Ni bake bemera cyangwa bumva impinduramatwara bitabagoye, kuko akenshi izana ibintu bihabanye n’ibyo benshi bari basanzwe bemera. Nko gukomorera abayoboke ba ADEPR byabaye ihurizo rikomeye.
Ubuyobozi bwagiye busimburana muri ADEPR bushaka kwiharira itorero, kugeza ubwo haje itsinda ryiyise Ababeramana, ryashakaga impinduka ariko rikabangamirwa. Ibi byatumye bamwe babita ba Bwere bw’itorero, nk’uko twabivuze mu gice cya mbere.
Urugero, hari Korali Hoziyana yaturutse i Gasave, yaje kuzana imyambarire idasanzwe itarigeze ibaho mbere, aho batangiye badatega ibitambaro, bakanareka kugabanya imisatsi gahoro gahoro, nyuma bikitwa "Uduhoziyana."
Impinduramatwara ya kabiri
Yaturutse ku byemezo byafatirwaga mu nama, ariko bamwe bakabirwanya bivuye inyuma. Ba Bwere bw’itorero barwanyaga impinduka, naho Ababeramana bakemera izo mpinduka. Bageze aho bashyiraho imyanya itarabagaho nk’iya Bishop, ibintu bitari bisanzwe muri ADEPR, bituma bamwe bajya no mu buroko. Ibyo ni byo byabaye intangiriro y’imvururu n’akajagari.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hatangiye igikorwa cyo kuzahura ubuzima bw’itorero. Haje nk’inkubiri y’impinduramatwara iyobowe na Pastor Munonoka, wahoze mu gisirikare cya EX-FAR. Yashatse kuzana impinduka, ariko byarangiye ahunze igihugu.
Yari afatanyije n’abarimo umuririmbyi w’icyamamare mu Hoziyana witwa Rushema Ephrem (ubu ni Pasiteri), yahungiye muri Afurika y’Epfo, aho akiri n’ubu.
Iyo mpinduramatwara yarapfubye, maze ubuyobozi busubira mu maboko ya Pastor Sibomana Jean wahoze ayoboye Ururembo rwa Byumba, aba umuvugizi wa ADEPR, afatanya na Pastor Masumbuko Joshua wari umunyamabanga.
Abo bombi barwanyije impinduka zatangijwe na Pastor Munonoka kugeza manda yabo irangiye, hakaza iya Pastor Usabwimana Samuel wahise asubiza ibintu ku murongo, bituma ahimbwa izina Bwere bw’itorero.
Mu matora yabereye i Murambi (mu Karere ka Muhanga), Pastor Usabwimana yatowe kugira ngo akumire impinduka zifuzwaga, ari na byo byateje amahane akivugwa kugeza n’ubu. Umunyamabanga we yari Pastor Rutegamihigo Come.
Barwanyije inkundura y’impinduka y’abashakaga kugarura umwimerere wa ADEPR, bafatanyije n’abandi nka Pastor Rurangirwa Emmanuel na Pastor Vincent Rwibasira, ubu usengera kwa Bishop Rugamba Albert muri Bethesda Holy Church.
Impinduramatwara ikomeye
Impinduramatwara yaje ari nk’umuyaga mwinshi. Ababeramana barimo Bishop Sibomana, Bishop Thom Rwagasana, na Pastor Rurangirwa Emmanuel, barwanyije Babwere bw’itorero kugeza babeguje. Bamwe barahunze bajya iburayi, nka Pastor Usabwimana Samuel na Pastor Munyankumburwa Christome, wari Visi Perezida wa mbere.
Ababeramana bahise biyita ba Musenyeri [Bishop], bagarura abashumba bari baraciwe, bashyiraho abandi babashyigikiye. Muri bo harimo nk’umuririmbyi Venuste Mugabo, umuririmbyi Rushema, na Ev. Zigirinshuti Michel, bose baje kuba abapasiteri.
Iri tsinda ry’Ababeramana ryahagaritse Pastor Usabwimana Samuel, rimubuza guterana mu nsengero zose za ADEPR, kugeza n’aho bamwe mu bakristo bari bamushyigikiye basigaye bateranira iwe mu rugo i Kimisagara mu Mujyi wa Kigali.
Bishop Sibomana Jean na Tom Rwagasana bahinduye byinshi!
Abari babashyigikiye barishimye, abandi baraceceka. Haje kuvuka igice cyiswe Nzahuratorero, cyari kiyobowe na ba Dogiteri nka Dr. Basabose, w’inzobere mu gukemura amakimbirane. Gusa nabo ntacyo bashoboye, baratuza.
Ibyaranze iyo mpinduramatwara:
– Guhagarika/guhindura abashumba uko umuntu abyumva
– Kutemerera abakristo kujya muri ONAPO
– Gufungura urubuga rw’imyidagaduro, aho Bishop Sibomana yagaragaye ari koga muri piscine
– Kwemerera abakristo kujya gucumbika muri hoteli (nubwo hari abaziburaga ubusambanyi n’inzoga)
– Korali zatangiye kuririmba zidatega ibitambaro nk’uko byahoze
– Kwimikwa kwa ba Bishop babiri, aho mbere hari Rev. Pastor gusa
– Komite Nyobozi yarafunzwe bwa mbere, ibintu byaciye igikuba muri ADEPR
Ubutaha tuzabagezaho ibyakurikiye ifungwa n’ifungurwa rya Bishop Sibomana na Bishop Tom Rwagasana, n’uko uwo mwanya w’icyubahiro wa Bishop wagiye nka nyomberi.
Bishop Sibomana yambika Pastor Zigirinshuti Michel umusaraba
Nyuma y’uko Pastor Zigirinshuti asengewe yagiranye ikiganiro na Pastor Rugamba wa Paradise