× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Impfubyi yavuyemo umuhanuzi! Prophet Ineza Balaka Moise mu muhamagaro ukakaye

Category: Pastors  »  June 2023 »  Pastor Rugamba Erneste

Impfubyi yavuyemo umuhanuzi! Prophet Ineza Balaka Moise mu muhamagaro ukakaye

Umuhanuzi w’Imana Ineza Balaka Moise ni umwe mu bahanurira ubuzima bwawe ukumva akoze ku nkingi z’umutima. Umuhamagaro we wanyuze mu mibereho y’ubupfubyi, kubaho nabi n’ibindi.

Mu kiganiro na Paradise.rw, Prophet Ineza Balaka Moise yatunyuriye mu mateka y’ubuzima yaciyemo. Ati "Nakiriye agakiza nkiri muto niga, mpabwa impano njya kubatizwa, nabatije abarenga 45 uwo munsi".

Prophet Balaka yavuze ko yanga cyane akarengane, agira ati "Nabayeho nk’uko abandi babaho gusa naciye mu buzima bwo kurwanya akarengane"

Uyu muhanuzi wabaye impfubyi, Imana ikamukuza kugeza abaye mu buzima bwo kubura icyo gushyira mu gifu, arashima Imana yamuhinduriye amateka. Mu buzima busharira yanyuzemo nta n’imyambaro yari afite kugeza abaye umugabo.

Uyu mukozi w’Imana avuga ko nta hantu Imana itagugukura ku bw’ibihe bibi yagiye anyuramo. Yakomeje abwira Paradise ko nta hantu habi, nta buzima bubi, nta nyanja ibaho uko yaba iri nini cyane, ntaburwayi bubaho Yehova atakwambutsa"

Mu gusoza ikiganiro twagiranye yahanuye agira ati "Ushonje none ejo azahaga, uhaze noneno ejo arasonza, uyobora none ejo arayoborwa, uyoborwa ejo akayobora, ufunga ejo arafungwa.

Iyi si nta muhanga wayo uretse uwubaha Uwiteka akagendera mu nzira nziza akubaha umuryango we n’igihugu cye akubaha n’ikiremwa muntu, uwo nta kabuza azahembwa akiri hano ku isi n’ahandi tutazi".

Prophet Ineza Balaka Moise arashima Imana yamwiyeretse

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.