× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

New Melody yafatanije n’umunyamerika gutambutsa ubutumwa mu ndirimbo nshya "Ndakwiringiye" - VIDEO

Category: Choirs  »  November 2023 »  Alice Uwiduhaye

New Melody yafatanije n'umunyamerika gutambutsa ubutumwa mu ndirimbo nshya "Ndakwiringiye" - VIDEO

Korali New Melody ibarizwamo abaririmbyi b’abahanga baturuka mu matorero atandukanye. Ni Korali ifite ingazo zikora ku mitima yabumva ibihanganoby’iyi korali.

New Melody iri muri korali ziri gukora kandi ziri kwifuzwa cyane dore no Kuwa 12 Ugushyingo yatumiwe muri Youth Convention izabera mu ihema rya Camp Kigali aho hazitabirwa n’andi makorali. Iyi korali itegererezanijwe amatsiko menshi.

New Melody iherutse kwandika amateka mu mugoroba wo kuramya baherutse gukorera muri Solace Ministries. Indirimbo yabo nshya bise "Ndakwiringiye" ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu ko nta muntu n’umwe ushobora gukorwa n’isoni igihe cyose yizeye Imana.

Bahise bayishyira mu rundi rurimi kugira ngo ubutumwa bwiza bwamamare no kubatumva ikinyarwanda. "Halleluh l look unto you oh lord and I will always do your will wherever you are me to go ,I will go I trust in you,....". Ni igitero cyaririmbwe n’umunyamerikakazi witwa "Orlando Elise" akaba inshuti ya New molody cyane.

Muri iyi ndirimbo ’Ndakwiriringiye’ baririmbamo ko ntambara n’imwe Yesu Kristo yigeze atsindwa akaba ariyo mpamvu bamwiriringiye. Bati "Ntacyo nguhisha imbere n’inyuma, ni wowe maboko yanjye ngwino undwanirire. Nta ntambara wigeze utsindwa Yesu Kristo ndakwiringiriye".

Paradise yaganiriye na Neema Marie Jeanne atubwira ko gushyira iyi ndirimbo mu rundi rurimi "twabitewe nuko twashakaga ko n’abantu batumva ikinyarwanda bumva bakanafatanya natwe kuramya muri ubu butumwa. Twayikoreye mu mugoroba wo kuramya twari twakoreye muri Solace Ministries".

Arakomeza ati "Abumva iki gihangano twifuza ko bakomeza kwiringira Imana kuko bitari amagambo, kwiringira Imana ntibikoza isoni kandi abiringira Uwiteka babaho mu mahoro. Bikubiye mu magambo dusanga muri Bibiliya "Ugushikamijeho umutima uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringiye (Yesaya 26:3)".

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA NEW MELODY CHOIR

New Melody iri muri korali ziri kwifuzwa cyane

New Melody choir itegerejwe muri iki gitaramo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.