Dufashwanayo Jeanne, umuhanzikazi muri Gospel ukomeje kwandika izina mu muziki, yagaragaje uko yasohoye indirimbo ye Ubushake Bwawe—indirimbo atazibagirwa kuko yamugoye cyane cyane mu bijyanye n’amashusho yayo.
Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 29 Ugushyingo 2024, ikaba imwe mu ndirimbo ze zakorewe amashusho meza cyane. Ikiyagira umwihariko ni uko amagambo asobanurwa mu Cyongereza (English Lyrics), kandi hakabaho uburyo bwagenewe abafite ubumuga bwo kutumva (amarenga), ku buryo na bo bareba amashusho bakamenya ubutumwa buri kuririmbwaho.
Indirimbo yavunanye mu buryo butari busanzwe
Ubwo yaganiraga na Paradise, Dufashwanayo yavuze uko yagize ikibazo gikomeye mu gutunganya amashusho y’iyi ndirimbo. Amajwi yari yararangiye, ariko ubwo yari amaze gufata amashusho, yaje kubura, bimusaba kuyafata bundi bushya. Ibi byabaye mu gihe yari hafi gusohora indirimbo, bimugiraho ingaruka z’imvune zamusabye kwihangana gukomeye.
Mu magambo ye bwite, yagize ati:
"Nakoze amajwi, maze gukora amashusho, ku bw’amahirwe make arabura, binsaba kuyasubiramo ngafata andi mashusho. Haburaga iminsi mike ngo nyisohore."
Ibi ntibyamworoheye na gato, kuko abantu bari bagize uruhare mu mashusho ya mbere batongeye kuboneka. Ibyo byatumye indirimbo imugora cyane, ariko byanatumye asobanukirwa neza ubutumwa bwayo.
Indoto zamweretse ko amashusho azabura
Ikintu cyamushishikaje cyane ni uko yari yarabirose mbere y’uko bibaho. Yagize ati:
"Igisekeje kinababaje, nari nabirose. Nabwiye Producer nti ‘Narose uri kumbwira ngo data wazibuze,’ birangira koko bibaye, ari ko bigenze."
Kubera ko yari yarabirose, ntibyamugoye cyane kubyakira. Yibajije niba Imana ari yo yashakaga kubimumenyesha mbere ko azagira icyo kibazo, kugira ngo atazagira ihungabana rikomeye.
Ubutumwa bukomeye buri mu ndirimbo "Ubushake Bwawe"
Iyi ndirimbo igaruka ku buryo ubushake bw’Imana bushobora gutandukana n’ibyo abantu bifuza, ariko bugahora ari bwiza. Hari igihe umuntu aba asaba Imana ibintu runaka, ariko ntibihite biba, cyangwa se ntibibe na gato. Icyo gihe ni bwo bisaba kwiringira ubushake bw’Imana, kabone n’iyo bwaba bushaririye.
Mu magambo ye, Dufashwanayo yagize ati:
"Iriya ndirimbo Ubushake Bwawe igaragaza ko hari igihe ubushake bw’Imana buza bushaririye cyane kandi bunyuranye n’ibyo twifuza. Bya bindi twifuza hari igihe duhise tubibona, ariko hari ubwo tutabibonye vuba, yewe tukaba twapfa bitaraba."
Aha yashakaga kwerekana ko abantu badakwiriye kwihutira gucika intege mu gihe batabonye ibyo bifuzaga, ahubwo ko bakwiriye gusaba Imana kugira ngo ibafashe kubyakira no kubaho mu bushake bwayo.
Amagambo akomeye y’indirimbo "Ubushake Bwawe"
Indirimbo ifite amagambo afasha abantu kumva neza ko ibyo bifuza bishobora kuba cyangwa ntibibe, ariko icy’ingenzi ni ukubaho mu bushake bw’Imana:
Birashoboka aka kanya, cyangwa se mu masaha ari imbere,
Wenda si none, ahari ni ejo, cyangwa ejobundi...
Ariko hari n’ubwo bitazigera biba!
Icyo nsaba ni ukubaho mu bushake bwawe.
Aya magambo agaragaza ukwizera gukomeye n’uburyo umuntu akwiriye gushyira icyizere cye mu Mana aho kugishingira ku byo ashaka.
Dufashwanayo Jeanne akomeje gukorera Imana nubwo yahuye n’ibigeragezo
Nubwo iyi ndirimbo yamugoye cyane, ntiyigeze acika intege. Yahise asohora indi ndirimbo yise Hari Umunsi ku wa 14 Gashyantare 2025, na yo ikaba ifite ubutumwa bukomeye ku buzima n’agaciro ko gukora ibyiza.
Nubwo urugendo rw’umuziki rutoroshye, Dufashwanayo akomeje gushyira imbere gukora ibihangano bifasha imitima ya benshi. Indirimbo ye Ubushake Bwawe ni isomo rikomeye ry’uko umuntu akwiriye kwemera ubushake bw’Imana, kabone n’iyo bwaba bushaririye.
IYI NDIRIMBO "UBUSHAKE BWAWE" IKUGERE KU MUTIMA
iyi ndirimbo ninziza cyane rwose kandi Imana ikongerere imbaraga