× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Goshen Choir yiteguye “Afite Imbaraga Live Concert" yashyize hanze indirimbo yise “Mbega Umwami Mwiza”

Category: Choirs  »  23 March »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Goshen Choir yiteguye “Afite Imbaraga Live Concert" yashyize hanze indirimbo yise “Mbega Umwami Mwiza”

Goshen Choir, imwe mu makorali akomeye yo muri ADEPR-SGEEM, Paruwase Gatenga, yiteguye igiterane gikomeye cyiswe Afite Imbaraga Live Concert, kizaba kuva ku wa 25 kugeza ku wa 30 Werurwe 2025.

Paradise yagiranye ikiganiro n’umuyobozi wayo, RAFIKI Marie Claire, adusangiza byinshi ku ntego y’iki giterane n’ibiteganyijwe.

Mu rwego rwo kwitegura no gukangurira abakunzi bayo kwinjira mu mwuka w’icyo giterane, Goshen Choir yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho yitwa Mbega Umwami Mwiza, iboneka kuri YouTube channel yabo Goshen Choir ADEPR Rwampala. Iyi ndirimbo ni imwe mu zizafasha Abakristo gutegura imitima yabo mbere y’ibi bihe byiza byo kuramya no guhimbaza Imana.

Intego y’Igiterane
Nk’uko Rafiki Marie Claire yabitangaje, intego y’iki giterane ni ukubwiriza ubutumwa bwiza no kugarura abantu kuri Kristo.

Yagize ati: “Intego yacu ya mbere ni ukubwiriza ubutumwa bwiza no kugarura abantu kuri Kristo, ikindi tubwira abantu imbaraga za Kristo zikorera mu bizera mu giterane twise Afite Imbaraga Live Concert.”

Iki giterane kiba ngarukamwaka, ariko mu 2023 bihaye akaruhuko nyuma yo kwizihiza Yubile (Jubilee) yari igiterane kinini cyane cyabasabye imbaraga nyinshi. Uyu mwaka wa 2025 bahisemo gutangirana igiterane gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana.

Gahunda y’Igiterane
Iki giterane kizaba umwanya mwiza wo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo no mu Ijambo ry’Imana, aho hazaba hari amakorali menshi azifatanya na Goshen Choir. Dore uko gahunda yacyo iteye:

Ku wa 25 Werurwe 2025: Umugoroba wo kuramya Imana uzaba uhuriwemo na Worship Team Oasis ya Kabagali, Benaya Worship Team ya SGEEM na Goshen Choir.

Marie Claire yagize ati: “Uwo munsi natwe tuzaba tumeze nka Worship Team twateguye indirimbo zo kuramya Imana abantu bazi, tuzaririmbana n’abantu b’Imana hamwe na Worship Team ya Kabagali Paruwasi Kimihurura yiwa Oasis Worship Team, hamwe na Worship Team yacu ku itorero rya SGEEM yitwa Benaya Worship Team.”

Ku wa 26 Werurwe: Chorale Urumuri yo mu Rukurazo izafatanya na Goshen Choir.

Ku wa 27 Werurwe: Chorale Rubonobono yo muri Paruwasi ya Gasave izaririmbana na Goshen Choir.

Ku wa 28 Werurwe: Chorale Gibioni yo ku Itorero rya Murambi-Gatenga izafatanya na Goshen Choir.

Ku wa 29 Werurwe: Chorale Bethel yo mu Rurembo rwa Rubavu, Paruwasi Mbugangali, izifatanya na Goshen Choir mu bihe bidasanzwe byo kuramya Imana. Iyi korali imenyerewe ku ndirimbo zakunzwe nk’Umugwaneza Yesu, Ntabwo Asanzwe, Arakora n’izindi.

Ku wa 30 Werurwe: Iki giterane kizasoza mu buryo budasanzwe, aho hazaba habaye umuhango wo gushima Imana ku byo yakoze, hakazaba hari abavugabutumwa n’abashumba batandukanye.

Umusaruro witezwe
Goshen Choir yiteze umusaruro ukomeye muri iki giterane, aho benshi bazakizwa, imitima igahumuka, ndetse bagasengera Igihugu n’Akarere baherereyemo.

Rafiki Marie Claire yagize ati: “Umusaruro twitezemo ni mwinshi, harimo abazakizwa benshi no guhembuka kw’abanyetorero, dusengera n’Igihugu cyacu n’Akarere duherereyemo.”

Iki giterane kizaba umwanya w’imbonekarimwe wo guhuza abaramyi, abigisha, Abakristo n’abandi bose bifuza kubona imbaraga z’Imana mu buzima bwabo. Abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana n’abanyetorero bose barararikirwa kuzitabira no gusangira ibihe byiza byo kuramya Imana.

Sura YouTube channel Goshen Choir ADEPR Rwampala kugira ngo wumve indirimbo Mbega Umwami Mwiza n’izindi nyinshi zabafasha kwitegura iki giterane.
RYOHERWA N’INDIRIMBO MBEGA UMWAMI MWIZA ISOHOTSE MBERE Y’IGITERANE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

muzaze muri benshi dusangire ibyo Umwami yaduteguriye,ameza ateguye neza ✍️

Cyanditswe na: Badette Gochen choir  »   Kuwa 24/03/2025 10:54

Murakoze cyane la paradise turabakunda rwose hanyuma twishimiye kuzabana n’abakunzi bacu abo mu ntara zose mu mugi wa kigali n’ahandi hose ku isi muzaze dusangire ibyiza Imana yaduteguriye.
Ntabe ari wowe uzahabura, kuko yesu yababajwe yumva neza ashavura kuko afite imbaraga zo gutabara abageragezwa yarabyivugiye ati abarushye n’abaremerewe ni muze munsange ndabaruhura.

Cyanditswe na: Bertrand IRADUKUNDA   »   Kuwa 24/03/2025 06:22

Cyanditswe na: Bertrand IRADUKUNDA   »   Kuwa 24/03/2025 06:21