× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amasomo izindi Korali zakura kuri Shalom Choir ya ADEPR Nyarugenge

Category: Choirs  »  September 2023 »  Alice Uwiduhaye

Amasomo izindi Korali zakura kuri Shalom Choir ya ADEPR Nyarugenge

Shalom choir ifite amateka yihariye mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana. Ibarizwa muri ADEPR Nyarugenge, Ururembo rwa Kigali.

Kuwa Gatatu tariki 13 Nzeri 2023, Shalom choir n’Itorero ADEPR bahuje urubyiruko rurenga 380 ku gisozi basobanurirwa uruhare rwabo mu itorero, kandi batanze ibitekerezo by’ibyo bifuza mu nsanganyamatsiko ivuga ngo "Urubyiruko ADEPR Yifuza".

Kuwa Kane tariki 14 Nzeri 2023, Shalom Choir yakoze igikorwa cyo gufasha abakobwa babyariye iwabo kibera kuri ADEPR Kinyinya. lki gikorwa cyabaye kimwe mu bikorwa by’urukundo Shalom yagaragayemo bitanga ubutumwa kandi bifitiye akamaro igihugu cyacu.

Ibi bikorwa bisobanura ko Shalom Choir ikora umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo ariko ikabihuza n’ibikorwa by’urukundo bifasha sosiyete.

lbi byakabereye ikitegererezo izindi korali zose zikorera umurimo w’lmana muri iki gihugu by’umwihariko mu itorero rya ADEPR, nabyo ni ubutumwa, kandi bitanga ihumure muri rubanda kuko igitaramo ari bumwe mu buryo bwiza bufasha amakorari kugeza ubutumwa ku bantu benshi. Ndetse biganjemo abatajya bashobora kubona umwanya uhagije wo kujya mu nsengero.

Byibura buri korali yakagize igikorwa ibarizwamo nko kwishyurira abana amafaranga y’ishuri. Mu by’ukuri Shalom yabaye ikitegererezo ku baririmbyi bose aho byerekana ko atari ukwitwa umuririmbyi gusa bikarangirira mu nsengero cyangwa kubaka izina gusa ry’ubuhanzi cyangwa irya korali. Shalom yerekanye ko hari ibindi bikorwa bitanga ubutumwa hatagombeye kuririmba.

lbi bikorwa bifasha benshi mu bafashijwe ndetse n’abumvise ibyo bikorwa gukurikirana ivugabutumwa bibaza abo bantu ni bande bafite umutima w’urukundo bityo bikabakururira kuza mu nzu y’Imana ku buryo bworoshye bafite inzara n’inyota.

lbi bikorwa byakigishije izindi korali kwitinyuka aho bagize intege nke itorero rirahari rikabashyigikira mu kubaka umurimo w’lmana kuko abaririmbyi nibo bavugabutumwa ba mbere bo mu nsengero. lndirimbo ziri muri bimwe bihembura imitima y’abakirisitu bakanaryoherwa n’amagambo ayarimo.

Burya sinangombwa ko buri korali izajya ijya gufasha ikabimenyesha hirya no hino nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga ngo niba ukuboko kw’iburyo gutanze singombwa ko ukw’ibumoso kubimenya.

Korali zakihaye intego zigategura igiterane nko ku itorero ry’aho zibarizwa zikagira igikorwa kiba mu ntego za korali gihoraho . Urugero, korali ishobora kwiyemeza gutangira ubwishingizi bwo kuvuza abantu 20, bikaba ari igikorwa gihoraho nayo ikaba mu mirimo Uwiteka azabagororera bakoze bifatanyije n’urukundo no kugira umutima unyuze.

Shalom choir yerekanye ko bimwe mu bikorwa remezo bya Leta naho bemerewe kuhakorera ivugabutumwa, hatahariwemo ibindi bikorwa bisanzwe ahubwo ahantu hose ushobora kuhakorera ivugabutumwa, abantu bakaza.

Akarusho kandi ni byiza gukora agashya mu ma korali bagatungurana bagategura ibintu bishobora gukurura abantu. Abaririmbyi bakwiye kwitinyuka bagategura ibintu biremereye. Nk’igitaramo cya Shalom choir, kumva ko cyashyizwe muri BK Arena, byateye amatsiko benshi kandi bifuza no kukitabira.

Imitegurire myiza, gukorana neza n’itangazamakuru ukongeraho na bya bikorwa by’urukundo bakora mu buzma bwabo bwa buri munsi, byatumye benshi bitaba "Karame" Shalom Choir, bahurira muri BK Arena aho yakubise ikuzura, abandi bagasubirayo, ibintu byari bibaye bwa mbere mu mateka y’iyi nyubako.

Ni byiza ko buri korali mu matorero atandukanye bagira umuhamagaro wo kwamamaza ivugabutumwa bitagumye mu nsengero bakoreramo gusa kuko hanze haracyari benshi bakigoswe n’imbaraga z’umwijima bakeneye kubohoka ndetse n’abari baguye umwuma bagasubirana ubuzima, abari bacogoye mu rugendo bacitse intege bagasubizwamo imbaraga bagakomera.

Shalom choir ikwiriye kubera urugero andi makorali

Shalom Choir iherutse kuzuza BK Arena

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.