Urubuga rwa Bet rukurikirwa n’abarenga miriyoni 3.8 kuri Instagram, rwatangaje indirimbo zitazigera zita umwimerere, uko ibihe bizagenda bisimburana, bityo zikaba zitagomba kubura mu zo umuntu yumva.
Hari indirimbo zimwe na zimwe za Gospel zidapfa gusaza, kuko ziba zifite imbaraga zo kuguhagurutsa, kukuzamura mu mwuka, no kukwibutsa ko Imana yaguhaye ubuhamya.
BET yashyize hamwe urutonde rw’indirimbo 10 za kera zidatana no kugendana n’igihe, zikaba iz’abahanzi bafite amateka akomeye mu muziki wa gospel.
1. Donnie McClurkin – “We Fall Down”
Avuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, atuye New York. Azwi cyane mu ndirimbo z’ihumure n’izubaka ukwizera.
2. Tasha Cobbs Leonard – “Break Every Chain”
Umuririmbyi w’Umunyamerika ukomoka muri Georgia, wagiye akundwa cyane mu ndirimbo z’isanisha n’amasengesho yo guhimbaza.
3. Byron Cage – “The Presence of the Lord is Here”
Umunyamerika ukomoka muri Michigan, uzwi nka “Prince of Praise” kubera imbaraga ashyira mu guhimbaza.
4. Marvin Sapp – “Never Would Have Made It”
Avuka muri Grand Rapids, Michigan, USA. Azwi nk’umuririmbyi ukomeye kandi w’umukozi w’Imana mu magambo no mu bikorwa.
5. Mary Mary – “Shackles (Praise You)”
Itsinda rigizwe na Erica Campbell na Tina Campbell, bakomoka muri California, USA, bazwi cyane mu guhuza Gospel na R&B.
6. Yolanda Adams – “Open My Heart”
Avuka muri Texas, USA. Ni umwe mu bahanzi ba gospel bafite ijwi ridasanzwe n’amashimwe menshi.
7. Smokie Norful – “I Need You Now”
Umunyamerika ukomoka muri Pine Bluff, Arkansas, uzwi mu bihangano byiganjemo amasengesho yo kwegera Imana.
8. Tamela Mann – “Take Me to the King”
Ukomoka muri Texas, USA. Ni umuririmbyi, umukinnyi wa filime, n’umukinnyi w’amakinamico w’umunyempano.
9. Kirk Franklin – “Melodies from Heaven”
Avuka muri Texas, USA. Ni umwe mu bayobozi b’amatsinda n’abatunganya umuziki wa gospel bazwi ku isi hose.
10. Richard Smallwood – “Total Praise”
Umunyamerika ukomoka muri Atlanta, Georgia, ufite ubuhanga bwo guhuza injyana ya Gospel n’iya classical (igezweho).
Izi ndirimbo zose zifite ubutumwa bukomeye, kandi zishobora kukuzamura mu buryo bw’umwuka mu gihe cyose, aho waba uri hose. Ku bakunda Gospel, izi ndirimbo ni zo zagutoranyirijwe.
RYOHERWA N’INDIRIMBO YAJE KU MWANYA WA MBERE KUGEZA ISI IRANGIYE