugira byinshi avuga, abajijwe uko yumva amerewe, avuga ko nta byinshi afite byo gutangaza, gusa avuga ko kuri iyi si yumva ari we muntu wishimye kurenza abandi ku bw’urukundo akomeje kugaragarizwa na Dr Irene Komera.

Vumilia yaririmbye indirimbo nyinshi zirimo Nyigisha, Amahoro, Bya Bindi, Na n’Ubu, Ibaga Nta Kinya, Undutira Byose, n’izindi.

Avuga ku muryango we, yavuze ko ubwo yatangiraga kuririmba babyakiriye neza cyane. Yavuze ko mu ndirimbo nka 3 zagiye hanze bwa 1 harimo indirimbo yitwa "Isabukuru" yakunzwe bikomeye na Papa we, zose bazishimiye kandi n’izo akora ubu barazishimira.


Vumilia na Dr. Irene Komera wamwambitse impeta

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Indirimbo za vumiriya mfitimana ndazikunda cyan peeee imanishimwe ko twabonye vumiriya. Inganzo ye nisagambe

Cyanditswe na: nitwa niyigena Xavier   »   Kuwa 09/09/2024 05:57